403 Forbidden
June 1, 2023

Urebye ku isaha ubona ni 6h06?ugomba kumenya impamvu byihuse.Ubonye igisubizo cy’ibyo wasabye,ninayo ugomba kumenya ubusobanuro bw’iyi saha ako kanya,tugiye kugusobanurira ubutumwa buzanywe na malayika,ndetse n’ubusobanuro bw’iyi saha mumibare no m’urukundo.

Isaha y’impanga 6h06  igaragaza ubumwe n’amahoro,ubuzima bwawe bw’umwuka bugiye kugaragara m’uburyo bw’ibifatika.6 igaragaza inyenyeri ifite amashami 6 abayahudi bigisha mu idini ryabo,igaragaza kandi umuntu waremwe kumunsi wa 6.

1.Dore ubutumwa Malayika akuzaniye niba ubonye isaha y’impanga 6h06.

Niba ubonye iyi saha 6h06 abamalaika bari kukumenyesha ko utari wenyine,niba uri guca mubikomeye ukaba wumva uremerewe no kubaho wenyine mu bwigunge  menya ko umurinzi wawe n’umuyobozi wawe murikumwe .Imana ntiyigeze ikureka wenyine,ariko Itegereje ubusabe bwawe,isengesho ryawe nk’ikimenyetso cy’uko ushaka ubufasha ubundi igufashe mubikuruhije byose.

Ubwami bw’Imana burimo ubwiru bwinshi uretse umuntu uyegera niwe ushobora kumenya byinshi ndetse n’amabanga menshi y’Imana,nufata umwanya wo kwiga iby’Imana ukabimenya kandi ugahitamo gukorera Imana uzagera ku nsinzi y’ubuzima bwawe.

Niba ushoboye guhitamo inzira nyayo y’ukuri ukemerera abamalayika bakagufasha uzagera kucyo wifuza,uzamenya impamvu uriho.abamarayika bazagufasha gucana inyenyeri zawe zari zarazimye ndetse n’imbaraga zawe z’imbere zikore bitumen ugira ubwenge n’ubuhanga bwinshi,aha ngaha urasabwa kwita ku ijambo uvuga ndetse n’isezerano ugiranye n’Imana ryo kuyikorera ukaryitaho  ukarishyira mubikorwa,mu buzima ugomba kugira amahitamo ariko igihe wamaze guhitamo ugomba kuyubaha,igihe cyose ukoze ibihabanye n’ibyo wiyemeje uzahura n’ibibazo byinshi,fata igihe gihagije cyo gutekereza ibyo ugiye guhitamo ariko numara guhitamo bikore kugeza k’umusozo wabyo.

Malayika ukorana n’isaha y’impanga 6h06 ni LEUVIAH,akora cyane kuva 6h kugeza 6h20.ni ikimenyetso cyo kwizera n’ineza y’IMANA,agufasha mu bigeragezo akanakurinda abantu babi bashaka kuguhemukira,akwirakwize muri wowe ineza n’impuhwe by’Imana bigufasha kuguha ubwenge bukwiriye.

Nuhitamo kumwiyambaza azagufasha kumenya ubuzima bwawe neza ndetse n’ubuhishwe uzabumenya,ibyagukoreweho kera utarabaho uzabimenya bigufashe gusenga cyane wikuraho imivumo wavumwe kera.

2.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 6h06 mu mibare

Agaciro k’isaha y’impanga 6h06 ni 12,ni umubare ugaragaza ibibazo n’ingorane,ugomba gufata umwanya uhagije wo gusaba imbaraga haba m’uburyo bw’umwuka ndetse n’umubiri,ugomba kumenya ko nubwo byose bigoye ariko bifite n’igisubizo,ufite imbaraga muri wowe zidasanzwe zizagufasha kubivamo igirire ikizere,hamagara umuntu wawe w’imbere uguha kwizera  arabigufashamo,ushobora gukora umurimo wo guhanga udushya,gushushanya n’ibindi,ufite ubushobozi bwo kumenya ibihishwe biturutse mu isi y’umwuka .

Ukunda kumenya isi kugirango ubone ibintu bishya utari uzi,ibinibyo bituma ubana n’abantu bose neza,ukunda kumenya imico y’ibindi bihugu cyangwa y’utundi turere ariko ntushyire imbere ubushake bwo gushaka kuzenguruka isi kuko bishobora kugukururira abantu babi bakugirira ishyari,cyane cyane abo muturanye bakakwibazaho .

Ikindi nuko ubusobanuro bw’isaha y’impanga 6h06 mu mibare nuko ufite umuntu ukwegereye ukureberaho umubereye nk’ikitegererezo kandi akeneye ubufasha bwawe,gerageza kumumenya umwiteho kugirango utamuhemukira kuko agufitiye ikizere arakwemera cyane uramutse witakarije ikizere agufitiye  byaba ari bibi cyane.

3.Ubusobanuro bw’isaha y’impnga 6h06 m’urukundo

M’urukundo iyi saha igaragaza ibyishimo ndetse n’imibonanompuzabitsina,uwo murikumwe m’urukundo mushobora gupanga ikindi kiciro cy’ubuzima,kimwe nuko ushobora kuba ugiye kubona urundi rukundo rushya.Iyi saha kandi isobanuye ko hari umuntu uguha agaciro gakomeye m’ubuzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *