
Ese bigenda bite mbere yo kuvuka?ese iyo usinziriye bigenda bite?nyuma yo gupfa se bigenda bite?ibi nibyo tugiye kureba.
Nagirango twibukiranye gato ko umuntu agizwe n’ubugingo aribwo roho ndetse n’umwuka n’umubiri ,uyu mubiri twambaye rero niwo turusha abamalaika ninayo mpamvu tubarusha agaciro,nasomy ,uyu mubiri ushobora kwihanganira imibabaro kurusha roho,ni ukuvuga ngo roho ibabara cyane kurusha umubiri,ibi nubasha kubyumva urahita umenya impamvu wahawe uyu mubiri nka “”protection”urugero uzarebe iyo usinziriye ukarota ikintu kirukankana gishaka kukwica,uzumve umubabaro uba ufite ,wumve ukuntu ukanguka ukiruhutsa uti zari inzozi,ibi bintu nubasha kubyumva neza biragufasha kwinjira mu isomo nyirizina ry’uyu munsi aho umenya icyabaye mbere yuko uvuka.

Hamwe n’izindi roho mwaricaye mujya inama y’icyo isi ikeneye cyane.Urugero muti hagomba kuboneka umuntu wo kuza mu gihugu runaka ,muntara iyi niyi,mukarere akanaka,mumurunge uyu nuyu mukagce akanaka akigisha abandi kwihangana,none niyihe roho yiyemeje kuzakora iki kintu ngo ijye mu isi kugikora?mwibuke ko ibi byabaye no kuri YESU agiye kuza mu isi,inama yarateranye bashakisha uzaza gucungura umuntu ,barebye ibizamubaho byose arabura,roho zose zari zarasabye kuza mu isi ziratinya ,habura numwe wafata iyo mission ariko yesu yo kabyara aremera,ndamukunda yesu yakoze umurimo ukomeye.
Hanyuma rero iyo roho yemeye kuza mu isi hari izindi roho ziyemeza kuzayifasha,urugero nkiyi ije kwigisha kwihangana hari izindi bizicarana zikajya inama ziti njyewe nzaza ndi papa wawe nzajya ngukubita ngutuke kugirango wige kwihangana,indi iti nzaza ndi umugabo wawe nzajya nguca inyuma kugirango wige kwihangana,indi iti nzaza ndi umuturanyi wawe nzajya nkuvuga nabi muri kugirango wige kwihangana unabyigishe abandi,hanyuma n’abamalaika nabo bati natwe nuramuka udutabaje tuzaza tugufashe ariko nutadutabaza ntituzivanga m’ubuzima bwawe,bati none ibyo bintu uzabishobora?roho iti nzabishobora,bakayiha masezerano ikayasinya avuka ko niramuka ibishoboye izambikwa ikamba ryo kunesha nitabishobora izahanywa.
Hanyuma rero ukaba urasinye wemeye kuza mu isi uzanye iyo mission yo kwigisha abantu kwihangana,iyo ugiye kuza mu isi baguha ibintu bibiri by’ingenzi bizagufasha kugera kuri mission yawe icyambere ni ubuzima,ninayo mpamvu aribwo satani arwanya cyane kurusha ibindi,icyakabiri n’uburenganzira bwo guhitamo icyo ushaka, ninayo mpamvu uzaza mu isi yuzuyemo amategeko n’amabwiriza aho ubushobozi bwo kubasha kwihitiramo icyo ushaka uzasanga biri kukugora ahubwo ukisanga ugendera kumahitamo y’ababyeyi bawe,y’igihugu cyawe,y’idini uvutsemo, y’akazi ukora,ibyo byose wibukeko bigamije kubangamira ya ntwaro wazanye mu isi yo kumenya kwihitiramo ikigukwiye,
Ibi nubyumva neza urahita umenya impamvu ugomba gushima Imana burigihe igihe ukiriho kuko uyu mubiri ni impano wahawe,ugomba kuwukoresha kugirango ugere kuri mission y’ubuzima bwawe arinayo izaguhesha ikamba ryubugingo.
Uyu mubiri iyo uwambaye satani aragutinya ,ninayo mpamvu Yesu yadusigiye ububasha bwo kwirukana satani,uyu mubiri ukurinda imibabaro myinshi nubwo wakekaga ko uyu mubiri ukurushya,ninayo mpamvu ukwiye kuwitaho,ukawurinda indwara,ukarya ibyo kurya byiza bidatera indwara,ukanywa ibyo kunywa bidatera indwara ,kuko iyo warwaye ariwowe wabyiteye bibabaza Imana cyane kuko ubuzima niyo ntwaro yambere ufite izagushoboza mission y’ubuzima bwawe.
Impamvu kunywa inzoga n’itabi ndetse n’ibiyobyabwenge byitwa icyaha nuko byangiza uyu mubiri kandi aricyo gishoro ufite.
Impamvu satani intwaro yambere akoresha mu isi ari kwica,kwiba no kurimbura,ibi byose abikorera kugirango arwanye mission yakuzanye ku isi,ninayo mpamvu umuntu wakangutse akamenya agaciro k’umubiri yambaye akawitaho,akikunda satani amwanga akanamwangisha abandi.
Ninayo mpamvu abantu bazi kwifatira ibyemezo by’ubuzima batitaye ngo sosiyeti irambona gute?abo bantu satani arabanga akanabangisha abandi.