
INDWARA YA CENOSILLICAPHOBIA(Y’UBWOBA BWO KUBONA INZOGA ISHIRA MU KIRAHURE)
yibasira ababaswe no kuzinywa hafi buri munsi. ubu bwoba buza mu gihe uzinywa ashobora kuba yashiriwe n’amafaranga yo kugura izindi, agatangira no kubona iyo mu kirahure ari kunyweramo igiye gushira.
Mu mateka hagaragara Cenosillicaphobia, ni indwara y’ubwoba bwo kubona ikirahure gishiramo inzoga,
Ufite iyi ndwara aba yumva ubuzima butarimo inzoga ari bubi kandi buteye ubwoba.
ingero nyinshi kandi zitangaje, zigaragaza ukuntu abantu bihebeye inzoga bazifata nk’umunezero wabo, ku buryo iyo bazibuze bumva ubuzima bumeze nk’ububarangiriyeho.
Urugero ni nk’umuhanga muri siyansi, Niels Bohr, wishimiye intsinzi yagezeho mu 1922 ubwo yegukanaga igihembo cya Nobel Prize cy’uwatsinze Ubugenge (Physics), agahita afata icyemezo cyo gukora umuyoboro ugeza inzoga mu rugo rwe kugira ngo iyo ntsinzi azayizihize ubuzima bwe bwose anywa inzoga.
Icyo gihe, uruganda rwa Carlsberg Brewery rwamwemereye inzu y’ubuntu hafi yarwo, kugira ngo izo nzoga zijye zimugeraho mu buryo bworoshye.
Ubushakashatsi buheruka bwakozwe na The National Council on Alcoholism and Drug Dependence (NCADD), bugaragaza ko miliyoni 17.6 z’abaturage ba Amerika, babaswe no kunywa ibisingisha.
igaragaza ko abantu babatwa no kunywa inzoga bitewe n’impamvu zitandukanye, bityo ko bigoye kumenya uburyo rusange bwabafasha bose kuko usanga ubufasha umwe atari bwo bufasha undi.
Indwara ya Cenosillicaphobia yo kugira ubwoba bwo kubona ikirahure umuntu yanyweragamo gishiramo inzoga ntibwibasira umunywi w’inzoga wese, ahubwo yibasira abazinywa hafi buri munsi.
Igitangaje kuri iyi ndwara ni uko nta muti wo kuyivura uhari, ahubwo uyirwaye aba agomba gukomeza kubona ikirahure cye kirimo inzoga, agahora afite icyizere ko idashiramo ngo abure indi.
Gusa agirwa inama yo kunywa mu rugero, kuko n’ubundi icyo aba ashaka atari ukunywa inzoga nyinshi, ahubwo ari ukunezezwa no kubona ikirahure cye kidashiramo inzoga gusa.
Indwara ya Cenosillicaphobia yo kugira ubwoba bwo kubona inzoga ishira mu kirahure siyo yonyine yibasira abanywi b’inzoga, kuko n’iyitwa “Nobrewphobia” ari uko kuko uyirwaye we adaterwa ubwoba n’uko abona inzoga ishira mu kirahure, ahubwo buza iyo agiye mu bubiko bwayo agasanga yashize kandi yari yizeye ko ihari.
Uyirwaye amarwa ubwoba no kwihutira aho inzoga zigurirwa akagura izindi nyinshi akazongera mu bubiko bwazo iwe.