403 Forbidden
May 30, 2023

Inyuma y’ubukene runaka habanza kubaho umwuka w’ubukene,ntakintu kigaragara mu isi yacu y’ibifatika  kitabanjirije mu isi yibidafatika,ntakintu wabonesha amaso y’umubiri kitatangiriye mu isi y’umwuka,ubuzima bwose butangirira imbere.

Reka turebere hamwe  ibimenyetso biranga umuntu ufite uwo mwuka  ndetse n’ibintu bishobora kuba byarashyize uwo mwuka kuri wowe ,turanareba  icyo wakora kugirango ukuveho .

 

Ibintu bishobora gukurura umwuka w’ubukene k’ubuzima bwawe.

Iyo umeze neza ntakibazo ufite ,abana biga mu mashuri meza,ufite ubutunzi,warize amashuri menshi,ibyo bibabza satani,muri bibiliya tuhasanga inkuru y’umugabo witwa Yobu ,bibiliya ivuga ko yari umutunzi,yari umukire ,hanyuma ngo umunsi umwe  satani aritembereza maze  Imana ibaza  satani iti uvuye he satani?Satani isubiza Imana iti mvuye gutambagira isi,hanyuma Imana irayibaza iti ese wabonye umugaragu wanjye Yobu ukuntu anyubaha?satani isubiza Imana iti arabuzwa niki kukubaha se ko wamuhaye byose?

ibi bikwereka ko satani atajya yishimira ko utunga,ntajya yishimira ko uba umukire ,ninayo mpamvu ugomba kuba maso ukamenya aho ubukene ufite bwavuye,hari ubukene bwavuye kwa satani ariko buri m’ubushake bw’Imana nkubu bwa YOBU,hari ubundi bukene tubonera k’umugabo witwa Yesu aho batubwira ko yigize umukene kugeza naho avukiye mukiraro k’inka,ubu bukaba ari ubukene bushobora kugufasha kugera kuri’’ mission ‘’yawe ku isi,ubu nabwo ukaba warabuhawe utaraza no mu isi,hano muri buno bukene bwaturutse ku Mana ninaho usanga ubukene bw’ikigeragezo nka bumwe abisiraheli bagiriye m’ubutayu bakifuza gusubira kwa Faraho ariko Imana ikabatungisha Manu.

Igihe wahuye n’ubukene bw’ikigeragezo cyaturutse ku Mana uzaba ufite amahirwe yo kuzagira ubukire bwinshi mwibuke ko abisirayeli bari babikiwe igihugu cy’amata n’ubuki ariko bakabanza kunyura m’ubukene,ninayo mpamvu muri iki gihe iyo ukirimo bigusaba kwihangana no gukomeza guhesha Imana icyubahiro ntiwitotombere Imana kugirango uzashumbushwe nk’uko YOBU yakubiwe ibye inshuro zirindwi.

Hanyuma rero hakaba n’ubukene bw’umuvumo,uyu muvumo ushobora kuba waraguturutseho cyangwa waraturutse m’umuryango wawe,uyu mwuka rero ntushobora kukugeraho utaragiranye igihango na satani,ushobora kuba waragiranye nawe igihango ubizi cyangwa utabiz,byaraturutse k’umuryango wawe cyangwa kubakurambere bawe,ariko uko byagenda kose iyo ufite uyu muvumo w’ubukene uba waraturuste kugihango wagiranye na satani,hari uburyo butatu rero ushobora kugirana nawe igihango.

1.Uburyo bwa mbere ni ugufata amafaranga ukayajyanira abapfumu.Urugero warwajije umwana,cyangwa wowe ubwawe warwaye ,urugo rwawe rufite ikibazo warangiza ugahitamo kujya kureba umuganga wagihanga,ugatangayo amafaranga kandi ntanubwo bagusaba menshi ariko ayo mafaranga utanze ni ikimenyetso cyuko wemereye satani kuba umucungamutungo wawe ,buriya umaze gusinya igihango byarangiye,ushobora gutanga itungo,ushobora gutanga ubutunzi ariko uko byagenda kose umenye ko uri gutanga uburenganzira kwa satani ngo abe ariwe ugena ubutunzi ugomba kugira.

Iki gihango rero ntigishobora kuvaho utarasesa icyo gihango,niba waratanze amaturo kwa satani ugomba no gutanga amaturo munzu y’Imana ukayibwira ko iryo turo urituye kugirango rikureho iryo wahaye abapfumu,bene uyu muvumo watewe nibyo watanze ukurwaho no kwinjira mukindi gihango ugirana n’Uwiteka Imana,ninayo mpamvu muri malaki3:7-12 haravuga ngo mutange icyacumi n’amaturo kugirango mbakureho wa muvumo  .

2.uburyo bwa kabiri ni ukwiba ,gutwara ikitari icyawe,gutunga ibintu bitari ibyawe,cyangwa ugakoresha umuntu ntumuhembe,iki gihe umuntu ufite umuvumo w’ubukene waturutse k’ubujura,azarangwa nuko atangira ikintu ntakirangize,arubaka inzu yageramo hagati akayigurisha,Satani icyamuzanye mu isi ni kwica kwiba no kurimbura,iyo rero winjije ubujura iwawe ugakoresha umukozi wo murugo ntumuhembe uba ugiranye igihango na satani .

