
10h 10 ni isaha idasanzwe niba uyibonye nuko uri umuntu udasanzwe iragaragaza irangira ry’ikintu n’itangira ry’ikindi( fin du cycle) ibyakera biribagiranye,bivuyeho winjiye m’ubuzima bushya,ni ikimenyetso kigaragaza ko Imana muri kumwe muri byose kandi ko muri inshuti.
Muri bibiliya tubona umubare icumi(10) mu mategeko icumi y’Imana yahaye abisiraheli ndetse n’ibyago icumi byo muri Egiputa kugirango ubwoko bw’Imana burekurwe,niyo mpamvu nubona isaha ya 10h10 ujye witonda cyane ,utekereze k’ubutumwa ikuzaniye.
1.ubusobanuro bw’isaha y’impanga 10h10 k’ubutumwa malaika wawe aba akuzaniye
Niba urebye ku isaha yawe ukabona ari 10h10 menya ko atari gusa(c’est pa le hazard) hari ubutumwa budasanzwe uzaniwe, buzanywe na malaika murinzi wawe kubyerekeye ubuzima bwawe ndetse nahazaza hawe.Niba ubonye iyi saha rero malaika murinzi wawe arashaka kukubwira ko uzagira impinduka ikomeye m’ubuzima bwawe kandi iyo mpinduka izaba nziza cyane kuri wowe uzayubakiraho ubuzima bwawe bwose,uri kugenda wegera inzira y’umuhamagaro wawe uri gusatira aho Imana yashakaga ko ugera mumpande zose z’ubuzima bwawe.Uri umuntu ukunda kuvumbura udushya kandi malaika wawe akuri hafi abigufashamo arakubwira ngo wicika integer komera ntutinye ibyo ibiri kukubaho,ntutinye ibyo utazi kandi uzagira insinzi mu bikubangamiye byose .
Niba ubonye iyi saha 10h10 ufitiwe

Malaika murinzi wawe wo kuri iyi sahay’impanga 10h10 yitwa LECABEL akora cyane mugihe k’iminota 20 kuva sayine kugeza sayine na makumyabiri(10h-10h20) ashushanya icyubahiro, umucyo, kugaragara neza, gushyirwa hejuru ,kuba umuntu udasanzwe, niba ubonye iyi saha rero hamagara malaika wawe Lecabel aragufasha kubona insinzi m’ubuzima bwawe bwose (le success et la reussite dans tout les domains)
Aguhereza amahirwe yose kuburyo abantu babona ubwenge bwawe bakakwemera, mugirire ikizere aragufasha kunyura munzira nyayo ikugeza ku nsinzi,aragufasha guhinduka umuntu witonda kandi ufite ubushobozi bwo gukiza ,ushobora gukiza indwara cyangwa ibikomere by’abantu m’uburyo butandukanye,uri umuntu kandiw’inyangamugayo ukunda ukuri, ukunda gukemura amakimbirane y’abantu cyane cyane abakwegereye ,malaika wawe arabigufashamo.
Arakurarikira kandi kumenya gucunga umubabaro wawe ndetse n’ibyiyumvo byawe byawe kugirango udateza amakimbirane m’umuryango.Niba kandi ufite impano mubijyanye n’ubuhanzi menya ko malaika wawe akuri ahafi ngo agushyigikire.
- Ubusobanuro bwisaha 10h10 mu mibare (numerologie)
Isaha y’impanga 10h10 isobanuye umubare 20,uyu mubare makumyabiri rero ushushanya amahoro yo m’umutima,ubuzima bwiza burimo amahoro ndetse n’ubuzima buzima butarimo indwara,birashoboka ko uri kunyura mubihe bikomeye by’impinduka ariko ntubitinye kuko bigutegurira ibyiza,ushobora kubona impinduka mu kazi( domaine professionnel )ndetse n’ubwa mwuka ( spirituelle),utangire witegure,mugihe gito ugiye kwiturwa imirimo wakoze,umubare 20 kandi uvuga ibikorwa by’urukundo,urakurarikira gufasha abababaye ,usure abarwayi ariko kandi witondere abantu babi bashobora kwitwaza uko kwitanga kwawe nuwo mutima mwiza ufite bakabyuririraho bashaka kuguhemukira .
3.Ubusobanuro bw’iyi saha 10h10 m’urukundo
Ugiye guhura n’umuntu mushya m’ubuzima bwawe ukaba usabwa fungura amarembo kugirango utazasaza uri wenyine,hari umuntu ugukunda mu ibanga udashaka gufata iyambere niwowe ukwiye gutera intambwe yambere umusanga,biragausaba gushishoza kugirango umenye uwariwe,niba wubatse urugo urasabwa guhindura akamenyero ukazana utuntu dushya murugo,ukarema urukundo rushya m’umuryango haba mu bijyanye no mu mibonanompuzabitsina ndetse n’ibindi,ukwiye gushaka impinduka nshyashya.