
Umuntu ufite inzira yubuzima 7 arangwa no gukemura ibibazo,arangwa no kugira amatsiko ndetse no kujya mubintu cyane akabyigaho kamwe kuri kamwe. Ikintu cyambere kiranga umuntu ufite inzira yubuzima ya 7 nuko ari umuhanga,yita k’ubuzima bw’umuntu wimbere cyane.Ni umuntu wiyemeza ukora ibintu neza muburyo bwabyo,niba umuhaye icyo akora ,menya neza ko aribugikore neza akakirangiza.
Umuntu uri guca muri iyi nzira agira ikibazo cyo kumenya intego ye y’ubuzima bwe ari uko amaze gutandukana n’umuntu bakundanaga cyane bikamubabaza,icyo gihe ahitamo kuba wenyine akitekerezaho akava mukigare cy’abantu benshi ,ubuzima bwo gushaka kubana nabose neza akabureka.ntabwo akunda guhinduranya inshuti,akenshi usanga inshuti ze zidahinduka .

Umuntu ufite inzira yubuzima ya 7 ntiwapfa kumumenya ,ajya kumera nk’umufilozofi(philosophe)ahora ashakisha burigihe ukuri,yibaza kubintu byinshi,aba bantu bakunda kuba abahanga ndetsen’ abashakashatsi.Aba bantu kandi ngo nubwo ibintu by’Imana abandi babyemera byoroshye bakabyizera batabizi,aba bo bisaba ko babona ibimenyetso bifatika kugirango bizere,ikindi nuko ari abanyamahirwe mubuzima.
Umuntu ufite iyi nzira y’ubuzima arangwa no gukunda kuba ahantu ariwenyine,atuje kuberako aziko iyo ari mu mahoro ntarusaku ariho umutima we ushobora kumenya ukuri,niba ubana n’umuntu ufite iyi nzira y’ubuzima menyako azakenera igihe cyo kuba wenyine agatuza ,agatekereza kubyo ahura nabyo byose mubuzima bwa burimunsi.
Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya7 yaremewe imirimo ituma atekereza cyane,yishima iyo ari gukora akazi gatuma amenya ibintu bishya .Ni umuntu uhorana inyota yo kumenya no gusobanukirwa,aba ashaka kumenya utuntu twose kuva kuri A kugeza kuri Z,biramusaba kubyumva byose kuberako ubwoba bwe bwambere buva mukutabisobanukirwa,buva mukutabimenya,azahorana igihunga muri we igihe yumva hari ibyo atazi kandi agomba kumenya.
Mukazi rero yakora kakamushimisha ni akarimo icukumbura,ubumenyingiro,akunda akazi karimo ubwenge ,karimo ibintu biruhije kugirango ashake igisubizo,kuko nicyo yaremewe,ashimishwa no gukora wenyine,ahantu he hawenyine,ahantu hatarimo za rwaserera z’abandi.Ntabwo akunda gukorera hamwe kuko ubuzima burimo kubana n’abandi cyane ntabukunda.
Akazi ke agafata nk’umunezero we ninayo mpamvu adakunda gukora akazi katamushimishije.Azashimirwa ubwenge bwe bwo gusesengura ndetse ashobora kugaragara mubantu nk’umuntu w’umuhanga cyane bigatuma akundwa.
Urugero rwakazi yakora ninko kuba pirote ,nibindi
Murukundo,afite umutima winyangamugayo,windahemuka,ariko wo kwihugiraho ,niyubaka urugo azakenera byabihe bye byo kuba wenyine agatekereza,birasaba uwo babana ko azubaha icyo kintu ntamubuze kuba wenyine.Ashaka urugo rurimo umutuzo cyane ,ntabwo akunda urukundo rwohejuru aho kugirango arugemo yabireka byose.ariko kandi iyo yagukunze akubera inyangamugayo, akunda neza nta buryarya ariko ntajya yihanganira guhemukirwa,iyo umuhemukiye arakureka ntajya ababarira kuko muri we yumva kubaho bidasaba ko abandi babaho.
Niba mu izina rye nta nyuguti ya G,P,Y zirimo azahora ashaka guhora akikijwe n’abantu,azaha agaciro ibintu n’ubutunzi kurusha ubuhanga,bizamusaba gushyiramo umwete kugirango asobanukirwe ko agomba gukurikira inzira yo gushaka ubwenge aho gushaka abantu,naho mugihe mu izina rye hazaba harimo ziriya nyuguti bizamworohera kugendera munzira y’ubuzima ye agere ku nsinzi y’ubuzima bwe.
Inama bamugira:
Agomba kwiga kubana n’abandi cyane kandi neza,agahereza abandi igihe akabitaho,kandi akagirira ikizere umutimanama we.