403 Forbidden
June 1, 2023

 

Inzira y’ubuzima ya 11,ni inzira y’abantu bafite ubushobozi bwo kumenya icyo IMANA ibabwira,mu gifaransa bamwita’’ le messager divin ‘’cyangwa ‘’la force de Dieu’’,bafite ijisho rya gatatu (3 eme oeil)rikora cyane ,bashobora kwerekwa, bafite ubushobozi bwo guhindura ibyananiranye bikaba byiza,n’inzira y’abantu bashinzwe gusakaza umucyo n’urumuri mu bantu,kubera ko bivuganira n’Imana,bumva ibibakikije byose bakabikurura mubyiyumvo byabo(intuition),ni inzira y’abantu baje ku isi bafite ubutumwa  bwo guhindura isi ikaba nziza,bakayobora abandi mugukiranuka.Niyo mpamvu ubutumwa bahabwa n’Imana baba bagomba kubuha abandi binyuze munyandiko cyangwa mu biganiro.

Abantu bafite inzira y’ubuzima ya 11 ni abantu bazi kuvumbura udushya ndetse no gukora ubushakashatsi.

Iyo umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 11, yashoboye gusobanukirwa n’ubutumwa yazaniye isi cyangwa umuhamagaro we ku isi ,ubuzima bwe buba bwiza cyane,iyo bitabaye ibyo anyura m’ubuzima bubi buruhije burimo imitego n’ingorane zikomeye.

 

Agomba kumenya neza ko afite ubushobozi bwo kugera ku Mana neza cyane ninayo mpamvu abenshi bavamo abahanuzi,abantu berekwa,abavugabutumwa ndetse n’abantu bakiza indwara ,icyongeyeho nuko bafite imyitwarire ya kiyobozi,bashobora kuba abayobozi beza kandi bitabagoye,akenshi usanga aba bantu ari abahanga cyane kuko bafite ubushobozi bwo kumva n’ibintu birenze cyane.

uyu muntu agira amatsiko cyane aba yumva utuntu twose yatumenya kuko bimutera ibyishimo,ikindi kandi afite ubushobozi bwo kwisanisha n’ubuzima ubwo ari bwo bwose bitamugoye,ahantu hose arahaba ndetse n’abantu bose akabana nabo.

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 11 iyo atabashije kumenya ko byose kuri we byoroshye,ko afite ubushobozi bwo guhindura byose ,biramugora kubaho akabaho ubuzima bugoye cyane,iyo atazi gukoresha ubushobozi yifitemo bwo kuvugana n’Imana,bwo kuganira nayo  bigeraho bigasinzira bikazima ntashobore kuba umuhanuzi cyangwa umuntu werekwa.

Uyu muntu kandi agomba kwirinda gukoresha izi mpano yahawe nkaho ari ize ku giti cye,agatangira kuzicuruza kuko iyo bigenze  gutyo aba ayobye inzira,agomba kwirinda kurakara ndetse no kutihanganira amakosa y’abandi ,akagira umutima mwiza utarimo siteresi n’umujinya,ikindi nuko agomba kwitonda atazagwa mu mutego wo kwiyemera cyane.

Uyu muntu kandi agomba kwirinda kugwa m’umutego wo gutangira imishinga ntayirangize,bigatuma burigihe ibyifuzo bye bitagerwaho kubera kutigirira ikizere,iki gihe agomba kwirinda cyane kuko ababazwa nibyo abandi bamuvugaho bikamutera  guceceka  cyane.

Ingorane agomba kurenga

Kubera ko yumva ibintu mu rwego rwo hejuru kandi abandi atariko babyumva bishobora gutuma agira imyitwarire ituma abandi batamwumva bigatuma yumva atabanye n’abandi neza bikamutera guhora abona abantu nk’ikibazo,akababonamo ibibazo,akabona bamuhemukira,bikamutera guhora ahangayitse.

Agomba kumenya gukoresha impano ze akanazisangira n’abandi   aho kuzikubira we wenyine ntazisangize abandi akikunda.Agomba kurenga umutego wo kumva ko ari hejuru yuwo yahanuriye ngo yumve amurenzeho cyangwa ngo amutegeke icyo gukora.Agomba kandi gukunda ubuzima ,igice yifitemo cyo kugira agahinda ,kubabara ndetse no gutekereza ko adashoboye cyangwa bidashoboka  akagitsinda agaharanira kubaho yishimye.

Ingorane yambere agomba kurenga ni ukumenya ko afite impano iruta izabandi kandi ko igihe cyose ariwe ushaka abandi,kuko azahura n’ibikomere m’urukundo ,azahura n’abamuhemukira,bityo agomba kumenya ko burigihe ariwe ufata iyambere agasanga mugenzi we kuko niwe ufite impano yo kumenya ikihishe inyuma yabyo byose.

Uko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 11 yitwara mu kazi

Mukazi,kubera ko afite ubushobozi budasanzwe bwo gukora byose ninayo mpamvu akazi kose yagakora,ariko agakora akazi gatuma yiyumva ko ariho,ko yemewe,ko mukazi bamwemera,ninayo mpamvu adashobora kwishimira gukora akazi yumva asuzuguritse.Akazi yagiyemo agakora  n’imbaraga kukigero cya 200%,ninayo mpamvu uko gukora cyane aba abyifuza no ku bandi bigatuma igihe cyose aba yumva atanyuzwe n’ibyo abandi bakoze.

Akunda gutinda kubona akazi ko gukora,akanahorana guhemukirwa

Akazi  yiyumvamo  cyane ni nk’akazi  ka psychologie,philosophie,politique,kuririmba,,kubyina,gushushanya itangazamakuru cyangwa umuganga,atibagiwe n’impano ze zo kwerekwa,guhanura no kubwiriza.

Uko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 11 yitwara m’urukundo

Murukundo,ni umuntu ukunda cyane ntabwo ajya abijyamo hagati,urukundo aba ashaka ni rwarundi rumufasha kwiyumvisha ko koko akozwe m’urukundo,yaremwe n’urukundo,ariko umukunzi we agomba kuba ari umuhanga cyane kandi agira kwihanganira amakosa cyane kuko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 11 ntabwo yoroshye kubana nawe,kubera ko aba ashaka ibyiza gusa kandi abibone ku itegeko,akagira igitsure n’amahane bituma uwo babana bimubangamira,ariko kandi iyo yakunze aba inyangamugayo kandi agakunda wese.Ingorane yambere agira ni kugaragaza ibyiyumvo bye ngo yerekane ikimuri kumutima yerekane urukundo akunda mugenzi we rwose

Agomba kwemera ko mugenzi atandukanye nawe ko bishoboka kuba atari umuhanga nkawe  akareka kumwifuzaho ibirenze no kumwiyemeraho akamubona nk’umuntu w’ingenzi m’ubuzima bwe nubwo batanganya ubwenge.

Mu izina rye niba hatarimo inyuguti za B,T,K bizamugora kugendera muri iyi nzira ariko niba zirimo bizamworohera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *