403 Forbidden
June 1, 2023

 

Wigeze ureba ku isaha ugasanga ni 4h04?ntabwo byapfuye kubaho hari impamvu yabyo.Tugiye kugusobanurira icyo bivuze.Turabisobanura m’uburyo butatu,turahera k’ubutuma abamalayika baba bakuzaniye ,dukurikizeho ubusobanuro bwayo mu mibare ndetse turayigusobanurira icyo ivuze m’urukundo.

1.ubutumwa abamalayika baba bakuzaniye

Abamalayika bari kukubwira ko ugiye kugera mugihe kiza kirimo ubuzima bwiza,niba wari umaze igihe urwaye  ,abamalayika bari kukubwira ko icyo kigeragezo kigiye kurangira.Baraguha imbaraga banatume muri wowe ugira ubushake bwo kwiyitaho wite no k’umubiri wawe.Uri umuntu ukunda ibyaremwe,cyane cyane ibidukikije ,kuri wowe ibimera bigomba kurindwa kandi bikitabwaho.Abamalayika bazagufasha kugera ku mishinga yawe,cyane cyane niba ifitanye isano n’ubuhinzi ndetse n’indi mishinga irengera ibidukikije.Iyi saha igaragaza ko ufitanye rukuruzi ikomeye hamwe n’isi y’abamalayika,niba rero wibwira ko ufite imbogamizi mukubasha kugera ku ntego z’imishinga yawe iyambaze abamalayika baragufasha.Bazakwitaho  bagufashe gutsinda ibigeragezo byose bikwitambika imbere cyane cyane niba hari ikintu kiza ujya ugeza ku bandi cyangwa hari ihumure ujya ubaha.

Malayika murinzi ukorana n’iyi saha ya 04h04 ni YEZALEL akora kuva 04h kugeza 04h20.Agaragaza amahoro n’ubwumvikanye.Atuma abantu biyunga bakabana neza mu mahoro,atanga umunezero n’umutekano hagati y’abantu bakundana.Aguherekeza mu mishinga yawe yose ndetse no mukazi kawe kose arakuyobora kugeza ugeze ku nsinzi.Niba urukundo rwawe rugize ikibazo ukaba utumvikana nuwo mwakundanaga mwitabaze arabigufashamo.Araguha umutima mwiza ukeye utuma ubasha gukemura amakimbirane.Araguha kandi ubwenge bwinshi ndetse n’ubushobozi bwo kutibagirwa budasanzwe.Ibi bizagukingurira imiryango ikuganisha mu kwiga ukongera ubumenyi wari ufite.

2.Ubusobanuro bw’isha y’impanga 04h04 mu mibare

Umubare ukomeye w’iyi saha 04h04 ni 8.

uyu mubare ugaragaza  ko wita cyane kw’ihinduranya ry’ibihe .Ubuzima bugizwe n’ibyiza n’ibibi niyo mpamvu ukwiye kwitonda ntikuzunguze ngo ubure aho uhagarara.Niba udashoboye guhagarara kukintu cyashobora kugutesha umutwe ngo cye kukubaho ufite ibyago byuko iyi si izajya ikuzunguza uko yishakiye.Umubare 8 ni ikimenyetso gikomeye.Ugaragaza insinzi m’uburyo bw’ubutunzi n’amafaranga ndetse n’insinzi y’imishinga minini cyane .Nta kintu uri gutinya kuko imbaraga zawe ni ntagereranywa ninayo mpamvu abandi bakubaha.Ariko ugomba gukomeza kwicisha bugufi ntukomeze gushaka gukomeza kuba hejuru y’abandi kuko bitagaragara neza.Ufite impano yo kubasha kwita ku mishinga yawe ntijye mugihombo niyo mpamvu uri ikitegererezo mubijyanye n’icungamutungo.Ariko 8 urakuburira,kuberako insinzi ya cyane ituma abantu bahinduka niyo mpamvu ugomba gukomeza kwitekerezaho ntibizatumye wiyemera,kubera ko byabangamira abandi.Uramutse ugiye gukora ibintu bifitiye abandi akamaro wagera kure cyane.

3.Ubusobanuro bw’isaha 04h04 m’urukundo

M’urukundo,iyi saha 04h04  iri kukubwira ko izanye umutuzo n’ubwumvikane hagati y’abakundana.Izanye kudacana inyuma ndetse no gukundwa n’umukunzi wawe m’uburyo burushijeho,iyi saha igaragaza urukundo rwiza rurimo amahoro n’umunezero.urugo rwawe nirwo rugutera umunezero ariko kandi iraguhamagarira kwitonda kuko hari umuntu uri kukuvuga nabi mu rwihisho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *