403 Forbidden
June 1, 2023

Ese ujya ukunda kureba ku isaha ugasanga ni 7h07?ukibaza  impamvu?ugiye kumenya ubusobanuro bwabyo ,ugiye kumenya ubutumwa uba uzaniwe na Malaika murinzi wawe .Umubare 7 uboneka mu madini yose,aho dusanga muri bibiliya ko Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose ikaruhuka k’umunsi wa karindwi,ikawishimiramo .Niyo mpamvu kuba uri kubona iyi saha kenshi bifite ubusobanuro bukomeye kuri wowe.

Turareba ubusobanuro bw’iyi saha m’uburyo bw’ubutumwa bwa malaika ,turareba muburyo bw’imibare ndetse no m’urukundo.

1.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 7h07 m’ubutumwa bwa Malaika akuzaniye.

Niba ubonye isaha y’impanga 7h07 birashoboka ko ugiye guhishurirwa n’ubundi buzima utaruzi,ugiye gukanguka m’uburyo bw’umwuka,birashoboka ko wari usinziriye malaika wawe akaba akubwira ngo iki nicyo gihe cyo kuba maso ugakanguka ukamenya Imana m’ubundi buryo,ugiye kuzamuka m’uburyo bw’ubumenyi,ndetse n’uburyo ubona ibintu bugiye guhinduka,ugiye kubona izindi mbaraga utari wiyiziho,kubera ko gukanguka m’uburyo bw’umwuka bitera kwimenya no kwisobanukirwa ugiye kumenya ubushobozi ufite muri wowe,ugiye kumenya imbaraga zo kurema ,umenye ko ijambo n’ibitekerezo birema.ugiye guhuza ibitekerezo byawe n’imvugo yawe n’imikorere yawe bye kujya bivuguruzanya .

Abamalaika barakubwira ko uzagira insinzi y’ubuzima niwifatany n’abantu muhuje ukwemera,muhuje imyumvire ,abantu ubona bari munzira imwe niyawe,niyo mpamvu ukwiye kubamenya mugafatanya bakagufasha gukomeza iyo nzira yo gukanguka m’uburyo bw’umwuka watangiye.Ufite ibitekerezo byinshi muri wowe ninayo mpamvu ukwiye kubigaragariza abandi,urikumva hari ikintu kigiye kuba nubwo utakizi kandi urumva uri guhamagarirwa gufasha abandi muburyo bwose bushoboka.

Abamarayika bakuzaniye ubutumwa bukwemeza ko inzira wahisemo gufata ariyo,barakubwira ko barikumwe nawe ntucike intege,iryo jwi rikongorera rikubwira ngo komera kandi komeza uryumvire.

Malayika murinzi ukorana n’isaha y’impanga 7h07 yitwa YEIAYEL akora cyane kuva sa 7h kugeza 7h20,agaragaza icyubahiro n’igikundiro n’umunezero.Arakuzanira ibyishimo muri wowe kandi aragushoboza gutsinda no kurenga ibikugerageza byose,ni umwarimu ukomeye wo m’uburyo bw’umwuka aragufasha kumenya ibyo utaruzi byose m’ubuzima bugana ku Mana ,aragufasha gutanga ubufasha no kwigisha abandi gufashanya no kubana mu mahoro,niba hari ubushakashtsi uri gukora ugiye kuvumbura ibintu bidasanzwe bizatangaza benshi.

2.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 7h07 mu mibare.

Agaciro k’isaha y’impanga 7h07 ni 14,uyu mubare uvuze ibintu byinshi cyane,uyu mubare ugaragaza ko ufite amatsiko y’ibintu byinshi,umaze kumenya neza ko uri umuntu w’umuhanga ibyo bizagufasha kugera ku ntego zose z’ubuzima bwawe  ndetse nazazindi wumvaga zidashoboka uzazigeraho.utangiye kumenya impamvu uriho ninayo mpamvu wumva uri mumudendezo,uri umuntu wiyemeza uzi icyo ashaka m’ubuzima,kandi insinzi yawe iri hafi,ibi bishobora kuzatuma abandi bagufuhira,bakakurakarira niyo mpamvu ukwiye kwitonda igihe uzaba uri gusangiza abandi ibyo wagezeho,ibi bizatuma batakugirira nabi.

Umubare 14 ugaragaza ko ushaka umutuzo muri wowe,ibi nibyo bituma ugira amakuru menshi kubintu bitandukanye,niyo mpamvu ukwiye gutuza ukaba hamwe kugirango utazibura,hari inzira nyinshi zo gucamo urasabwa kubanza gutekereza neza  utuje.Menya ko iyo uri umwana uriruka kuko uba ushaka kujya hose,ariko iyo ukuze ugenda neza kuko uba uzi aho ujya ko ariho hakwiye.

Ufite ubushobozi mukuganira,mugutanga ubutumwa,kandi ushoboye kuvugira mubantu byaba byiza cyane,ufite ubushobozi bwo gukora akazi gatuma uhagarara imbere y’abantu ukavuga kandi niyo baguha inshingano zikomeye wazikora,kuba umuyobozi w’umushinga runaka ntabwo byagutera ubwoba ,kuyobora itsinda runaka ntakibazo biguteye.

Kubona isaha y’impanga 7h07 bivuze ko ugiye kugira amahirwe m’ubuzima,kuko insinzi yawe uzayibona,ushobora kandi kuzagira urugendo rwa kure cyangwa ukimuka aho wari utuye,itegure impinduka,

3.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 7h07 m’urukundo

M’urukundo ugiye kuzagira umunezero utigeze ubona narimwe kuko hari umuntu ugukunda cyane , amakosa y’igihe cyashize ntazongera kubabaho,ushobora kuzahura n’abakunzi benshi ariko hari umwe muzakundana urukundo rudasanzwe,rumwe rudasaza cyangwa ngo rurangire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *