403 Forbidden
December 8, 2023

Ese ujya utekereza ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi?niba ujya ubitekereza ufite amahirwe menshi kuko kubimenya bigufasha no gutegura ubuzima nyuma y’ubu.

Tugiye kureba rero uko bigenda iyo umaze gupfa ,twibukiranye ko mbere y’uko uza mu isi (uvuka)hari amasezerano wabanje gusinya akubiyemo icyo uje gukora mu isi,umumaro uzaniye isi,arimo ibazakubaho byose.

Ayo masezerano niyo mu gifaransa bita “CONTRAT D’AME”Urugero turebye kuri CONTRAT D’AME ya YESU dusanga yaragombaga kuza gucungura umuntu ariyo ngingo nyamukuru,ariko hari harimo buri kintu cyose kizamubaho nagera ku isi,hari handitsemo imibabaro yose  azagira,hari handitsemo ko azagambanirwa nabo  yitoranyirije,hari handitsemo ko azatukwa,agakubitwa,agasuzugurwa,agashinyagurirwa,agacibwa mu maso  akanabambwa k’umusaraba ,ninako muri CONTRAT D’AME y’umuntu biba bimeze.

Reka turebe nyuma yo gupfa uko bigenda

Iyo umuntu  apfuye urupfu rutunguranye nk’imanuka kandi agapfa adakijijwe atarigeze yemera ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi,agapfa atabishaka atanabitekerezaga atanabanje kubyemera ko gupfa bibaho   ,ntabwo roho ye ipfa kubyakira,ninayo mpamvu iguma aho hafi,ikajya yibona bari kumushyira mu mva ariko ntimenye ibyaribyo,ikajya yibaza impamvu abantu bari kumuririra bikamuyobera,hari na roho zanga kuva aho bazishyinguye mu irimbi,kuko yabonye bajyanayo umubiri wayo kandi ntishaka kuwurekura kuberako atasobanukiwe ko uyu mubiri ari umutizanyo w’akanya gato,akanga kuvamo agahinduka umuzimu.

Urugero niba yari umuntu ukunda inzoza cyane akunda akabari cyane ashobora kwifuza kujya mukabari gusangira nabo yasangiraga nabo,akaza akicara nkuntebe agategereza ko bamuzanira icyo kunywa akajya abona bari guhereza abandi we ntibari kumuha,akaboa bose bari kunywa barishimye we bamusimbutse agafata icyemezo cyo kwinjira m’umuntu runaka ,akamwinjiramo uwo muntu akanywa ize n’izumuzimu,akanywa agasinda ariko ntarekeraho kuko ari kunywera abantu babiri,ukabona umuntu inzoga zaramubase zamugize imbata kandi kuzireka byaramunaniye  burya uriya muntu aba akwiye isengesho rimubohora rikomeye cyane,abazimu benshi binjira mu bantu bakabakoresha ibyaha .

 

Umuntu wari umusambanyi cyane iyo apfuye muri ubwo buryo atabishakaga agaruka mu isi kongera gusambana,akinjira m’umuntu akamuhindura umusambanyi ruharwa,umugabo mukaba mwabanye yitonda ariko mugihe gito ukumva ngo yabyaye hanze,yafashe akana kungufu,ibi ntahandi bituruka ni imyuka mibi y’abazimu  b’ubusambanyi baba bakwinjiyemo.

Ninayo mpamvu kureka icyaha bitoroshye,umuntu aba aziko ikintu runaka ari kibi ariko akanagikora ,ntakindi gituma akora ikibi abizi neza ko ari kibi uretse abazimu.

Noneho rero igihe uko kigenda kiyongera niko mu isi y’umwuka baba bakubwira warapfuye va mu isi ,emera ko wapfuye uze muzindi roho,ukazageraho ukemera ugakomeza ukinjira aho ujya gusuzumirwa

Dore rero ibintu bikubaho

Iyo uhageze bakuzanira y’amasezerano wasinye mbere yuko uvuka,bakagusomera ibyo wagombaga gukorera mu isi ,wowe wenyine niwowe wicira urubanza,uhita ubona ko m’ubyukuri ukwiye gushimwa cyangwa ukwiye kuhanwa,iyo ubonye umubabaro wababaje mugenzi wawe ku isi wowe ubabara birenze  ,iyo wishe umuntu amaraso ye aba ari gutaka kuburyo urwo rusaku rurakubabaza m’uburyo bukomeye cyane .

Mwibuke  ko umubiri ariwo wihanganira imibabaro cyane , urugero nkiyo usinziriye,ukarota umuntu ashaka kukwica,cyangwa inka iri kukwirukankana uzarebe ubwoba uba ufite,uzarebe ukuntu uba wumva ubabaye cyane ,maze uzarebe iyo ukangutse ukuntu wiruhutsa ngo zari inzozi, ibi biragufasha kubona ko roho zacu zibabara kurusha umubiri,ninayo mpamvu iyo usanze ibyo wagombaga gukora utarabikoze urababara umubabaro utigeze kubaho.

Uyu mubabaro niwo bibiliya yagereranyije n’umuriro w’iteka,ugira ibibazo bikomeye,iyo ubonye mugenzi wawe mwasinyanye  CONTRAT we yaragerageje  atabarutse amahoro,azanye insinzi bari kumushima,bari kumubwira injira mucyubahiro cya data warwanye intambara nziza,ntabwo byari byoroshye gukora iriya ‘’mission’’ ariko warihanganye,injira uhembwe wambikwe ikamba ry’abanesheje,hanyuma wowe bakakwereka ugeze mu isi ukaba umusinzi,ukaba umusambanyi ukirengagiza ‘’mission’’ yari yakujyanye uhita ubona biteye isoni nagahinda kuburyo binashoboka ko wiyahura wanakwiyahura,uba usebye bitavugwa,uba usuzuguritse bitavugwa,kandi igisuzuguriro cyahariya kibabaza kurusha gusuzugurwa mu isi  nkwibutse ko umubabaro wa roho ubabaza kurusha imibabaro y’umubiri.

Reka nguhe urundi rugero,hano mu isi umuntu ashobora kugukubita tuvuge wenda nka  Mama wawe  akagukubita wakosheje , umubabaro uzagira uzatandukana nuwo wagira aramutse agukomerekeje igikomere cy’umutima,akakubwira ngo nubundi nakubyaye ntagushakaga nishakiraga umuhungu haza umukobwa ,ibi  byakubabaza kurusha uko wakosa akagukubita urushyi,aha ngaha nagirango nkwibutse ko roho ariyo yonyine igira amarangamutima,niyo igira ibyiyumvo  ninayo mpamvu iyo ibabaye amarira aza,roho itababaye ntiwarira,ibi bikwereka ko imibabaro ya roho ibabaza cyane kurusha imibabaro yuyu mubiri.

Iyo upfuye warakiranutse warasobanukiwe neza ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi ugira ibyishimo birenze unezerwa cyane birenze,uko ingano y’umubabaro kubakoze nabi ungana ninako ingano y’ibyishimo kubakoze neza ungana.

Ndagushishikariza kumenya icyo waremewe gukora ukagikora neza kugirango nyuma y’ubu buzima uzagororerwe uzabe mumunezero w’iteka ryose .

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *