403 Forbidden
May 31, 2023

Isi y’umwuka Ifite imbaraga cyane kurusha isi y’ibifatika, bibliya irambwira ngo urugamba turwana si urugamba rw’inyama n’amaraso ahubwo turwana n’imyuka mibi y’ahantu ho mukirere ,niyo mpamvu ugomba kuba maso,satani n’abakozi be barakora amanywa n’ijoro,bashakisha icyatuma umuntu Imana yaremye abaho nabi .

Iyo uri umuntu ufite inyenyeri bideranja satani cyane,iyo uri umuntu wasobanukiwe nuwo uriwe ,uzi neza ko uri umuntu w’agaciro satani arakurwanya kuko satani yifuza ko abantu bose batakwishima,yifuza ko umuntu yahorana ibibazo,yifuza kubabaza umuntu,yifuza ko umuntu atakwisobanukirwa ngo umenye agaciro n’imbaraga Imana yamuremanye,niyo mpamvu ikintu cyambere satani abanza kwiba m’umuntu  ari inyenyeri ze zituma amurika zituma yigirira ikizere zituma anezerwa.

Nimvuga ‘’Etoile” wumve umugisha,wumve imbaraga,wumve inyenyeri imurikira ubuzima bwawe kugirango ugere kure,wumve imbaraga iba muri wowe ituma wigirira ikizere ukabasha kugera ku mishinga myinshi itandukanye,Etoile ni umugisha Imana iba yararemeye umuntu,ariko uwo mugisha bashobora kuwukwiba nk’uko YAKOBO yibye umugisha w’umuvandimwe we ESAWU,niyo impamvu ugomba kurinda iyo nyenyeri yawe.

Buriwese muritwe yifitemo ikintu cyidasanzwe yaremanywe,hari abantu rero tuzagenda duhura nabo m’ubuzima bashobora gutuma inyenyeri yacu izima cyangwa bakayiba,murabizi turi mu isi y’abantu bakunda ibiciriritse,ibihendutse,ibyamake ,ibisa bimeze kimwe n’ibyabandi,umuntu rero wagaragaje itandukaniro  bizabababaza  satani n’abakozi be badashaka ko atera imbere bashake uko babimukuramo

Nagirango nkubwire ko uri inyenyeri,waremewe kumurika,wahawe umucyo ukomeye w’ubuzima bwawe,waremewe kumurikira isi,Imana yakuremanye ubushobozi buhambaye niba utarabimenya ni ikibazo kuko bazakwiba uwo mucyo wawe,iyo nyenyeri yawe,izo imbaraga zawe ntubimenye icyo gihe icyo Imana yakuremeye ntuzakigeraho.

Ikintu cyambere rero gituma wibwa Etoile yawe ni “Relation sexuelle “itondere cyane imibonano mpuzabitsina,kubera ko imibonano mpuzabitsina ni umuryango abajura biba umugisha w’umuntu banyuramo baje kwiba,ndaguha urugero rwa SAMSON  muri bibiliya,yari afite imbaraga zidasanzwe, ushoborakwibaza uti ese ibitotsi bishobora gusinziriza umuntu kugeza aho bamukata imisatsi yose byavuye he?ntahandi ni mumibonanompuzabitsina,ibi bikwereke  imibonanompuzabitsina ishobora kubeshyabeshya intekerezo zawe  maze inyenyeri yawe bakayiba.

Ikindi nuko imibonanompuzabitsina ni “ Echange des energies”ni ukuvuga hari imbaraga zimuvamo zikakuzamo hakaba nizikuvaho zikamujyamo,ngaho rero nawe mbwira ubonanye numuntu wirirwa asambana n’umuntu wese abonye:indaya,umurozi,umujura,umuntu ugira urwango,umunyeshyari,umuntu urwaye indwara runaka,umunyamaganya,umunyamiruho,ufite inyatsi,umukene n’izindi , izi mbaraga zose  mvuze hano ushobora kuzikura k’umuntu mukoranye imibonanompuzabitsina,aho kumukuraho imbaraga nziza ukamukuraho uburwayi butandukanye hano nimvuga uburwayi ntiwumve bumwe tumenyereye bwandurira mu mibonanompuzabitsinda  nka sida n’izindi ahubwo wumve indwara zose kuko hano turi muri” Notion des energies”

Uzasanga abantu basambana cyane igikundiro kibashiraho,inyenyeri zabo zirazima bagahinduka ibihuri, ,indaya nizo zambere zihorana ibibazo byinshi  bitandukanye ,ndagushishikariza kwitondera guhitamo uwo mukorana imibonanompuzabitsina,natekereje cyane impamvu SAMUSONI  bamukase umusatsi bakawumwiba  nuko yaryamanye n’umugore utamukwiye,igihe cyose rero uryamanye  n’umuntu utagukwiye menya ngo watakaje inyenyeri yawe,aha ndagushishikariza kureba uti ese ubundi uyu muntu iyo twakoze imibonanompuzabitsina nibiki bimbaho?ba maso kukantu kose kari bukubeho,niba ari uwo mwashakanye reba uti muri gutera imbere?cyangwa muri gusubira inyuma?

Muri bibliya bambwira inkuru y’umugabo witwa JOSEPH ,bavugamo umugore w’umugabo witwa POTIFAR ukuntu yarebye  JOSEPH  akamubonamo  inyenyeri ,yamubonyemo  umuntu udasanzwe amusaba ko baryamana kugirango amwibe inyenyeri ye ariko Joseph yamenye imbaraga afite muri we arayirinda,yamenye ko uriya mugore ari umujura w’inyenyeri,amenya guhakana  bituma agera ku nsinzi y’ubuzima bwe,nawe ndakurarikira kumenya guhakana.

Hari abakobwa benshi bagombaga kuba abantu bakomeye,bakaba abavoka,abadogiteri,abacamanza mbese abantu rwose bakomeye cyane ariko bakabatera inda bakiri bato bagatakaza amashuri yabo inyenyeri yabo ikaba iragiye.

Ikindi ni uko mu mibonanompuzabitsina bashobora kukwiba ubwiza bwawe,uko ugenda usambana cyane niko ubwiza bugushiraho,umuntu akakubona akabona uri igikecuru kandi uri umwana muto,uretse n’ubwiza bw’umubiri n’ubwiza bw’imana bugushiraho,ugasigara uri igiporoporo.

Hari abagabo basinyana amasezerano na satani avuga ngo umuntu wese nzaryamana nawe azakena akaba igikoresho cya satani muri ubwo buryo,akajya atereta abakobwa,abagore agamije we kubakuraho ubutunzi ariko bo akabasigaho ubukene  hari abagore n’abakobwa benshi badatera imbere kubera abagabo baryamanye  nabo bagateza inyatsi umubuzima bwabo

Hari umuntu ubura umugabo kubera umuntu yaryamanye nawe kuko hari abagabo basinyana amasezerano na satani avuga ngo umukobwa nzaryama nawe wese ntazashaka umugabo ,niyo mpamvu nkubwiye ngo hagarika nonaha kuryama n’umuntu uwariwewese,kuko satani akuvomamo imbaraga kugeza igihe uhindukiye nk’indimu yumye yashizemo amazi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *