403 Forbidden
June 1, 2023

 

 

Umubare 6 ushushanya umuryango,urugo,abantu bishyize hamwe ndetse n’urukundo nyarukundo rw’abantu bakundana ntaburyarya.Umuntu ufite inzira y’ubuzima 6 yaremewe kugira inshingano,yishima iyo abayeho ubuzima butuje budahindagurika kandi burimo amahoro n’umutekano.Yavukiye kubaho mumahoro yanga ikintu cyose kirimo amakimbirane.

Umuntu uri kunyura munzira y’ubuzima ya 6 iteka ahora ashaka gufasha abandi,ahora ashaka kwita ku muryango we ngo awurinde ikibi cyose ,ubuzima bwe bwose abereyeho abandi.Afite impano yo kwita kutuntu duto abantu bakunda mubuzima bwabo.intego z’umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 6 zigerwaho binyuze mubandi ariko nabwo kereka iyo abishaka kuko akenshi ari bantu bafasha abandi ariko mwibanga ntibabivuge ntibanashake kwerekana ko nabo bakeneye ubufasha  kandi kurundi ruhande aba yifuza ko ibyo yakoze bihabwa agaciro  bakabimuhembera bakanamushimira.Umuntu uri kunyura muri iyi nzira ahora yifuza gufasha abandi kuburyo we ashobora kwiyibagirwa ariko akita kubandi,niba watekereje kubwira ibanga umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 6 menya ko ushobora kumubwira nibirenze ibyo watekerezaga kuko afite ubushobozi bwo kugutega amatwi ,akakwishimira,akakwakira neza  akakubera inshuti nyanshuti ndetseakanakugira inama nziza.

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 6 akunda Imana cyane asabana nayo muburyo bworoshye,inzitinzi yambere agomba kurenga ni ugusuzugura imyizerere y’abandi no kuyipinga,iyindi nzitizi agomba kurenga ni kudahubuka  ndetse no kuvuga nabi .

Umurimo mwiza umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 6 yakora ni wawundi utuma aba umurinzi w’abandi,wawundi utuma yita ku bandi,wawundi yumva afite inshingano agomba kurangiza,akunda akazi gahoraho kadahindagurika ,ntabwo yavamo umuyobozi mwiza kuko ntabwo yigirira ikizere kandi ntabwo ari umunyagitugu,cyangwa umutegetsi ,ntanubwo byamworohera gufata imyanzuro wenyine ,ahubwo akora neza kandi cyane igihe ari gukorana n’abandi bantu bashyize hamwe kuberako azi kwiyoroshya agashyiramo kadiporomasi,akaba yajya hagati igihe habaye amakimbirane mubandi ntagire uwo abogamiraho kugirango yunge abandi.

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 6 ahora yifuza kuba akikijwe n’abantu bungurana ibitekerezo,,kandi aziko ikintu cyose kigira igihe, ntabwo yihutisha ibintu cyane, ahubwo azi kwihangana ndetse no gutegereza,afite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi icyarimwe ninayo mpamvu akwiye kwitonda mubyo akora.

Urugero rw’imirimo  umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 6 yakora akishima:umwunganira mu mategeko,umuganga,umwarimu ndetse n’umunyamategeko.

Uko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 6 yitwara m’urukundo

Murukundo,umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 6 ni umuntu ukunda gushyira hamwe,kwihuza,kuba umwe,gushinga urugo,kuko adashoboye  kubaho wenyine,akeneye undi muntu kugirango abeho,ikindi kandi akeneye urukundo kuri we ni ingenzi cyane,ninayo mpamvu akenshi bakunda gushaka kare cyangwa bagatangira gukundana hakiri kare.iyo arikumwe nuwo bashakanye aritanga cyane akamwitaho kugeza naho we yakwiyibagirwa,muri make kubaho yibereyeho we ubwe ntacyo bimumariye ,yumva kubaho neza arikuberaho abandi.Ahorana ubwoba ko uwo bakundana yamwanga ninayo mpamvu yitanga cyane kugirango akomeze akundwe.

Akunda urugo rurimo amahoro,rutuje,rutarimo amakimbirane ,rutabamo impinduka nyinshi zitunguranye,byose aba ari tayari kubyemera kugirango agire amahoro nubwo yaba aziko atari ukuri ,ntabwo ari umuntu usaba byinshi ashimishwa na duke abonye,aziko umunezero udaturuka kubyamirenge ahubwo umunezero uturuka kukuba umuntu atuje.

Niba mu izina rye hatarimo izi nyuguti  ya F,O,X  azagira ibibazo byo kujya m’urukundo,azagira ingorane zo guhura n’abantu bamuteza ibibazo icyo gihe akaba yajya atandukana n’abantu benshi m’urukundo,ariko niba mu izina rye harimo ziriya nyuguti bizamworohera kugendera mu nzira imuganisha ku nsinzi ye.

Inama bamugira

Umuntu ufite inzira yubuzima ya 6 agomba kwiga kwihagararaho,akikomeza ,akamenya guhakana,ntabashe kubeshyeka,agomba kwita kumahitamo ye akayahagararaho,akenshi kandi azahura nabantu bashaka kumukuraho ibintu cyangwa serivisi bamwereka ko bamukunze kandi batamukunda ahubwo baziko yitanga cyane akanitangira abandi ninayo mpamvu agomba kwiga guhakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *