403 Forbidden
June 1, 2023

Isaha y’impanga 11h11 ni isaha idasanzwe ni isaha ikomeye cyane iyo uyibonye uba uri umuntu udasanzwe  kuko iyi saha ijyanye n’ubuzima bw’umwuka(vie spirtuelle),ubuzima bw’ibitagaragara ,ubuzima twebwe buturenze (surnaturelle),kuyibona kenshi rero birakurarikira kuba umuntu wifitiye ikizere ugafata icyemezo cy’ubuzima bwawe ukabuyobora ku nsinzi y’ubuzima bwawe (destin ),aha ngaha rero ntushobora kwigirira ikizere utabanje kukigirira Imana kuko niyo yonyine iduha ibyiringiro bihamye.

Muri bibiliya, iyi saha ya cumi nimwe tuyibona muri matayo 20:1-16 aho batubwira umuhinzi washyize abahinzi m’umurima hanyuma ku isaha ya cumi nimwe akaza gushyiramo abandi bahinzi kandi aba bahinzi bahembwe bingana n’ibyababandi bashyizwe mu murima ku isaha ya gatatu .aha hangaha bishatse kuvuga ubushake bw’Imana ndetse n’ineza y’imana ko bitangaje,ihemba uko ishaka ikanagutoranya igihe ishakiye .

Nanone kandi umubare cumi numwe tuwusanga mubigishwa ba yezu b’ukuri ukuyemo yuda wamugambaniye.Ninayo mpamvu niba ukunda kubona iyi saha y’impanga 11h11 urasabwa kuba umuntu udasnzwe ukunda ukuri Imana yemera kandi  ukamenya ko ineza y’Imana iri kuri wowe ndetse ugasabwa kuba umunyamwuka cyane ( spirtuelle) ukareba  hirya y’ibigaragara ukareba n’ibitagaragara,urasabwa kwita cyane kubuzima bw’ibidafatika kuko nibwo buzakugeza ku nsinzi y’ubuzima bwawe .

11:11 yerekana isano ikomeye hamwe na Malayika Murinzi wawe cyangwa Umuyobozi wawe  w’umwuka, iyi saha iragusaba gutekereza no guteza imbere imitekerereze yawe ukoresheje subconscious( ibintu  bigenga imico yawe, bigenga imyatwarire yawe n’imibereho yawe ariko utabyiyiziho).

11 ni umubare w’ingenzi ugereranya imbaraga nini iba ishobora guhungabanya ubuzima bwawe bikaba bigusaba kuyimenya ukayitaho  kugirango itaguhungabanya,mbese haba hari ikintu kidasanzwe cyakubayeho ugomba kumenya ukakitondera kandi neza kugirango kitaguhungabanya cyane.

1.Ubusobanuro bw’isaha y’impanga 11h1 1 kubijyanye n’utumwa abamalaika baba bakuzaniye

Igihe ubonye isaha 11h11 malaika murinzi wawe akuzaniye ubutumwa bukubwira ko uri munzira nyayo kandi ko urinzwe .ibiguhagurukiye byose uzabitsinda kuko ufite ubufasha bw’Imana kuri wowe  ahubwo ukaba ugomba kumenya intego zawe neza kandi ukazigeraho ,urasabwa  kwibanda kubintu byiza by’ubuzima bwawe.Ugomba kureba ku gice kiza cy’ubuzima bwawe (cote positif) aho kwita ku bibi gusa. Ugomba kureba kubyiza Imana yagukoreye ,ukareba ku bintu byaba byaragushimishije m‘ubuzima bwawe.Niba uri kunyura mukibazo gikomeye fata icyerekezo gikenewe kandi cyiza kugirango usohoke muri icyo kibazo reka kwibanda kuburemere bw’ikibazo ahubwo mera nkugiteye umugongo reka kugitekerezaho cyane ,iyi etape ni ingenzi cyane kuri wowe kugirango wongere ugire ubuzima bwiza maze ugisohokemo.

Kugwa kuri iyi saha 11h11 bivuze ko uri kunyura mubihe by’imibabaro n’agahinda kenshi nubwo wowe waba wibwira ko umeze neza ariko subsconcient yawe irakubwira ko hari ikibazo kandi ko ugomba  gushaka umutuzo,ugomba kubona igisubizo bucece kandi ko byange bikunze ugomba kubona amahoro muri wowe ukamera neza .

