403 Forbidden
June 1, 2023

Wabonye isaha y’impanga 8h08 none urashaka kumenya icyo bisobanuye?tugiye kugusobanurira m’uburyo burambuye icyo iyi saha y’impanga ivuze.Niba urebye ku isaha ukabona ni 8h08 nuko hari ubutumwa malaika wawe akuzaniye ,urasabwa gutuza ukabanza ugasobanukirwa n’icyo ijuru rikubwira,iki n’ikimenyetso kidasanzwe cy’uko Imana yagutekerejeho .

1.Ubutumwa bw’abamalaika  bakuzaniye

Niba urebye ku isaha ukabona ni 8h08 ,malaika wawe arakubwira ko ugiye kubohorwa,uri kumva muri wowe uri kunyura mubihe bigoye,cyangwa ukaba nawe ubona ibihe urimo biyoberanye harimo urujijo rwinshi,ubutumwa nuko ugiye kubohoka uwo mutwaro umeze nkuwikoreye.

Niba ubonye isaha y’impanga 8h08 reba cyane cyane mubijyane n’ubutunzi,reba ibyifuzo ufite kubijyanye n’ubukire,uzi neza inshingano zawe ariko se koko uzikora neza?uzikorana ubushake?uzikorana umurava?ongera wisuzume gato,ubusobanuro bw’iyi saha y’impanga 8h08 bugaragaza ko ugomba gukora cyane gashoboka,ugakoresha imbaraga zawe zose n’ubwenge bwawe bwose kuko ufite ubushobozi bwo kugera ku ntego zawe z’ingenzi k’ubuzima bwawe ,ufite ubushobozi bwo guca mungorane zikomeye ,ukarenga imisozi myinshi,ariko kugirango byemere ugomba gukoresha imbaraga zawe zose.ufite uburyo bwo kubikora ariko ugira integer nke zo kubivamo vuba ntiwihangane.

Aha ngaha ufite ubutumire bw’abamalaika bawe bakubwira kwita ku isengesho rituje kugirango ubuzima bwawe bwa mwuka bukure ,bukanguke,gusenga nibyo bizatuma wirukana kugira ubwoba no kudatuza muri wowe ukaguma uhamye ufite kwizera,ndetse bizagufasha no kwirukana agahinda kakurimo maze ugire amahoro n’umunezero ndetse no kwizera muri wowe.

Abantu bakubahira ko ugira ibyishimo ,bakabigusoromaho,bagufata nk’umuntu wubaha Imana,nikuri wowe baza gushaka Inama igihe bageze mubintu bikomeye,ariko ugomba kumenya ko utagomba guta igihe cyawe wubahiriza ibyo abandi bagushakaho burigihe.

Malaika murinzi ukorana n’iyi saha ni NitH-Haiah,igihe cye cyo gukora cyane ni hagati ya 8h kugeza 8h20,agaragaza kumenya no kwakira neza,aguha ubushobozi bwo kwerekwa ndetse no kumenya m’uburyo bw’ibyiyumvo ibintu bihishwe byenda kukubaho ,atuma wakira ubumenyi bwinshi bujyanye n’ubuzima bw’umwuka,ushobora kumuhamagara akagufasha kwirukana ikibi cyangwa imbaraga z’umwijima .

Azagufasha mukumenya ubumenyi bujyane no kumenya abamalaika,ugiye kwambara intwaro z’umwuka zikomeye,ushobora no guhinduka umukozi w’Imana ukajya usakaza umucyo mu bantu,umwifashishije kandi yakugira umuntu udasanzwe wigisha abandi kubijyanye n’ubusobanuro bw’inzozi.

2.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 8h08 mu mibare(numerologie)

Umubare ujyanye n’isaha y’impanga 8h08 ni 16,uyu mubare ufite agaciro n’igosobanuro gikomeye m’ubuzima bw’umwuka

Uyu mubare urakwereka ko ufite ubushobozi bwo kwisobanukirwa ndetse no gusobanukirwa abandi,ubushobozi ufite bwo kumenya ibyihishwe bitaraba buzatuma waba uba umuntu ukomeye mu gukorera Imana,haba m’urusengero cyangwa ahandi hose wahitamo gukorera Imana kandi ufite ubushobozi bwo gufasha abantu benshi uramutse wiyeguriye gukora umurimo wo gusenga .

Uko ugenda ukura ugenda wumva utabohewe kukintu runaka,wumva ushaka umudendezo ninayo mpamvu ugomba kwitonda ntibibe cyane kuko bizaguteza kutumvikana n’abantu bagukikije,cyane abo mu muryango wawe

Kuberako rimwe na rimwe bitaborohera  kugukurikiza niyo mpamvu ugomba kumva ko abantu batagenda vuba nkawe,ugomba kwishyira mu mwanya wuwo muri kuvugana ,naho bitabaye ibyo ntabwo mwakumvikana,wajya utakaza inshuti

Ariko wirinde,iyi saha irakurarikira kwitonda  cyane ugakurikiza inzira yo kwicisha bugufi no kwiyoroshya,uzagira umutima wo kwishyira hejuru no kwibona cyane kuburyo ushobora kugwa uturutse iyo hejuru,ugasubira inyuma kuko uyu mubare 16 uragutera gusubira inyuma niba utize  ,utitoje kwakira neza abandi.

Bishobora kuba byiza cyane kuba ufite ubushobozi kubandi,ushobora kumenya ibyabo ukanabagiraho ijambo,ariko niba utamenye neza ko ugomba kwitonda mummyitwarire yawe n’abandi uzagira ingaruka zabyo,kandi ibyo bishobora kugushyira mukaga igihe kirekire

Inama:niba wararengeje urugero ,uyu munsi ukaba uriguca mu butayu,ugomba kubanza gufata igihe cyo kwitekerezaho,ukisubiramo,ibyo bizakwigisha kumenya imico myiza wakora ukareka yayindi mibi kugirango ubuzima bwawe bugende buba bwiza.

3.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 8h08 m’urukundo

Niba ubonye iyi saha ya 8h08 menya ko ufitiwe ubutumwa bwo kukubwira ko umuntu ukunda ari kugutekerezaho cyane ,gerageza uko ushoboye utegure ko mwahura kuko ibintu ni bibiri; wowe n’umukunzi wawe mugeze kukundi gice cy’ubuzima :mushobora kuba mugiye gutandukana cyangwa mugiye kubana neza ubutazatandukana.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *