
Ikigo cy’igihugu cyashyizeho uburyo bushya bwo kureba aho Ubutaka buherereye mu rwego rwo kwirinda uburiganya.
Ikigo cy’igihugu cyashyizeho uburyo bushya bwo kureba aho Ubutaka buherereye mu rwego rwo kwirinda uburiganya
Ikigo cy’igihugu Cyashyiriyeho uburyo bushya bwo kureba ku ikarita aho ubutaka buherereye binyuze ku rubuga rusanzwe rureberwaho amakuru y’ubutaka (https://landinformation.lands.rw). Ni uburyo butuma ushobora kureba aho umutungo utimukanwa uherereye ukanze anditse “Harebe ku ikarita”.

Ubu buryo buzakemura ikibazo cy’abatungaga ibyangombwa bidahuye n’imitungo yabo, ikibazo cy’abantu bajyaga baha za banki ingwate zitajyanye n’imitungo yagombaga gutangwaho ingwate cyangwa abajyaga bagurisha ahantu bagatanga icyangombwa kitari icyaho
Bizahagarika bamwe mu basabaga impushya zo kubaka ahantu runaka ariko bakubaka ahanyuranye cyangwa bagakoresha uruhushya rumwe bubaka inyubako nyinshi. Bizanafasha abacagamo isambu ibice byinshi nyuma ugasanga abaguze bahawe ibyangombwa bidahura n’aho baguze kubera kuhitiranya