Niba uguye kuri iyi saha 11h11 wari uri gutekereza kukintu  runaka,k’umushinga runaka menya ko Imana yawemeje,menya ko icyo kintu gifite ejo hazaza heza ,komeza rero ugitumbire ukinambeho ntukireke kizagera ku nsinzi ,ariko witondere gushaka guhita ushaka gutsinda ako kanya no kubigaragaza hanze no gushaka kumenyekana hanze ahubwo banza ufate igihe cyo kwirebaho wiyigeho wiyiteho wowe ubwawe bucece wite k’umuntu wawe wimbere wihuze n’Imana mbere yo gushaka kumenyekana cyane hanze ,kwitoza kumenya ibi bimenyetso biba bivuye kuba malaika ni imwe mu ntwaro yagufasha kugera ku nsinzi y’ubuzima bwawe.

Uyu malaika murinzi wiyi saha 11h11 ni malaika Lehahiya akora kuva 11h kugeza 11h20 asobanura umutuzo n’amahirwe ,ako kanya ushobora kumusaba akakubashisha gutuza ndetse akakuzanira n’amahirwe k’ubuzima bwawe,aguhereza muri wowe imbaraga zikenewe kugirango ubashe gutuza koresha meditation cyangwa isengesho rituje kugirango umuhamagare kuko yumva abamuhamagarana icyubahiro kandi bamukeneyeho ubufasha bakabishakana umwete,niba ukunda kubona iyi saha rero umunsi ni uyu wo gutanga ikifuzo kuko kizasubizwa.

Aragufasha gushyira ibitekerezo byawe k’umurongo, kubera we ubuzima bwawe buzasubira k’umurongo buzemo ituze,azakugira umuntu w’inyangamugayo  kandi wubaha   kuko wanga akarengane  kakugirirwaho   azanakagukiza  akugire umuntu ushyira mugaciro ndetse unarenganure abandi.

  1. Icyo isaha 11h11 isobanuye mu mibare(numerologie)

Umubare uri muri iyi saha y’indorerwamo 11:11 ni 22, ubushakashatsi bw’uyu mubare 22 bwerekana ko uri umuntu wifuza gukora ibishoboka byose kugirango ugere kuntego zawe. Ufite ubushobozi bwo guhuriza hamwe  abantu cyangwa ibitekerezo hafi yawe kugirango utere imbere byihuse.

Ufite ubushobozi bwo gusesengura no  gutekereza m’uburyo budasanzwe , wumva byihuse ,iyo ibintu  ibibi cyangwa ibibazo  bije uhita ubyumva byihuse ninkaho   6 eme sense yawe cg ijisho ryawe ryagatatu rikora m’uburyo budasanzwe ibyo rero bizagufasha gukora imishinga yawe isaba gutekereza kandi ikomeye.

11:11 cyangwa nimero 22 iratubwira kandi ko uri umuntu ufite intego kandi ugomba kugera ku ntego zawe uyu mubare utubwira kandi ko uri umuntu w’ingenzi ku muryango wawe ko ugomba kuwufasha ninkaho ariwowe mutwe w’umuryango wawe.

3.Icyo isaha y’impanga 11h11 isobanura m’urukundo

M’urukundo ivuga ko ufitanye urukundo rudasanzwe  n’umuntu kandi ko rudashobora  kurangira,ariko kuko umukunda cyane ushobora kubabara kubera gutekereza ko ushobora kumutakaza cyangwa ko atagukunda nkuko umukunda cyangwa ko akunda abandi ,ukaba usabwa  kubishyira mu maboko y’Imana ugatuza ukareka kubitekerezaho  kuko akenshi uyibona igihe watandukanye nuwo wakundaga ndetse bikakubabaza cyane.

Icyo ugomba kumenya nuko umukunzi wawe ahari ntaho yagiye nubwo mwatandukanye kuko mufite akagozi k’umutuku kabahuje kadashobora gucika,urasabwa gukomeza gutekereza muburyo bwiza ntiwihebe cyangwa ngo ucike intege,izere ko urukundo rwanyu rutarangira(eternelle) ntakintu nakimwe cyarusenya ngo ruveho ,nubwo mwaba mutari kumwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *