
Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 9,ni umuntu wiyemeza,utagira ubwoba bwo kugenda wenyine,impinduka zibibazo zishobora kumugeraho ntabwo zimuhungabanya,yemera impamvu y’ubuzima bwe ko ari iyo gufasha ikiremwamuntu no kukitaho,ninayo mpamvu bidatangaje rwose kubona umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 9 afata wikendi(weekend) yose ari gufasha abandi,abashyira ibyo kurya,atanga imyenda,asura ibigo by’imfubyi,asura abarwayi kwa muganga,asura imbohe n’ibindi bikorwa by’urukundo bitandukanye.
Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 9 ashobora kuzenguruka isi agamije gufasha ikiremwamuntu gusa,ukubaho kwe gushingiye kubandi,uyu muntu kandi azagira amahirwe yo guhura n’inshuti nziza kandi zitandukanye,agenda arushaho kugira umutima w’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.
Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 9,akunda kugendagenda,kuganira ,gutekereza neza m’uburyo bushimishije,arangwa no kumubona yishimye,yifitiye ikizere,akunda abantu cyane kandi agakunda ibyishimo byose ubuzima butanga.

Uko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 9 yitwara mu kazi
Mu kazi, Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 9 araza agakora umurimo we ubundi akitahira uko yaje afite umutuzo mwinshi cyane,kuri we ibikorwa bikora kuruta amagambo.Akazi kose yagakora kuko azi kwisanisha naho ageze,ndetse naburi kintu cyose,ako kazi gapfa kuba kadatuma ahora hamwe akora ibintu bidahinduka,ni umukozi wa cyane wo kwizerwa,afite ubushobozi bwo kwiga kandi akamenya byose,yisanisha nabo bakorana akabana nabo neza,akabasiga akanyamuneza ahorana,akabashyushya bakishimira akazi.
Kubera ko agira umutima wo gufasha bituma abo bakorana bamukunda kubera ko baba bizeye ubufasha bwe,ahorana ubushake n’imbaraga,akunda udushya mukazi,agakunda kuba yigenga,akunda kugendera kumurongo ariko ntakunda amabwiriza,ntabwo yaremewe kujya m’umwuga uyu nuyu uhoraho,ahubwo yaremewe kuzenguruka isi n’ibihugu .
Uko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 9 yitwara m’urukundo
M’urukundo arashimishije,ariyoroshya ni romantique,atera umunezero nakanyamuneza mubakundana,akunda abantu bari spirituelle cyane kuko nabo boroheje,batuje ,banezerewe muri bo,aba yifuza gukundwa akabyiyumvamo,iyo yakunze abijyamo neza akaguha icyo wifuza cyose,ariko kandi aba ameze nkuri kuguruka abigenda hejuru ,ariko nanone uwo yakunze aramurinda kandi akanamwitaho 200%,ariko iyo urukundo rukonje,rukagabanuka ahita ajya kwishakira undi mukunzi kuko kuriwe byose birashoboka,nta mpamvu yo kwisondeka ibyiza bihari,iyo yubatse urugo aba yumva azajya agendana umuryano we aho azajya yimukira hose,kuko akunda kwimuka kugirango abone ibintu bishya,niyo mpamvu atashobokana n’umuntu udakunda impinduka .
Avugisha ukuri kandi ntabwo akubangikanya iyo uri umuntu umuha urukundo rwukuri,ariko gukunda umuntu umwe biramurushya kuberako aba afite urukundo rw’ abantu bose yifuza kubafasha bose. Biramworohera kugukurura kandi bikagushimisha gukundana nawe urukundo rurimo kwinezeza
Iyo mwizina ryawe hatarimo inyajwi ya I ,R bizakugora kugera ku nsinzi yawe kuko uzagira ikibazo cyo kwita kubandi,wihugireho,ubure imbaraga n’ubushake ,utekereze muburyo bwo hasi kandi wumve ntacyo umaze,bityo biragusaba imbaraga zikomeye kugira ugere ku nsinzi y’ubuzima bwawe,
Inama bakugira nuko wakiga kuba ku isi ,ukareka igice cyawe cyoguhubuka,kandi ugashaka ubuzima bufatika buri hamwe.