403 Forbidden
December 6, 2023

 

Uwiteka Imana yo mu ijuru,Imana yaremye isi ikarema n’ibiyuzuye ndagushimye,,ngushimiye imigisha wandemeye,ngushimiye ubutunzi wandemeye,ngushimiye icyubahiro wandemanye,icybahiro n’ikuzo ni bibe ibyawe iteka ryose.

Ndi imbere yawe ,mu bwiza bwawe,mucyubahiro cyawe  no mu bubasha mpabwa  n’ijambo ryawe   ndetse no mumbaraga z’izina rya YESU  kristo umucunguzi wanjye,mpambiranya satani ,abadayimoni  ndetse n’izindi mbaraga z’umwijima zose ,cyane cyane imbaraga zitera ubukene n’inyatsi ,ndabihambiriye byose kandi ndategetse ngo umuriro w’Imana umanuke utwike ukongore umareho ibyo byose bibangamiye umugisha w’ubukire bwanjye mu izina rya Yesu kristo.

Niyambuye satani n’ibyanjye byose ndabimwambuye mu izina rya YESU kristo,ntegetse satani ndetse n’izindi mbaraga zose z’umwijima guhagarika kubangamira ubutunzi bwanjye ,rekura ubutunzi bwanjye,rekura kugenzura no kubangamira imigisha yanjye y’ubukire kuva nonaha kugeza iteka ryose mu izina rya Yesu kristo.

Mu izina rya Yesu ,ndacagagura,ndamenagura,ndatwika imbaraga zose zitera ubukene nakuye  muri karande z’umuryango wanjye ,ndahanaguza icyo gihango amaraso ya Yesu kristo w’I Nazareth.Mpagaritse kandi nirukanye imivumo yo mu muryango wanjye itera ubukene ,kandi ndatwika uruherekane  rw’imigozi ya satani y’ubukene iboshye ubuzima bwanjye  mu izina rya YESU.Nitandukanyije kandi ntesheje agaciro imivumo yose yavumwe ubutunzi bwanjye mu izina rya YESU.

Mu mbaraga mpabwa n’amaraso ya YESU,ndahambiranya kandi ndatwika imyuka yose ituma ntasarura aho nabibye  mu izina rya Yesu,imbaraga zose z’umwijima zafunze imiryango y’ubukire bwanjye ndazitwise mu izina rya Yesu,ndahagarika  ,ndatesha agaciro kandi ndamenagura imbaraga zose mbi umwanzi yashyize k’ubuzima bwanjye zaba iz’uburwayi,iz’impanuka,izo guhorana ibibazo bitunguranye byihutirwa kugirango bibangamire ubukire bwanjye mu izina rya Yesu,imbaraga z’inyatsi,imbaraga zo guhomba mu bucuruzi,imbaraga zo zo kwibwa,imbaraga zo’urupfu rutunguranye,imbaraga z’indwara zidakira,zose ndazihambiranyije ndategetse ngo umuriro w’Imana umanuke uzitwike zose ndetse ivu ryazo amaraso ya Yesu arikorope arijyane mukidaturwa mu izina rya YESU.

Mu izina rya Yesu kristo w’I Nazareth, ndategetse ngo ibyanjye byose satani yibye abigarure byikubye  karindi mu izina rya Yesu,umugisha wanjye satani yatwaye ndategetse ungarukeho wikubye karindwi mu izina rya Yesu.

Mpagaze mu mbaraga mpabwa n’amaraso ya Yesu ndetse no mumbaraga mpabwa n’izuka rye mvuma kandi ndandura igiti cyose satani yateye murinjye mu izina rya Yesu,ndahanagura ibyapa byose by’ubukene byanditswe k’ubuzima bwanjye mu izina rya YESU.Ndategetse ngo imbaraga zipfumura imifuka yanjye,amasakoshi yanjye ndetse n’ibiganza byanjye  zigatuma ibyinjiyemo byose bihita bisohoka zikurweho n’amaraso ya Yesu amwe yamennye igihe wamujombaga icumu mu kiganza ,mu izina rya YESU.

Kubwimbaraga z’izina rya Yesu ndasenya ibikuta byose ndetse n’imiryango yose ikingiranye ubukire bwanjye mu izina rya YESU,ndasenya ibihome bikingiranye umugisha wanjye mu izina rya Yesu,ndategetse ngo ahari ubutayu bw’ubukene haze isoko y’amazi y’ubukire,ahari igisuzuguriro haze icyubahiro,ahari kwambara ubusa haze kwambara ubwiza n’icyubahiro cy’Imana mu izina rya Yesu.

Imbaraga zose zituma ntunguka nzirukanye k’ubuzima bwanjye mu izina rya YESU,ku bwimbaraga w’umuzuko wa Yesu ndahamya ko kuva nonaha umugisha w’ubukire bwanjye uzutse mu izina rya Yesu,ibyanjye byose byari byarakingiraniwe ikuzimu bizukanye na YESU uri muri njye mu izina rya Yesu,ndahamya ko ubu ndi umukire ntari umukene,ndi umutwe ntabwo ndi umurizo,ndi uwambere sindi uwanyuma kuva nonaha kugeza iteka ryose mu izina rya Yesu.

Ndi umunyamugisha icyo Imana yavuze kuri njye nicyo kimbaho,igishushanyombonera cy’ubuzima bwanjye Imana yateganyije kurinjye ntaravuka gishyizwe mu bikorwa mu izina rya YESU,imigisha yanjye yambaye umubiri ndayifatisha intoki zanjye kandi ndayirebesha amaso yanjye mu izina rya YESU,Ndahamya ko ndi igiti cyatewe hafi y’umugezi kera imbuto zacyo mugihe cyacyo kandi amashami n’amababi yacyo ntajya yuma mu izina rya YESU.

Mu izina ryiza rya YESU KRISTO ndahamya ko kuva nonaha icyo nzakora cyose kizambera kiza,urakoze Yesu ,urakoze kubw’imigisha yanjye ugaruye mubuzima bwanjye,urakoze kubw’ibyo wakoze ndetse n’ibyo uzakora mu buzima bwanjye.AMEN.

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *