
Nkuko tubisanga mugitabo cyitwa’’ 7 lois sprituelle du success ‘’cya Deepak chopra ,aho muri icyo gitabo dusangamo amategeko arindwi y’ubuzima bwa roho ushobora gukurikiza akakugeza ku nsinzi y’ubuzima bwawe hanyuma ukagera aho Imana yakuremeye kugera(destin) .muri ayo mategeko reka turebemo iryo yise ‘’loi du dharma’’(but de la vie:intego y’ubuzima) turebe uburyo warikoresha ukagera kuri destin yawe.

Kumenya intego y’ubuzima bwawe ni imwe mu nkingi ikomeye yakugeza kuri destiny yawe.
-Buri muntu wese afite ubutumwa yazanye ku isi
-Buri muntu wese afite mission y’ubuzima /umuhamagaro we
-Buri muntu wese afite impano idasanzwe yaremanywe
-Buri muntu wese afite impano idasanzwe yo guha aband,i iyo mpano rero waremanywe iyo uyikoresheje by’umwihariko mu bufasha uha abandi wumva wishimye wumva uri kugenda wunguka ubwenge,iyo mpano idasanzwe waremanywe itera umunezero.
Iri tegeko rivuga ko wambitswe uyu mubiri wambaye kubera impamvu hari ,intego ugomba kugeraho. Hari ikintu ushobora gukora cyiza kuruta umuntu uwo ari we wese ku isi.
Waremye uri umuntu wihariye uzanye uwo mwihariko wawe ku isi ntabwo waje kwigana ibyabandi cyangwa gukora ibyo bakwigishije gusa .
Impano zirihariye cyimwe nuko n’uburyo bwo gukoresha izo mpano byihariye k’umuntu uwo ariwe wese , byumvikana ko dushobora guhuza impano ariko uburyo bwo kuyikoresha burihariye ku muntu uwo ariwe wese ku isi:
-Hari imvugo idasanzwe yihariye waremanywe
-Hari imikorere idasanzwe waremanywe
-Ufite ubuhanga budasanzwe bwo gukoresha impano yawe ,
nkuko ufite ibyo ukeneye byihariye bidahuye n’ibyundi muntu uwo ariwe wese ku isi, ninako iyo impano yawe nayo yihariye.
Kugaragaza impano yawe nibyo bintu byonyine bishobora kuguha ubutunzi bwinshi kandi bw’igihe cyose kandi bikanaguha umunezero.
Uyu mwanditsi Deepak chopra atugira inama zo kujya tuganiriza abana bacu bakimara kugira imyaka ine(4 ans) y’ubukure ,ngo aho kubatoza guhangayikishwa no kuba abambere mu ishuri ,cyangwa guhangayikishwa n’ubuzima bwabo mubihe bizaza ,ahubwo bagomba kwigishwa ko hari impamvu y’ubuzima, hari intego y’ubuzima ,ukabigisha ko hari impano bavukanye bifitemo bagomba kuzakoresha kandi ko iyo mpano yihariye ku muntu uwo ariwe wese,ishuri rigugufasha kuzashobora kuyikoresha neza ariko ntabwo ishuri riguha impano yawe kuko wagiye ku ishuri uyijyane.
Itegeko rya dharma cyangwa ry’intego y’ubuzima rigizwe n’ibintu bitatu:
-icyambere risobanura ko umuntu we kugiti cye afite ukuri kwe, ukuri kwanjye ntabwo ariko kuri kwawe kuko uko wakuze ibyo wanyuzemo bitandukanye nibyanjye ninayo mpamvu imyumvire yacu igomba gutandukana.
Ikindi nuko ugomba kumenya ko umuntu ari ikiremwa cy’umwuka cyaje mu isi kwiga no gusobanukirwa ubuzima bw’ibyambaye umubiri, numara gusobanukirwa icyo uricyo ninabwo uzashobora no gukora icyakuzanye ku isi.
-icyakabiri nuko itegeko ry’intego y’ubuzima rishingiye mukugaragaza impano yacu by’umwihariko.
Iri tegeko risobanura ko buri kiremwa gifite impano yihariye. Iyi mpano yihariye mu mvugo ndetse no mumikorere, ibi bisobanuye ko ufite ikintu ushobora gukora neza kurusha abandi bantu bose bo ku isi.Iyo ushyize mu bikorwa iyi mpano uba wuguruye amarembo y’umunezero n’ubutunzi n’imigisha myinshi.
Ese iyo mpano wahawe wayimenya ?birashoboka ko namenya umuhamagaro wanjye?birashoboka ko namenya icyo Imana yantumye ku isi?igisubizo ni yego : kugirango umenye mpano wifitemo hari ibibazo bine ugomba kwibaza hanyuma ibisubizo byose ukabyandika kugeza aho uzagerera kugisubizo kimwe :
1.Ni ikihe kintu kijya gituma ndira iyo nkibonye cyangwa iyo nyumvise?
2.Ni ikihe kintu nkora kikanyibagiza igihe nkaba nagikora simenye ko amasaha yagiye?
- Ni ikihe cyangwa ni ubuhe bufasha nkunda guha abandi
- Ni ikihe kintu nshobora gukora batanyishyuye kuburyo ahubwo nshobora kwishyura kugirango ngikore.
Ushobora kubona urutonde rw’ibintu byinshi ,akugira inama yo kwandika burikintu cyose ubona kigushimisha cyangwa kigufasha cyangwa kikuriza cyangwa ukunda gutanga cyangwa ukunda gukora wishimye kugeza igihe uzagerera kuri kimwe gisumba ibindi.
-Icyagatatu nuko itegeko ry’intego y’ubuzima rigufasha kujya ‘’aux services de l’humanite’’hano uhite wumva gufasha ikiremwamuntu cyose. Igikorwa ukora kikagirira akamaro abandi benshi iyo ni impano yawe ,ikindi nuko impano idapfa hapfa nyirayo,nukuvuga ko iyo mpano ufite izagira umumaro n’igihe uzaba utakiri ku isi.
Nzashyira mu bikorwa itegeko rya dharma cyangwa itegeko ry’intego y’ubuzima mfata ibyemezo bikurikira:
-Nzagaburira umuntu wanjye w’imbere nzamwitaho cyane nzajya ntega amatwi icyo ambwira kuko niwe umpuza n’Imana,ibi nshobora gukoresha isengesho cyangwa meditation kugirango mbigereho.
-Nzajya nandika impano yose iri murinjye kugeza igihe nzamenyera iyo nkunda kurusha izindi.
– Nzamenya ko ndi umuntu udasanzwe ufite impano idasanzwe waremwe m’uburyo budasazwe kandi nzashyira mu bikorwa iyo mpano idasanzwe nifitemo mparanira kugira ubuzima bwo gufasha ikiremwa muntu.