
Uwiteka Mana Nyiringabo,Mana Nyiribihe,Mana Nyirimpuhwe n’imbabazi ndagushimye ,ngushimiye iki gitondo cy’umugisha,ngushimiye uyu munsi udasanzwe wongeye k’ubuzima bwanjye,ngushimiye aya mahirwe umpaye yo kongera kubaho,ndabyutse biremera,ndambura amaso biremera,ndavuga biremera ibyo byose n’impuhwe zawe zabanye nanjye izina ryawe rihabwe icyubahiro.
Ndagushimye kuberako uri mwiza,kuberako udahinduka,kubera ko uri urukundo,umutima wanjye uragushimye kuberako icyo uvuze ugisohoza,ndi imbere yawe muri iki gitondo ngushimira ko uri Imana isohoza isezerano uri Imana itabeshya ,niyo mpamvu nkwinginze ngo isezerano ryawe k’ubuzima bwanjye uyu munsi risohore,icyo wamvuzeho kibe mu izina rya Yesu,imigisha yanjye yo muburyo bw’umwuka uyu munsi nyiboneshe amaso yanjye kandi nyumvishe amatwi yanjye mu izina rya YESU
.

Nishyize mu biganza byawe njyewe ubwanjye n’imigisha yanjye n’umuryango wanjye kugira ngo uturinde,urinde icyo watuvuzeho Satani rusahuzi ntagisahure,urinde ubuzima bwacu ,utwimane mu maboko ya satani n’abakozi be.
Uyu munsi ube nkuko wapanze,uko wawuteguye ube ariko uba,ibyo wapanze bigomba kumbaho bibe aribyo bimbaho,ubushake bwawe bwubahirizwe k’ubuzima bwanjye,ntiwemerere ko satani akuvangira ahubwo ibyo yapanze bihinduke imfabusa,umugambi wawe kuri njye uyu munsi ungereho, utegure imitego satani yateze ubuzima bwanjye kugirango ntagera kucyo wangambiriyeho ,ninayo mpamvu nirukanye imyuka mibi yose mu izina rya Yesu”umwuka w’ubukene,umwuka w’inyatsi,umwuka w’urupfu,umwuka w’impanuka zitunguranye,umwuka w’icyangiro,umwuka w’igisuzuguriro,umwuka wo kujugunywa,umwuka w’amarira”yose ndayitegetse ive k’ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango wanjye mu izina rya yesu.
Uwiteka Imana ikiranuka,nyemerera wemerere “amahoro,umutekano,umunezero ,urukundo “uyu munsi bigaragare kuri njye,nakiriye UMWUKA WERA kugirango anyigishe ibyo gukiranuka,ijambo ryawe rirambwira ngo ntaho nagera ntagufite niyo mpamvu ngusabye kubana nanjye ukanyobora inzira yo gukiranuka,ukanyigisha gukora neza ,kuvuga neza ,gutekereza neza mu izina rya YESU.
Ijambo ryawe rirambwira ngo uyu ni umunsi wawe uwishimiremo niyo mpamvu nkwinginze ngusaba ngo uyu munsi uwumperemo ibyishimo,uyu munsi umbere uwanjye nakire imigisha yose yagenewe uyu munsi,Data wera reka ubwiza n’icyubahiro cyawe kiganze muri uyu munsi.
Ijambo ryawe rirambwira ngo mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi tuzabyongererwa ndakwinginze ngo unshoboze mbashe gukora ibyo ushaka,unshoboze gukiranuka ,unshoboze kugendera mu ijambo ryawe ,unshoboze kubahiriza ubushake bwawe k’ubuzima bwanjye.
Ijambo ryawe nanone rirambwira ngo Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena ,ndagusabye nkwinginga ngo uyu munsi umbere umwungeri,uyu munsi undagire mu rwuri rwawe kandi ubukene ubushyire kure yanjye mu izina rya Yesu.
Uri umwungeri mwiza uragira neza inama zawe kandi inama zawe zumva ijwi ryawe zikakumenya ndakwinginze numve ijwi ryawe,numve imvugo yawe kandi nanjye unyigishe kuvuga nkuko uvuga,nkore nkuko ukora,ntekereze nkuko ubishaka,ngende uko ubishaka ,nambare uko ubishaka ,kugirango ibyo ushaka n’ibyo ushima bibe aribyo bimbaho mu izina rya yesu.
Ijambo ryawe rirambwira ngo umugisha Imana itanga utera ubukire kandi nta mubabaro yongeraho,ndakwinginze ngo uwo mugisha uwumpe uyu munsi wa none,nemeye umugisha w’ubukire k’ubuzima bwanjye niteguye kwakira umugisha udasanzwe kuri njye,ndahamya ko ndi umukire ntari umukene,ndi uwambere sindi uwanyuma,ndatsinda sitsindwa,ndi mwiza sindi mubi,ndi umutwe sindi umurizo,ndakunzwe ntabwo nanzwe,umbona wese aranyishimira mu izina rya YESU.
Nakiriye urukundo rumbere impamba kuri uyu munsi,abamvuga nabi bamvuge neza,abampiga bambure,abangambanira batatane,abanyanga bankunde mu izina rya YESU.
Aho ndi haba amahoro,uwo turikumwe wese arishima,uwo tuvuganye wese aranezerwa mu izina rya Yesu.Nemeye kuguhagararira neza ku isi,nemeye kukuvugira no kugukorera ,ntawe uzakuvuga nabi numva,nemeye kwamamaza insinzi ya yesu,nemeye kuvuga gukomera kwawe ,nemeye kukubera igikoresho unkoreshe uko ushaka.
Ndagukunda YESU kandi nawe urankunda,urakoze kuko turi kumwe kandi urakoze kuko urikumwe n’umuryango wanjye ,nkuragije ibyanjye byose nabanjye bose mu izina rya YESU .AMEN.
Nice post. I learn something totally new and challenging on blogs I stumbleupon on a daily basis. It will always be interesting to read content from other writers and use something from other sites.