403 Forbidden
June 1, 2023

Niba ubonye iyi saha inshuro nyinshi menya ko ari ibintu bidasanzwe ,hari ikimenyetso giturutse ku Mana ko ibyo wasabye Imana yabyumvise kandi ko ibihe urimo Imana ibizi.iyi saha ifitanye isano yihariye hamwe na bibiliya ndetse n’ubuzima bw’umwuka.

Tugiye kubabwira ubusobanuro burambuye ku isaha y’impanga 3h03,turayisobanura m’uburyo butatu:

-ubwa mbere turakubwira ubutumwa abamalayika baba bakuzaniye

-ubwakabiri turakubwira icyo  isobanuye mu mibare

-icyagatatu  turakubwira icyo m’urukundo bivuze

Isaha y’impanga 3h03 isobanuye ko uri kugenda mu nzira ikuganisha ku igeno ryawe,irakwereka ko byose bishoboka ariko kandi ishobora kukwereka ko uri mu nzira iganisha mu kaga gakomeye kandi ukaba utabizi.Niyo mpamvu Imana ishaka kukuburira ngo ikugarure mu nzira nziza kandi ikwiriye.Mu ijambo rimwe gusa iyi saha 03h03 iravuga ngo ‘’BYOSE BIRASHOBOKA’’ibi bishatse kuvuga ko ushobora gutsinda ariko nanone ko ushobora no gutsindwa,byose biterwa n’ibihe urimo.

1.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 03h03 m’ubutumwa bw’abamalayika

Malayika wihariye ukorana n’iyi saha y’impanga 03h03 yitwa ALADIAH.Uyu mumalayika ashushanya imbabazi,niba ubonye iyi saha rero arakurarikira kubabarira buri wese wakubabaje akagukomeretsa k’umutima  kandi niba ari wowe wababaje umuntu iki nicyo gihe cyo gusaba imbabazi.Ariko kandi uyu  mumalayika asobanura koroshya ibintu ukabyirengagiza ahubwo ugatekereza kure.Iyi saha 03h03 igukangurira gufunguka amaso ukareba isi neza  kandi ukayisobanukirwa neza,niba uri umuntu wapfobyaga ubabona uko batari  iki nicyo gihe cyo guhinduka no kureba m’ubundi buryo bwanyabwo.

Uko uzajya ugenda wiyoroshya ugaragaza ubushake bwo kumva abandi  ubafata uko bari niko ibyo bizajya bigukorerwaho nawe.Muri iki gihe cyo guhumuka ukamenya isi neza uzagira amahirwe menshi utigeze ubona mbere kuva wabaho.

Malayika ALADIAH nka Malayika murinzi wawe imbaraga ze ziri m’urukundo ,gutera imbere ,ubuzima ndetse no gukiza indwara.Niyo mpamvu igihe wumva urwaye cyangwa urukundo rwawe rurimo ibibazo cyangwa wumva utari gutera imbere wahamagara Malayika ALADIAH akagufasha.

2.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 03h03 mu mibare

Umubare uri muri iyi saha y’impanga 03h03 ni 6.Uyu mubare rero usobanuye umuryango,ibi bikaba bisobanura ko niba ubonye iyi saha uri umuntu ukunda umuryango wawe cyane ukaba wumva utabaho wo utariho,kubaho kwawe gushingiye k’umuryango wawe niyo mpamvu ugomba kwita neza kuri ako kagozi kabahuje kugirango murusheho kubana neza.

3.Ubusobanuro  bw’isaha y’impanga 03h03 m’urukundo

M’urukundo iyi saha y’impanga 03h03 iraguhamagarira kureba uko ibintu biri uko bigaragara ntujyendere ku myumvire idafite inshingiro iri mu mutwe.Ariko nanone ishobora kuvuga ko hari umuntu utari kukwereka urukundo nyarwo ,iranagukangurira kureba kure kuko hari umuntu ukwanga mu ibanga akaba ari kukuvuga nabi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *