403 Forbidden
December 6, 2023

 

 

 

Inzira y’ubuzima ya 8 ni inzira iruhije irimo ingorane nyinshi n’ibibazo byinshi ariko uyinyuramo igihe cyose arabitsinda akagera ku insinzi idasanzwe. Ubutware,amafaranga,ubutunzi ni ikimenyetso cy’abafite iyi nzira  igoye cyane .

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 8 aracecetse cyane ntabwo ajya apfa kuvuga icyo atekereza,niyo mpamvu bijya bimugora kubana neza n’abamukikije,azashobora kuva muri ubwo buzima bwo guceceka igihe yashoboye kwigirira ikizere.

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 8 azakoresha uko ashoboye kose ngo akore neza imishinga ye,ibyo yatangiye agomba kubirangiza kandi neza kuko ariyemeza,akihugiraho kandi agakunda akazi ke.

 

Uyu muntu ni “indwanyi,umukorerabushake,umunyembaraga,ntabwoba agira,igihe cyose aharanira kugera ku nsinzi ye’’ntashobora kwihanganira gutsindwa,ahora agerageza kugeza abonye itsinzi. Yanga ikinyoma n’uburyarya cyane kuko atazi no kubikora,iyo muganira ugomba kurasa kuntego ntujye hirya no hino kuko akunda ibintu bifatika bigaragara bitarimo amanyanga. M’urugendo rwabo rw’ubuzima ruba rutoroshye rurimo ibibazo bitunguranye byinshi arasabwa kwihangana,gukomera,kugira imbaraga ,kuba indwanyi,guhagarara kigabo no kuba intwari kugirango ibyo bibazo abirenge abivemo.

Abantu bafite inzira y’ubuzima ya 8 barashimisha,bafite ijisho rya gatatu rikora neza,bumva ibintu bigiye kubabaho mbere(intuition),ni  abakorerabushake ariko b’intwari.

Mukazi,yaremewe gutsinda  no kugera kuntego ze,ariyemeza,ntarambirwe agakora nk’umuntu uhanganye n’abandi agakoresha imbaraga ze zose ngo bikunde,ashaka kuba uwambere,ashaka ko bamushyira imbere cyane akaba hejuru y’abandi,niyo mpamvu yibababaza akiyanga akanga ubuzima agamije gukora cyane ngo atsinde.Akunda ingorane,ibimugora ibimuruhije ,bituma akora cyane ,azi gushyushya abo bakorana akabashimisha agatuma bakorana umurava  kuko yaremewe kuyobora.

Uko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 8 yitwara m’urukundo

M’urukundo,ni umuntu byorohera kubona umukunzi kuko ahora yishimye,afite rukuruzi muriwe,azi kuganira neza,kuberako akunda ibimuruhije biramworohera gukora uko ashoboye ngo akwegukane,iyo akunze abijyamo wese agashaka kwiharira umukunzi we wenyine kandi agafuha.akunda  ko uwo bakundana amwemera akamushimira akamushimagiza cyane ,akunda ko urugo rwabo ruzaba urutangaje muri sosiyeti yose.ntabwo iyo atereta aca kuruhande aba ashaka kuza atanyuze hirya no hino kandi agashaka ko uwo bakundana nawe amera gutyo,yemere cyangwa ahakane kuko azira uburyarya n’ikinyoma,aba ashaka ko m’urukundo akwereka ibikorwa,amafaranga ,ubutunzi ariko nawe umwereke ko umwemera ko umwitayeho,umushimagize.

Niba mu izina rye nta nyuguti ya H,Z,Q zirimo bizamugora kugera ku nsinzi y’ubuzima bwe kuko azakunda ibintu n’ubutunzi cyane akabye,ntabe umuntu windwanyi uharanira gutsinda  igihe cyose.

Dore inama bagira umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 8

Agomba kwiga kutagera,kudakunda ubutunzi cyane n’amafaranga,agomba kumenya kwita k’umuryango ntawurutishe akazi kuko akenshi yibagirwa abamukikije agahugira mukazi gusa.

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *