403 Forbidden
May 31, 2023

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 22 abereyeho isi,abereyeho  kuyigeza kure cyane. Uyu muntu yahamagariwe guhindura isi,Imana iba imutegerejeho gukora ibyubutwari,agakora ibidasanzwe,agafasha isi gutera imbere,agafasha  isi m’uburyo bufatika,kuko agaragaza  ubwenge bw’ikirenga ndetse n’ubumana budasanzwe.

Iyi ni inzira y’imishinga minini cyane,nko kubaka,akazi gahereza abandi akazi  kandi benshi,uyu muntu nasobanukirwa n’umuhamagaro we azafasha abantu benshi ndetse azafasha isi yose muri rusange kuko areba kure cyane kandi ibintu binini cyane.Ubuzima bwe bukozwe mu guhanga udushya no gukora imirimo ikomeye,agira ubuzima bwiza iyo afasha abandi akagira ubuzima bubi cyane iyo yikunda akikubira.

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 22 arangwa no kugira ubwenge bwinshi,ariko buganisha ku bintu bifatika,ariko ubwo bwenge buganisha mu gufasha abandi,iyo uyu muntu yiyoroshya ahinduka umuntu mwiza ,uvugisha ukuri,utekereza cyane bigatuma atekereza imishinga minini kandi ikomeye,bigatuma agirira igihugu akamaro ndetse n’isi yose muri rusange.

Ni umuntu uzi kubana n’abandi,uzi kwishimisha,ufite rukuruzi,ufite ikerekezo kandi ufite ubushobozi bwo kugera kundoto ze,ashobora kumenya imikorere ya za sosiyeti zikomeye bitamugoye .

Uyu muntu  agomba kwitonda kuko ashobora kugira imyitwarire yo kwiyemera,kwikunda no gusuzugura bigatuma ataba mu mumuhamagaro we wanyawe,icyo gihe ahora atanyuzwe,arakaye,ahindagurika ndetse n’amahane bikaba aribyo bimuganza,agomba kwitondera kujya mu mishinga itariyo izatuma yumva asuzuguritse atemerwa muri sosiyeti.Ikindi nuko bimusaba kuba maso atazagira ikibazo cyo kujya ahorana ibitekerezo gusa ntabishyire mu bikorwa.

Uyu muntu kandi afite ubushobozi bwo gukorana n’imbaraga za satani,akajya gukorana n’umwijima cyane,ashobora no kuba yaba umupfumu kandi k’urwego rwo hejuru kugeza igihe akoze ibyaha binakomeye ,iki gihe aba yamaze guta umuhamagaro we wo kwita kubandi ninayo mpamvu akwiye kwitonda .

Mukazi,ni umuntu ukora igishushanyo mbonera cy’isi, ndetse n’icyo akazi,niwe upanga uko akazi kagomba kumera,niwe uyobora uko akazi kagomba kuba kameza,ubwenge bwe n’ibitekerezo bye biba bishakishwa mukazi , iyo agiye mukazi agakorana imbaraga ze zose.

Akazi keza yakoramo akumva aguwe neza ni nka politike ,ingenieur,architecture,akazi kose gatanga responsabilite zirenze.

Uko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 22 yitwara m’urukundo

M’urukundo,uyu ni muntu uruhije kubana nawe,kuko ubwenge bwe,imbaraga ze n’ ibitekerezo bye ,byo mu rwego rwo hejuru bituma yumva agomba kubona ibyo ashaka byose bigatuma atumva abandi neza.Uwo babana agomba kuba nawe ageze kuri urwo rwego rw’imitekerereze.Ikindi nuko aba yumva agomba kugera kure cyane ibyo bigatuma yumva ko ubuzima bw’abashakanye ari imbogamizi ituma atagera kure cyane ,niyo mpamvu ashobora kujya yiyumvamo ko ubuzima bwo kubaka urugo bumuboshye ,bumukingiranye kuburyo yumva arinka gereza arimo,ariko iyo abonye umuntu bahuje neza imyitwarire n’imico nk’umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 7 urugero,urugo rwabo rugenda neza cyane.

    Ingorane agomba kurenga

Kubasha gusobanukirwa n’umuhamagaro nicyo kintu cya mbere agomba kubanza kumenya,akamenya gutuza,kwitekerezaho,kwiyoroshya,akaguma hamwe ntahuzagurike,kuko agaragaza amarangamutima ahinyuzanya,rimwe arishimye ubundi arababaye ibyo bigatuma atagira umutuzo muriwe.

Muri make agomba kwiga gutuza,kuruhuka,kwiyigaho,no kwitekerezaho,kwimenya no kwisobanukirwa.

Ikindi kintu gikomeye agomba kwitondera ni ukudakoresha imbaraga z’umwijima ngo akorane na satani kugirango ahemukire abandi.ibi bizamworohera kubikora ariko ingaruka zabyo zizaba mbi cyane.

Ikindi agomba kumenya ko ubwenge bwe n’impano yahawe ari ibyo gufasha isi atariwe wenyine bigomba gufasha.

Niba mu izina rye hatarimo inyajwi za D,M,V bizamugora kugendera muri iyi nzira  ariko niba zirimo bizamworohera.

Icyo azirinda kurusha ibindi ni kwikunda no kwikubira.Icyo azitaho cyane kurusha ibindi ni kugira ub’umuntu ,kubasha kugira imishinga minini no kuyishyira mu bikorwa agafasha abatuye isi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *