
-EseĀ ubuzima bushobora kuba bworoshye cyane kurusha uko mbitekereza?
-Ese ibibazo byoze bitubaho bishobora kuzana amahirwe?
-Ese Ā iyo nirwaniriye ngahangayikishwa nāubuzima niho mbona ibyiza?
– Ese koko abantu bafite ubutunzi bwinshi nibo bigora cyane mu buzima?
Numara kwibaza kuri ibi bibazo uragira ku kintu kimwe Ā kitwa ngo: āubuzima si ukwigora ahubwo ubuzima ni ukumenya no kwemera ubushake bwāImana muri wowe bukaba aribwo bukoraāhano nimvuga kutigora ntiwumve kudakora;kwigora no kudakora ni ibintu bibiri bitandukanye;ushobora gukora inshingano zawe neza kandi utigoye utanirwaniriye cyane.
Reka mbahe urugero:
Urugero turakorana mu kazi; nza mukazi ngakora akazi kanjye ngataha ,wowe urakora warangiza akazi ukajya kāumuyobozi wacu;ukavuga ko ariwowe ukora neza,ko ari wowe muhanga ,ko abo mukorana bica akazi ,ko uramutse udahari akazi kapfa;ibyo ubikoreye kugirango nihaboneka amahirwe yo kuzamura abakozi mu ntera cyangwa nibashaka uwo batuma māubutumwa bwāakazi bazaguhereho kuko wimenyekanishije.iki gihe urirwaniriye ibyo ushaka nunabibona nta munezero uzabigiriramo,ariko njyewe mfitiye ikizere Imana,nzi neza ko Imana nishaka kumpa promotion mukazi nzayibona ,nzi neza ko icyo Imana yandemeye kingeraho ntirwaniriye ntabanje gusebya abandi;iki gihe ndi gushyira mubikorwa iri hame rya Deepack Chopra yiseāāmoindre effortāā
Hari umwanditsi witwa Geraldine bergon wanditse kuri iri tegeko muri 2014Ā avuga ko 80% ryāibisubizo tubona bituruka kuri 20% byāimbaraga zacu,ibindi 80 %bituruka aho nawe utazi utashobora no gusobanura uretse kuvuga ngo nāImana yabikoze gusa.

Deepak Chopra avuga ko ImanaĀ yaremye ibimera, ikarema inyamaswa ,ikarema umuntu kandi byose yabiremeye uko bigomba kubaho.Ati Ā nkuko ibimera bitagerageza kumera ahubwo biramera,amafi ntabwo agerageza koga ahubwo aroga,inyoni ntigerageza kuguruka ahubwo ziraguruka ,indabo ntizigerageza guhumura ahubwo zirahumura niko nāumuntu yakagombye kugera kundoto ze māuburyo busanzwe nkuko ibindi biremwa bigendera māubushake umuremyi wabyo yabishyizemo.
Akomeza agira ati isi ntigerageza kuzengurukaĀ ahubwo irazenguruka, ati Ā nkuko umugisha ariwo kamere yāumwana ,kumurika bikaba kamere yāizuba,kurabagirana bikaba kamere yāinyenyeri,ninako kugera ku ndoto zawe ariyo kamere yāumuntu.
Uyu mugabo akomeza asobanura iri tegeko nkaho ari itegeko ryo kwemera kubaho mubitangaza byāImana ubuzima bwawe bwose ukajya ubona ibikubaho ari ibitangaza gusa ,ibyo bigutera kubaho ushima umuremyi wawe wumva ko wowe ntacyo uricyo ko byose wabihawe nāImana,iri tegeko kandi rirebana no guca bugufi ukemera ubushake bwāImana kuri wowe.
Iri tegeko ryo kutigora rero rihagaririye ubwumvikane Ā nāurukundo , nkuko isi yubatswe mumbaraga zāurukundo kandi ikaba Ā idashobora kubaho igihe urukundo rutariho,ninako nāumuntu akwiye kwiga kuyoborwa nāimbaraga zāurukundo Ā kandi ko igihe cyose umuntu ashaka icyubahiro cyangwa igitinyiro abishakishiriza ku bandi aba ari gusenya imbaraga yāurukundo muri we icyo gihe iri tegeko uba wamaze kuryica.
Muri Bibibiliya, imigani 22:4 haravuga ngo uwicisha bugufi akubaha uwiteka ingororano ye ni ubukire ,icyubahiro n,ubugingo.Ntahandi ushobora kubonera icyubahiro uretse mu guca bugufi.
Abantu benshi rero bashakisha ubukire bashaka kwigaragaza kwerekana ko bazi gukora cyane kurusha abandi ,bashaka kwiba ibyabandi, bashaka kuriganya bagenzi babo,nagirango nkwibire ibanga ryāubukire ko ari guca bugufi ukemera ubushake bwāumuremyi wawe bugakorera muri wowe ukemera imbaraga zāurukundo zikakuyobora maze ukareba ukuntuĀ imigisha iba myinshi kubuzima bwawe.
