403 Forbidden
December 8, 2023

Umubare 12 usobanuye byinshi muri bibiliya; ni umubare mutagatifu aho dusangamo imiryango cumi nibiri y’abisiraheli ndetse n’intumwa cumi nebyiri zaYesu. Niba rero ubonye isaha 12h12 inshuro nyinshi hari ubutumwa malaika murinzi  wawe agufitiye ;icyambere nuko ibyifuzo byawe byumviswe kandi bizasubizwa,urasabwa kugira kwihangana no gukomera,kuko imbaraga uri gukoresha ziziturwa zizagera ku nsinzi.Aha ngaha urasabwa kugira ubwenge n’ubuhanga bwinshi ku mushinga ushaka gukora .

Iyi saha y’impanga  12h12 igaragaza impano yokwerekwa n’ubuhanuzi ushobora kuba wari ubizi ko uyifite ariko utazi ko ari nini cyane ,ushobora kuyikoresha m’ubuzima bwawe bwa burimunsi.

Iyi saha kandi igaragaza ko ifite connection idasanzwe n’ijuru kandi ko uri umuntu w’umunyamwuka (spirtuelle)cyane  aha rero ukaba ushobora kujya muri domaine yo kwigisha ibya theologie cyangwa  se ukaba wahinduka umuhanuzi cyangwa umuntu ushobora kubona ejo hazaza humuntu cyangwa  ibyamubayeho(medium).

Icyo malaika murinzi agusaba muri ako kanya nukumwisunga mugafatanya gukuraho amateka mabi wubatse k’ubuzima bwawe ,amateka akwiziringaho,mbese urasabwa guhanagura karma(umuvumo) ufite,karma nababwiye ko ari ingaruka zicyo wakoze nukuvuga ibyo wakoze muminsi yakera waba ubizi cyangwa utabizi waba ubyibuka cyangwa utabyibuka waba warabikoze ubishaka cyangwa utabishaka umenye ko byose byabyaye ingaruka kandi ko mugiye utarihana ngo wiyeze rwose uhanagure iriya karma ingaruka zayo zizajya zigukurikirana aho urihose.

Aha rero malaika arakubwira ko ufite inzitizi nyinshi zijyanye na karma ukaba ugomba kubanza kuyikuraho,uramutse umwifashishije muri ako kanya yagufasha kuyikuraho ndetse no kugufasha kugira imico myiza noneho itazongera kurema blokage k’ubuzima bwawe.

Muri make isaha y’impanga ya 12h12 isobanura iremwa ry’ikintu gishya ,niba wari ufite ikibazo m’ubuzima bw’urukundo malaika arakubwira ko bigiye guhinduka ushobora kubona umukunzi mushya cyangwa ukiyunga nuwo mwakundanaga,mu byerekeye  akazi iyi saha ivuze ko ugiye kubona ikintu gishya kigaragaza itandukaniro n’ibyambere.

Uyu malaika murinzi wiyi saha y’impanga 12h12 ni malaika ANIEL,akora kuva 12h12 kugeza kuri 12h20,agereranya ubutwari n’umwuka w’Imana,aragufasha kumenya umwuka wo kurema  ndetse akuyobore mubuzima bwawe bwose,aragufasha gutsinda ibigeragezo ndetse n’inzitizi uhura nazo m’ubuzima bwawe bwose.Azashyira ubutwari budasanzwe muri wowe.

Igihe washoboye kumvira umuntu wawe w’imbere ,ukamenya kwita k’ubuzima bwawe bw’umwuka cyangwa igihe washoboye kumvira umutimanama  wawe ,uzajya ubona igisubizo cyiza kandi gikwiye,koresha meditation  cyangwa isengesho rituje kugirango ubashe kuvugana byoroshye na malaika wawe ANIEL azagusangiza amakuru menshi cyane kubijyanye n’umwaku ndetse n’ingaruka zicyaha bitume ubikuraho ubuzima bwawe bugere ku nsinzi.

Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 12h12  mu mibare(numerologie)

Ubusanzwe 12h12 biteranyije ni 24,umubare 24 uguhamagarira gutanga ikifuzo kandi ko kigomba gusubizwa,iyi saha rero y’impanga ya 12h12 iraguhamagarira gutanga icyifuzo no kwizera ubufasha buvuye ku Mana kuko urabukwiriye.

Umubare 24 ugaragaza ko uri umuntu ufite inshingano kandi wizewe   ,wingenzi,wubaha gahunda Imana yakoresheje mu iremwa ry’isi ,murimake wubaha uko Imana yaremye ubuzima ndetse n’isi muri rusange,ninayo mpamvu wita  ku jambo wavuze ukarihesha agaciro kuko uziko ijambo rirema kuko niryo ryakuremye,  wanga ikinyoma ,kubwamahirwe make rero uzajya uhura  n’abantu batameze nkawe batubaha ibyo bavuze kuburyo bizagutera kumva wahemukiwe kenshi,ukajya wumva uhora ubeshywa kenshi ,ibyo bizajya bikunda kuba mubuzima bw’urukundo,ninayo mpamvu ugomba guhora wisunga Imana ikakurinda abo bantu babi bakubeshya.

 

 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *