
Iyo uguye kuri iyi saha 02h02 witambukiraga menya ko hari ubutumwa budasanzwe uzaniwe na MALAYIKA wawe.

Tugiye kugusobanurira ubutumwa Malayika wawe aba akuzaniye ,ndetse turanakubwira icyo bisobanuye mu mibare no m’urukundo.
1.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 02h02 nk’ubutumwa bwa’abamalayika
Niba ubonye isaha y’impanga 2h02 urahamagarirwa kwimenya,ukiyiga.ukisobanukirwa ukamenya uwo uriwe,hari ibitagenda imbere muri wowe ugomba kumenya impamvu kugirango utaza gufata umwanzuro udakwiye.Banza wicare utuze utekereze ikiza ndetse n’ikibi kiri buve mu mwanzuro ugiye gufata kugirango utaza gufata umwanzuro mubi cyane.Ufite impano yo kwerekwa muri wowe uramutse wize k’ubijyanye no gusobanura inzozi Malayika wawe arabigufashamo.Uri umuntu ugira impuhwe n’imbabazi cyane kandi wumva abandi .
Uko uyobora mu kazi ushaka kutagaragaza ko uri uri umuyobozi ahubwo ukicisha bugufi bishobora gutuma abo uyobora bagusuzugura.
Utinya gukomeretsa abandi,utinya kubabaza abagukikije,ariko gerageza kugaragaza icyo ushaka n’icyo wifuza.Niba uri kwibaza ko umuntu mufatanyije mukazi ari mwiza abamarayika bari kukubwira yego komeza
Malayika ukorana ni iyi saha y’impanga 02h02 yitwa ACHAIAH,akora kuva 2h kugeza 2h20,agaragaza imbabazi,ubwiza no gukora neza.Ni umuyobozi wawe ugufasha m’ubuzima,arakwereka inzira ukwiye gucamo,igihe cyose uhuye n’inzitizi mu nzira aragufata ukuboko agukomeze mukomezanye.Uyu Malayika aragufasha m’ubuzima bwa roho cyane aguha impano z’umwuka kandi aguha gukomera mu kwizera.
Niba uri gusenga wenyine wiherereye hamagara uyu Malayika aragufasha m’uburyo bwo kwerekwa aguhishurire ibihishwe,aragufasha kandi gusobanukirwa n’inzozi zitandukanye.Aragufasha kumenya kuvugana n’IMANA neza.Nuramuka umwiyambaje aragufasha mubibazo bitandukanye uri kunyuramo.Niyo mpamvu ugomba kwitonda igihe cyose ubonye iyi saha kuko iza mugihe ukeneye ubufasha mu bibazo ufite.
2.Ubusobanuro bw;isaha y’impanga 02h02 mu mibare
Umubare mutagatifu uri muri iyi saha 02h02 ni 4,umubare 4 rero ukaba usobanura ko uri umuntu wihangana,uri umuntu udacika intege,uri umuntu umenya icyo ashaka m’ubuzima kandi akakigeraho.
Uri umuntu ugira gahunda,uri umuntu uzi gukora ibintu neza k’umurongo,uzi gupanga neza ibyo ukeneye,kandi iteka uhora ushaka umutuzo haba mukazi mu nshuti no m’umuryango.
Uhora ushaka ibiguha amahoro,imishinga minin ikubuza amahoro mu mutwe ntuyikunda,ukunda ibyoroheje bituma utuza ugatekana muri wowe.Icyo ukoze cyose ushobora gutsinda ariko wirinde kwitandukanya n’abandi gerageza kubana nabo ndetse no kubabanira neza.
3.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 02h02 m’urukundo
M’urukundo ,iyi saha y’impanga 02h02 niba uyibonye ushobora kuba uri kwibaza niba umuntu ufite k’umutima ariwe w’ukuri,Malayika wawe ari kukubwira ngo yego komeza.Iyi saha igaragaza gushyira hamwe,guhuza.guhura,kongera kubonana n’uwo mwari mwaratandukanye,Iyi saha kandi igaragaza ko hari abantu bakwihishemo baguhishe ikintu.