Deepak chopra akomeza avuga ngo niba byakadushobokeye twakagombye gufata urugero kubindi biremwa kuko byo byubahiriza itegeko ryāumuremyi wabyo ryo kutigora ntibishakisha kubaho ahubwo bibaho.
Hari uburyo butatu ushobora gukora kugirango wubahirize lois de la moindre effort:
-Uburyo bwa mbere ni acceptation cyangwa se kwemera ;vuga ngo :
a.Nzemera ibihe (chaque situation ou circonstance)uko bizanyiyereka Ā kose
b.Nzemera Ā umuntu Ā wese uko azaza ameze kose nzamwakira uko ari ,uko situation izaza imeze kose nzayakira uko iri,nzatekereza ko uko bimeze ariko byakagombye kuba bimeze muri ako kanya ndimo.
Kubera ko uko witotombera ibihe arinako uba witotombera nyiribihe, uko witotombera abantu arinako uba witotombera uwaremye umuntu,ibyiza ni kwemera uko situation imeze ukabifata nkibyagombaga kuba gutyo.
-Uburyo bwa kabiri niāā responsabiliteāā bishatse kuvuga ko utagomba gufata ibyakubayeho ngo ubishyire kubandi, ngo utangire kubishinja umuntu runaka, ahubwo kumva ko ibyakubayeho ari wowe ubwawe wabiteye kandi ari nawe ugomba kubikemura.
Iyo uri responsable wumva inshingano ari izawe wumva ntawundi bireba,nushobora kubaho ubuzima bwokumva ko uri responsible wawe ukaba responsables wa evenements zose zikubaho ,ukaba responsible wa situation zose zikubaho bizakurinda kubaho utunga agatoki abandi ahubwo uzumva ko ariwowe ugomba guhindura iyo situation itagenze neza kandi urabishoboye nureba neza urasanga ibibazo bikubaho byinshi ariwowe ugira uruhare rwo kunabikemura .Ikibazo cyose kigira igisubizo kandi igisubizo niwowe ugifite,itoze kubaho wumva ko ufite ubushobozi bwo guhindura buri kintu cyose kikubayeho uko cyaba kimeze kose ukakibyazamo ikiza.Aha rero niho hari ibanga ryo kubana nabo wahisemo kubana nabo ,gukundana nabo wahisemo gukundana nabo, niho hari ibanga ryo kumenya ibyo ukeneye nibyo udakeneye ,niho hari ibanga ryo kumenya guhitamo neza kuberako ari inshingano zawe .
-Uburyo bwa gatatu washyira mubikorwa itegeko ryo kutigora Ā ni āāabandon āā kurekura cyangwa Ā Ā se kureka .
Hano kurekura abisobanura nko kwemera kureka ubushake bwo gushaka kwemeza buri wese,
kureka gushaka kwemeza abandi,kumva Ā ko uko wumva ibintu ariko kuri ,kumva ko uko wumva ibintu aribyo byiza kurusha uko abandi babyumva .
Iyo urebye muri societe utuyemoĀ iruhande rwawe usanga Ā 90% bigizwe nāabantu bashaka kwemeza abandi;arashaka kukwemeza ko azi gukora neza kukurusha,arashaka kukwemeza ko azi ubwenge kukurusha, arashaka kukwemeza ko azi gusenga
KukurushaĀ ndetse azajya mu ijuru ugasigara.
Deepack chopra rero avuga ko kubaho ubuzima bwo kudashaka kwemeza abandi ari Ā aribyo byiza kuko nta mbaraga uzatakazaĀ kandi birinda amakimbirane Ā hagati yawe nāabagenzi bawe ,muri make bigufasha kubaho nta muntu uha ubusobanuro bwāubuzima bwawe kuko ari wowe wenyine wibereyeho bigatuma ubaho umunsi wawe nkaho ari impano Imana iguhaye,ukawunezererwamo.
Mu gifaransa baravuga ngo āāle passĆ© est une histoire ,le future est un mystere,le present est un donāā(ibihe byashize ni amateka, ibizaza ntabwo ubizi Ā ariko uyu munsi ni impano )ukwiye kuwishimiramo ukawukoramo ibigushimisha
Nzashyira mubikorwa itegeko ryo kutigora :
-Nemera ko ibije byose ariko byagombaga kuba
-Nemera umuntu wese uko ari
-Nzamwakira uko ameze ntabwo nzamwakira nkuko nshaka ko amera
-Nzaba responsable wa buri kintu cyose mpuye ntacyo ntabwo nzagishyira kubandi kandi nzishakamo igisubizo .
-Nzareka gushaka kwemeza abandi kandi nzakira ibitekerezo byabandi byose nzabyumva ariko ntanakimwe nzaha agaciro kurusha ibindi .