403 Forbidden
December 7, 2023

 

Isi y’umwuka irakora ,irahari,irakomeye ifite imbaraga nyinshi,bibiliya irambwira ngo ntabwo turwana n’ibifite inyama n’amaraso ahubwo turwana n’imyuka mibi y’ahantu ho mukirere,ninayo mpamvu ukwiye kwambara intwaro z’umwuka kugirango utsinde iyo myuka mibi.

Iyo twatewe n’imyuka mibi rero akenshi tubibonera mu nzozi turota  nkuko muri yobu 33:14-15 havuga ngo  ,Imana ivuga rimwe ndetse kabiri ,mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro mu gihe abantu bashyizweho niho ivuganira natwe.

 

Niyo mpamvu ngiye kukubwira inzozi zigera kuri 18 zitandukanye zigaragaza ko watewe n’abarozi,nimvuga umurozi ntiwumve umwe uza ashaka kukwica ahubwo umuntu wese utakwifuriza ikiza uwo ni umurozi,umuntu wese ushaka kukubona imishinga yawe yahombye,agashaka kukubona warwaye,agashaka kukubona uri kurira gusa uwo ni umurozi

1.Inzozi za mbere zigaragaza ko watewe n’imyuka mibi ni kurota uri guseriva ahantu,uri gukora akazi k’ubuseriveri nka kwakundi mukabari cyangwa m’ubukwe haba hari abantu bahereza abandi ibyo kunywa n’ibyo kurya,iyo urose izi nzozi kandi m’ubuzima busanzwe uri umuntu ufite akazi keza ,utarigeze ukora bene aka kazi ko guseriva umenye ko watewe n’umwuka mubi wo gushaka kugushyira mu nsi y’abandi,wo kukumanura,wo kukugira umugaragu w’abandi,abarozi barashaka kugukura mukazi kawe keza bakagushyira mukazi kagayitse,barashaka kugukuraho icyubahiro wari ufite,utegetswe gusenga ukirukana uyu mwuka

2.Kurota wambaye ubusa ,ufite isoni mu bantu,aha ngaha abarozi barashaka kugukoza isoni,mukazi kawe umuyobozi wawe ashobora kugukoza isoni hagati y’abandi bakozi,ushobora guhura n’ikintu giteye ikimwaro hagati y’abandi,senga cyane.

3.Kurota imisarane yanduye bayitumye hejuru ukabura aho ukandagira cyangwa ukayikandagiramo ,aha ngaha abarozi bakoherereje imyuka yo kukwambura imigisha yawe ,kubera ko uri gusa nabi,ubuzima bwawe bushobora guterwa n’ubukene kuberako bakwanduje ,bakoherereje imivumo birasaba ko usenga ukiyeza ukitunganya rwose .

4.Kubyuka mu gitondo ukibonaho ibimenyetso nk’ibyo umuntu bakubise bisa nk’ibyagukomerekeje,aha ngaha abarozi bari kukubwira ko bagufite igihe bashakiye bagusenya ngo nkuko inzu idakwiye iri kumuhanda bayishyiraho icyapa cy’uko ikwiye gusenywa ninako nawe bagushyiraho kiriya kimenyetso cy’uko bagufite isaha n’isaha bakurimbura.

5.Kurota uri gukurikirwa n’umuntu cyangwa inyamaswa ,aha ngaha izi nzozi uzirota igihe utangiye gukurikira Imana,abo mu muryango wawe batabishaka ,baragukurikira kugirango utabacika ,cyane cyane iyo mu muryango harimo umurozi ,aha birasaba guca akagozi kaguhuza n’umuryango wawe ukikuraho uruhererekane rw’umuryango wanyu ahubwo ukishyira mu ruhererekane rw’umuryango wo kwa YESU KRISTO

6.Kurota uri kuguruka,aha ngaha abarozi kuko nibo baguruka,bari kukubwira ko muri kimwe nawe bagukoresha ukaba umurozi nkabo ,biragusaba kwihana amaraso ya Yesu akagukuraho uwo mwuka w’abarozi

