
Wigeze ureba ku isaha usanga ni 5h05?ntabwo byapfuye kubaho hari impamvu ytumye uyibona.Tugiye kukubwira ubusobanuro bw’isaha y’impanga 5h05 m’uburyo burambuye,turavuga ubusobanuro bwayo m’uburyo bw’ubutumwa abamalayika baba bakuzaniye ,tuvuge ubusobanuro bwayo mu mibare ndetse no m’urukundo
1.ubutumwa bw’abamalayika
Niba urebye ku isaha cyangwa se wihitiraga ukabona isaha ya 5h05 bishatse kuvuga ko abamalayika bakuzaniye ubutumwa bukubwira ko bazagufasha cyangwa bazakuba hafi m’uburyo bukomeye.Uri umuntu ukunda ubuzima!Igihe cyose ubonye uburyo urabwishimira.Abamalayika baragufasha kongera ubushobozi bwawe bwo guhanga udushya,ibyo wibwira muri wowe biba ari ibintu by’ingirakamaro,ariko ntabwo ujya ushobora gushyira k’umurongo ibitekerezo byawe kandi urabifite byinshi cyane.Ufite ubushobozi bwinshi bwo kumenyekanisha ibitekerezo byawe ndetse n’ubumenyi wifitemo,ufite impano yo kumenya kuvuga no guhitamo neza ibyo kuvuga.
Uri umuyoboro uyobora abandi,ibikorwa byawe byaba ibyo m’uburyo bufatika ndetse n’ubudafatika biratangaje.Ufite ubuzima bwiza ndetse n’imbaraga.Kuri wowe kurya ubuzima ni ukubona andi mahirwe mashya cyangwa kwiga ibintu bishya.Igihe cyawe ugifata nk’igihenze cyane ukoresha uko ushoboye kugirango ukibyaze umusaruro.Ushobora gukomeza abari bacitse intege ukabasubizamo imbaraga kandi ushoboye kuba mu bantu benshi ukabashyira k’umurongo.Ntutinye gutabaza abamalayika bawe ngo bakuzanire amagambo meza yo kubasha kubwira abababaye kuko iyo mpano urayifite.
Malayika murinzi ukorana ni iyi saha yitwa HEKAMIAH akora kuva 05h kugeza 05h20,agaragaza uburinzi n’ubugwaneza ,iyo muri kumwe akurinda ubugome bw’abanzi bawe.Agukingurira urugi ruba rufunze kubantu batari bake.Arakuyobora mukuramya no guhimbaza umuremyi wawe,araguha urukundo nyakuri k’ubuzima bwawe.Arakurinda ubugome bwa’abantu babi nk’ishyari kandi akurinde abantu babi bayoborwa n’imbaraga za satani.Aguha imbaraga z’umwuka zizagufasha gukomera ntutinye ibibi bigukorerwaho biturutse mu barozi.
2.Ubusobanuro bwayo mu mibare
Umubare w’agaciro w’isaha 05h05 ni 10,uyu mubare ugaragaza ubwigenge,ugaragaza ko uri umuntu wiyemeza ikintu cyose ukakigeza ku musozo wacyo.Niba uri gukora ikintu cyangwa wakiyemeje nta muntu washobora kukubangamira.Urabizi neza ko nubwo bigaragara ko uri umuntu ukonje ariko muri wowe uri umuriro hagize ugushotora gato yanashya.Nubwo mubigaragara inyuma uri umuntu woroheje kandi utuje hagowe uwaza kukubangamira akubuza amahoro.Uhora ushaka kwitonda bituruka m’ubuzima bw’umwuka kandi uhora ushakisha ukuri ariko witonde udapfa kunyura mu nzira ubonye zose utazibura.

Uri umuntu ukunda ibikorwa kandi ntanubwo bikurushya kuba wakora imirimo myinshi icyarimwe.Inzira yawe y’ubuzima uyinyuranamo kwizera,kandi nushobora kumenya icyo wifuza m’ubuzima ndetse no gukomeza inzira uzagera kuri byinshi cyane.Ufite ubushobozi bwo kumva ndetse no gutekereza bituma aho abandi batsindiwe wowe uhatsindira.Iyi saha y’impanga 05h05 igaragaza ko hari igice cy’ubuzima cyawe kirangiye ugiye gutangira ikindi.Ugiye noneho gusarura imbuto zavuye mu kwitanga kwawe,ufite imbaraga zidasanzwe ariko biragusaba kureka gukomeza kwicira imanza no kwisuzugura.Ukwiye umunezero,ukwiye ibyiza,uri murugendo rwo gukora cyane kugirango ugire ejo hazaza heza wowe n’umuryango wawe niyo mpamvu ukwiye kwishimira urwo rugendo urimo.
3.Ubusobanuro bw’isaha 05h05 m’urukundo
M’urukundo iyi saha isobanuye ko urukundo rubi rwakwicaga mu mutima ndetse no mu mutwe rurangiye ahubwo hagiye kuvuga urundi rwiza rushimishije,ruzana amahoro n’umutuzo ndetse n’ubwubahane,ninayo mpamvu usabwa gukomeza kuba maso ukareka abantu bashya bakinjira mu buzima bwawe bakakuzanira andi mahirwe yo gukunda no gukundwa.iyi saha isobanura kwishimisha m’uburyo bw’imibonanompuzabitsina,gutembera,guseka ,kubyina,umwuka mwiza m’urukundo .Iyi saha kandi isobanuro guhura kw’ibintu bibiri,niba wari witeguye gukora ubukwe iki nicyo gihe.