
Uguye kuri iyi saha y’impanga 9h09 m’uburyo utateguye utanakekaka?mubyukuri n’ikimenyetso giturutse mu ijuru cyuko hari ubutumwa ufitiwe,tugiye kureba ubusobanuro bw’iyi saha m’uburyo burambuye kugirango usobanukirwe neza n’icyo usabwa muri ako kanya ukibona iyi saha y’impanga 9h09.

1.ubutumwa bw’abamalaika baba bakuzaniye
Ubutumwa bwambere uba azaniwe n’abamalaika binyuze mukubona iyi saha y’imanga 9h09,nuko ugomba kubaho ubuzima bwawe wita kumbaraga zidasanzwe zikurimo,wita k’umucyo uri muri wowe ,ukawuha agaciro kuri wowe ndetse no kubandi,uri umuntu mwiza ufite roho nziza cyane ugomba kwiyitaho bihagije kugirango wowe ubwawe wigirire akamaro kandi ukagirire n’abandi.
Umeze nk’ikitegererezo cy’abandi ni wowe bafatiraho urugero,niyo mpamvu ugomba kumenya mu byukuri icyo uricyo ndetse n’imico yawe n’imyitwarire yawe ukabyitaho,kubera ko kenshi uzajya ufatwa nk’intangarugero,ibitekerezo byawe bakabyubakiraho ,ugomba gufasha abantu uburyo bwiza bwo gutekereza ndetse no gukora neza.Uri ububiko bw’umucyo umurikira abandi ninayo mpamvu ugomba gufasha abantu kuva mu bwoba ukabageza mub nzira y’agakiza.
Abamalaika bari kuguhamagarira kwita k’ubuzima bw’umuntu wawe w’imbere cyangwa ubuzima bw’umwuka(vie spirtuelle)ukabwitaho cyane kugirango ugende urushaho gusobanukirwa byinshi utari uzi mu bijyanye n’isi y’umwuka,ukegera Imana cyane .
Muri wowe niho uzakura imbaraga y’ibyishimo n’amahoro,kubera ko witangira abo muturanye cyangwa abo mubana ndetse n’abo mukorana biragusaba gufata agahe wowe ukimenya ,ukitekerezaho ukamenya ibyo ukeneye ,niyo mpamvu niba ubonye iyi saha iherere gato uve mubandi usenge bucece ,uhamagare malaika wawe aguhe imbaraga nshashya.
Malaika murinzi ukorana n’iyi saha y’impanga 9h09,ni Seheiah,akora cyane hagati ya 9h kugeza 9h20,yigaragaza nk’ikimenyetso gikomeza cyangwa gihuza ubuzima bw’ibifatika n’ibidafatika , niwe utanga impano z’ubuhanuzi,niba ujya wumva ko ushobora kuba werekwa umenye ko akuyobora,agusangiza kugira ibyiyumvo bidasanzwe ukaba wamenya ikihishe abandi batazi cyangwa ukaba wanabonekerwa .Niwe murinzi wawe ,iyo umwiyambaje akurinda akaga kose gashobora kukubaho,aguhereza urukuta rukomeye rwo mu ijuru rukurinda kurwara indwara zahato nahato,rukakurinda inkongi y’umuriro ndetse ninawe urinda abantu gukubitwa n’inkuba.akuyobora mu nzira y’ubuzima bwawe neza,mureke akuyobore arakugeza k’umunezero wawe.
2.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 9h09 mu mibare(numerologie)
Umubare w’isaha y’impanga 9h09 ni 18,uyu mubare utuma wumva cyangwa wiyumvamo ibintu byenda kukubaho ukabimenya mbere,ugaragaza ko ufite ijisho ryawe rya gatatu (intuition)rikora neza.Ujya utekereza ibintu bikaba,ariko cyane cyane inzozi zawe ziba impamo ,ujya werekwa binyuze mu nzozi,ninayo mpamvu inzozi zawe uba ugomba gufata umwanya wo kuziga ,ukazisobanuza ukamenya icyo zivuze, kuko nizo zifite igisobanuro gikomeye kuhazaza hawe ndetse n’uburyo ugenda uzamuka utera imbere m’ubuzima.
Uri umuntu ufasha abandi,ufasha cyane ukitanga utagamije ibihembo,urukundo ukunda abantu ndetse n’ibikorwa by’urukundo ukora bikugira umuntu w’umucyo ufite ubwiza bw’Imana imbere y’abandi.Uzi kwihangana cyane,ariko wirinde kwihanganira ibibi cyane kugirango bitazakwambura umucyo wawe imbaraga zawe zikagushiramo.
Isaha y’impanga 9h09 igaragaza ko kudacika intege kwawe bizaguhemba,ufite ubushake buhagije butuma ugera ku ntego zawe,ntiwite kubantu babi baguca intege cyangwa bakuvuga nabi,menya ko ahari ubushake hose haba n’insinzi,kandi ukwiyemeza kwawe ntucike intege nibyo bizakugeza kure utangaze abantu.
Ariko kandi umubare 18 ugaragaza ko udatuje,ufite ubwoba bwo gutsindwa,niyo mpamvu ugomba kumenya ko byose bishoboka,gusubira inyuma gato kugirango usimbuke biragukwiye,numenya ibyo bizakurinda gufata ikemezo kibi,niba uri kunyura mubihe biruhije urasabwa kwihangana no kugira ubwenge kuberako uzabinyuramo neza bikarangira ubonye insinzi.
3.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 9h09 m’urukundo
Iyi saha y’impanga 9h09 isobanuye ko hari urukundo nyarukundo ruri kugucika ,ushobora gutandukana n’umukunzi wawe kubera kutaganira neza,ibyo bikagutera umubabaro mwinshi,gerageza kureba uwo mukunzi wawe mwongere mugirane ikiganiro.