7.Kurota uri kurya,aha ngaha biterwa n’icyo warose urya ariko iyo ari kibi abarozi baba bari kukurogera mubiryo kuberako urya udasenze,abantu barya badasenze cyane basangira n’abadayimoni hanyuma ibyo bariye bikaba bihumanye  bigateza indwara zitandukanye nk’igifu,impatwe,impswi,diabete,hypertension,cancer nizindi

8.Kurota uri mumazi,uri koga ibi bisobanuye ko umwuka mubi ukorera mu mazi yagusuye,niyo mpamvu ibyo uzakora byose bizakugora,ubuzima bwawe buzabamo ingorane nyinshi ,aho gutera imbere uzajya usubira inyuma.

9.Kurota abapfuye cyangwa ukarota uri mu irimbi,aha ngaha abapfumu baragutanze,batanze n’itariki yo gupfa,umwuka w’urupfu wagusuye kuko burya abazima n’abapfuye ntaho baba bahuriye,biragusaba kwirukana umwuka w’urupfu

10.kurota umuhanda wafunzwe,abapolisi cyangwa abasirikare bawufunze,aha bisobanuye ko imishinga yawe bayihagarikiye,itangiye kugenda gake,umuvuduko w’iterambere wari ufite utangiye gusubira inyuma.

11.kurota uri muri gereza cyangwa mu mwobo,aha ngaha roho yawe barayiziritse,bayihambiriye ahantu kandi abo mu muryango wawe nibo bayifite

12.kurota ikinyamujonjogoro cyangwa uruvu,aha ngaha ubuzima bwawe babushyize muri relenti buragenda gahoro cyane

13.kurota uri mu ishuri rya kera cyangwa uri ahantu mwabaga kera kandi utagihari usigaye uba heza,bisobanuye ko  mu muryango wawe harimo abarozi bagushaka badashaka ko ubasiga,bafashe roho yawe bayitegeka kuguma aho kugirango utazatera imbere,ujye uhora usubira mubibazo bya kera,wisange mukigeragezo wari waravuyemo,uhore uhura n’inshuti mbi,muri make ntibashaka kukurekura,ntibashaka ko utera imbere igihe cyose babonye uteye imbere barakumanura,itandukanye nabarozi bo mu muryango uce karande z’iwanyu maze wishyire mu gisekuruza cyo kwa YESU.

14.kurota wabuze inkweto,aha bisobanuye ko badashaka ko utera intambwe yo gutera imbere,inkweto nizo zigufasha kwihuta mu nzira,barashaka ko ugenda gake,niba wabonye akazi keza barashaka ko ukavamo cyangwa ntuzamurwe mu ntera.

15.Kurota ukora imibonanompuzabitsina,hano bisobanuye ko bari kukwiba imbaraga zawe,bibiliya irambwira ngo umugore  n’umugabo ni umubiri umwe,iyo urose uryamanye n’umuntu ninkaho uba wagize umubiri umwe nawe,imbaraga zawe yazitwaye,imigisha yawe yayitwaye,senga uwo mudayimoni akuveho

16.Kurota usa nabi cyangwa wabuze amafaranga,aha ni umwuka w’umuvumo w’ubukene ,senga Imana iwukureho

17.Kurota inzoka,uyu ni umwuka w’ikinyoma,ni umwuka w’uburiganya,umwuka w’uburyarya,Senga cyane batakuriganya ibyawe .

18.kurota umuntu agutera ugataka,ukavuza induru ugatabaza Yesu ariko bikanga ukumva uri kubura umwuka,iki gihe uba uri gutangira gukizwa utangiye guhamagara Yesu k’ubuzima bwawe ariko abarozi babimenye kandi ntibabishaka barashaka kukugumana,biragusaba gusenga kugeza igihe uzashobora gutabaza Yesu neza utabura umwuka

 

 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *