
Hari abantu benshi duhurira ahantu hatandukanye nko mukazi ,mubukwe,mu isoko ,ku nshuti runaka maze mukaba mwaba inshuti mugahuza urugwiro kugeza igihe uzibwira ngo uyu muntu ndamuzi ndetse ukaba wagenda unavuga uti runaka ndamuzi ariko mubyukuri utamuzi nagato,rimwe na rimwe niho usanga umuntu wibwiraga ko uzi atumye ugira igikomere akakubabaza ,akaguhemukira kubera ko wamwibeshyeho umugira inshuti umushyira hafi yawe kandi mubyukuri utamuzi.Ngiye kukubwira ibintu byingenzi ugomba kubanza kumenya k’umuntu mbere yo kumwiyegereza cyane ,mbere yo kumusaba kukubera umugore cyangwa umugabo wakagombye kubanza kumenya ibi bintu.

Igice cya mbere z”one publique”iki gice kigizwe ni ibyo wiyiziho ndetse n’ibyo abandi bakuziho ,aba bagabo bagaragaje ko iki gice umuntu yakagombye kukigira ari kinini kuko nicyo gituma umuntu yigirira ikizere ,urugero:identite yawe,akazi kawe,uko usa,ubushobozi bwawe tubonera ku mbugankoranyambaga ,ibyo wandika muri cv ,ibyo uganiriza abandi iyo muganira,aha ngaha avuga ko umuntu ufite iki gice kini kurusha ibindi arangwa no kuba afungutse,yirekura mukuvuga,aganira cyane,aba ari n’umuhanga kuko aba azi kuvuga m’uburyo butuje kandi burimo ubwenge,iki gice rero ugomba kukibyaza umusaruro kuko kigaragaza ibyo ushaka .
Igice ya kabiri “zone cache”iki gice kigizwe nibyo wiyiziho ariko abandi batakuziho,byabindi uba udashaka gusangiza abandi ,ahangaha wavugamo :ibyo utinya,ibyo wanyuzemo,uwo ukunda cyangwa uburyo wiyumva m’urukundo.Umuntu ufite iki gice kinini yiyiziho ariko ahisha abandi arangwa no kuba atiyumva mubandi,akajya yiheza,akisuzugura,akumva atameze neza hagati mu bandi benshi,iki gice gikuzwa cyane nuko umuntu yanga ko abandi bamucira urubanza bakamuvuga nabi agahitamo kwigaragaza uko atari akenshi ntabwo aba yifitiye ikizere.Kugirango iki gice kigabanuke nuko ugomba kuganira n’abandi ariko avugisha ukuri,vuga neza uko wiyizi ntubeshye uko utari,tinyuka kujya mubandi ubisanzureho muganire .
Igice cya gatatu”zone aveugle”iki nicyo gice gikaze mubice byose bigize umuntu kuko gishobora guteza ibibazo bikomeye mubandi .Iki gice kigizwe n’ibyo abandi baba bakuziho ariko wowe utabyiyiziho,harimo ibyo bakuvugaho utazi,ibyo bagutekerezaho utazi ,aba bantu rero bafite iki gice kinini kurusha ibindi barangwa no kuba abiyemezi,bavuga abandi cyane,bakigira banyirandabizi,bakumva ko aribo bazi byose kandi ko aribo babikora neza,bashobora kuba abanyamahane,bagahubuka,ntabwo bajya bitekerezaho narimwe,biragora gukorana n’aba bantu ngo mukorane mu mahoro no mu bwumvikane.Kugirango rero iki gice kitaguteza ibibazo ugomba kwiga kukigabanya,ukabaza abo mukorana uko bakubona,ndetse ukajya wihererana umuntu kugiti cye ukamu baza akakubwira uko akubona ,mbese ukikorera ubucukumbuzi bwimbitse kuri wowe.
Igice cya kane”zone inconnue”iki gice kigizwe n’ibyo utiyiziho ndetse ntanundi ubizi,aha harimo kuba wifitemo ubushobozi bwo kuyobora ,kuba wahagarara imbere y’abantu ugatanga inama,impano zawe wifitemo,iyo ufite iki gice kinini kurusha ibindi muri wowe urangwa no kuba uri umuntu uyoberanye,urahinduka ntawapfa kumenya uko uteye,ntabwo kuvuga bijya bikorohera birakugora,aha biragusaba gutinyuka ukagira amatsiko ukiga kubana n’abandi ukabafungukira mukungurana ibitekerezo.
Muri make kugirango byibuze uvuge ko uzi umuntu ugomba kuba byibura uwo muntu afite kiriya gice cya mbere byibura kukigero cya 70%wenda ibindi bigafata 10%kuri buri gice.Uti ese nabigenza gute kugirango mbigereho.?
Ugomba kumenya ko umuntu agereranywa n’igiti,bibiliya irambwira ngo umukiranutsi azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi kera imbuto zacyo igihe cyose .Nkuko tubizi Igiti kigizwe n’imizi,igihimba ,amashami,amababi,indabo,imbuto ndetse n’amahwa.
1.Imizi :Ni inkomoko ye,Umuryango we,aho aturuka,amateka yanyuzemo y’ubuzima ,ibi nubasha kubimenya uraba uteye intambwe yambere.
2.Igihimba :Ni aho ahagaze ubu ,ese ameze ate ubu,abayeho ate ubu,nibiki bimubaho,ubuzima bwe bwa aka kanya bumeze bute?akora he?atuye he?
3.Amashami: Ni ukumenya uko abana n’abandi,ese azi kubana n’abandi neza?ese arikunda?ese agira inshuti zimeze gute?babanye gute?mukazi bimeze gute?abana ate nabo bakorana?abo basengana?uyu muntu imibanire ye imeze ite?
4.Amababi:Ni ibimutunze ,ese arya iki?aryoherwa niki?akunda iki?asoma ikihe gitabo?yiga iki?uumva iki?anywa iki?ashimishwa niki?
5.Indabo: Ni imishinga afite,ese arateganya iki?ese aratekereza iyihe mishinga?ese ahazaza he ahatekereza ate?
6.Imbuto:Ni ibyo yagezeho ,ubutunzi bwe ni ubuhe?ibyo afite ni ibiki?
7.Amahwa:Ni inzitizi cyangwa ingorane ahura nazo m’ubuzima?afite ibihe bibazo?nigiki kimugoye?ni ikihe gituma atabasha kubona ibyo ashaka?abana ni ibihe bikomere by’umutima bimubuza kugera ku nsinzi y’ubuzima bwe?
Numara kumenya ibi bice byose by’umuntu yarabikubwiye iki gihe uzaba umuzi .Kuva nonaha niba hari abantu wibwiraga ko uzi ariko utaramenya ibi bice byabo byose uko ari 7,ubashake mwongere muganire kugirango ubamenye.