3.uburyo bwa gatatu ugirana igihango na satani ni kwima Imana ibyayo,nagirango nkwibutse ko isi n’ibiyuzuye ari iby’Uwiteka ,burya iyo Imana iguhaye amafaranga ntabwo iba ikeneye ko ayo mafaranga uyagarura ariko iba ishaka kumenya ko wamenye ko ariyo yayaguhaye ukagaragaza umutima uciye bugufi,ugatanga kimwe mu icumi.

Ikindi kandi m’ubutunzi cyangwa mu migisha ubonye haba harimo  imigabane ine:umwe wawe,undi w’Imana,undi wo kuzigama n’undi wo gufasha,iyi migabane yose igomba kubahirizwa kugirango Imana iguhe indi migisha.

Ibimenyetso bigaragaza ko ufite uyu mwuka w’ubukene k’ubuzima bwawe

1.ushobora kurota inzozi uri kubona uri kuzamuka umusozi urikubonaho imbuto nziza ariko kuzigeraho bikakunanira,ushobora kandi kurota uri kubona uri kugenda munzira ariko itarangira ukagenda ariko ntugere aho ugomba kujya,ibyo bizagaragazwa nuko  ikintu utangiye utajya ukirangiza,uratangira umushinga runaka ukawureka ugeze hagati,wubaka inzu ukayigurisha ituzuye ukagura imodoka andi akajya kuyacuruza maze yose agahomba.

Uzajya kubona umuntu wari ufite ikintu gikomeye nk’ikibanza maze umwana bamwirukana mu ishuri ati ese umwana arava mu ishuri mfite ikibanza ?akaba arakigurishije,nagirango nkwibire ibanga ry’ubuzima ugomba kumenya ko ikintu kigura ikindi bisa,iyo utangiye kugurisha ikibanza kubera kwishyura ishuri umenye ko watewe nuyu mwuka w’ubukene.

2.Ushobora kurota kandi utuye m’utuzu twakera tw’ibyondo,ahantu habi kandi mu’byukuri  utuye m’umujyi,ibi bizagaragarira m’ubuzima busanzwe igihe umuntu atunze ibintu byakera,ukabona umuntu ntajya yitandukanya n’ibintu byakera,intebe aradodesha,imyenda ishaje arayibika,uhembwa umushahara mwiza ariko ntujya wibuka kwigurira ipantalo,uyu mwuka iyo uri iwawe igisirimu kirabura burundu niyo waba ufite amafaranga.

Ikindi kiranga uyu mwuka nkuko twawusanze muri Malaki 3:11 aho bavuga ngo nzahana INDYANYI nyibahora niwemera gutanga icyacumi ,indyanyi ishushanya udusimba duto nk’imbeba ,aho uzasanga imbeba zaguteye ziri kurobanura ikote ryiza  ziraririye ,igitenge kiza muri valize nicyo yarobanuje,nagirango nkubwire ko iyi mbeba atari gusa,irukana uwo mwuka wubukene mu izina rya YESU.

Hari ibindi bimenyetso bishobora kukwereka ko ufite uyu mwuka kuri wowe  ,urugeo;ukagura umwenda watangira kuwutera ipasi utaranawambara uka urahiye,ukicara k’untebe zimbaho wambaye umwenda ukunda umusumari ukawuca,iki gihe uzirukane uyu mwuka.

Ikindi kiranga uwo mwuka nuko uzasanga umuntu ahora abona amahirwe m’ubuzima ariko amahirwe agahora amuca mumyanya y’intoki,cyangwa se uzajya ubona amafaranga ako kanya ukabona ibiyakeneue biruta ayo mafaranga;umwana agahita arwara,inzu igahita itangira kuva,ubutumire  bw’ubukwe buka bwinshi,imyenda y’abana ukabona yose yarashaje,mbese ugahita ubona ibintu byinshi bikenera ariya mafaranga .

Nigute wabohoka kuri uwo mwuka w’ubukene?

1.Uburyo bwa mbere ni ihishurirwa ko uwo mwuka uwufite,kugenzura ubuzima bwawe,kwikorera ubucukumbuzi kuko no mukinyarwanda baravuga ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

2.uburyo bwa  kabiri wakuraho uwo mwuka ni kubahiriza amahame agena ubutunzi,kora cyane,iryo ni ihame ry’ubuzima ntutegereze ngo Imana izabikora izabikemura ahubwo haguruka ukore,niba cyanze gisubiremo komeza ugerageze kugeza bikunze.

3.uburyo bwa gatatu ni gutesha iyo myuka agaciro  mu kwiyiriza ubusa no gusenga

4.Uburyo bwa kane kiranuka mu byacumi  n’amaturo. [Read the top 10 paying apps here]

 

1 thought on “KUBOHOKA K’UMWUKA W’UBUKENE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *