403 Forbidden
December 8, 2023

 

 

Abantu bafite inzira inzira y’ubuzima ya 5 bagaragaza  ubushake bw’Imana n’ineza y’Imana  kuko ari abantu  bakunda kugira impano yo kwerekwa no gutekereza cyane.

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 5 ni sansuwele (sensuelle)ni ukuvuga ko ari umuntu ushimishwa  n’ibyiyumvo biturutse mubice bitanu bigize umuntu(5 organes de sens) harimo kureba,kumva ,gukorakora,guhumurirwa ndetse no kuryoherwa,ibyo bintu abiha agaciro ubuzima bwe bwose,mu bwana bwe akunda gukorakora k’utuntu twose .

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 5 akunda kwishimisha (aventure) ,agakunda kubera abandi urugero kandi agakunda impinduka(mugifaransa bamwise: un vrai dynamo qui ne connait pas l’arret) , ibintu bidahinduka biba nk’uburozi kuri we. Uyu muntu kandi akunda gutekereza ko abandi bamuha ubufasha ariko ntabwo akunda kubona kuko ahinduka vuba vuba bigatuma abantu bibacanga kubona impinduka zihuse z’uyu muntu bikabatera ikibazo  bigatuma bamwibazaho,muri icyo gihe rero abantu bamuretse ashobora no kurwara indwara yo kwiheba cyane n’agahinda kenshi  akababara  cyane agacika integere.

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 5,ibintu byose abigenda hejuru nk’ikinyugunyugu haba m’urukundo ndetse no mukazi ,ndetse no mu madini, aba ashaka kumenya byinshi ava m’urukundo ajya m’urundi ,ava mu idini rimwe ajya murindi kugirango amenye ibintu byinshi bitandukanye.

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 5 akunda kugabanya cyangwa gucamo abantu ibice ariko  agamije gukora nk’umwunzi cyangwa umuhuza wabo.

Uyu muntu kandi akunda gutembera, guhura n’inshuti nshyashya ndetse no kwishimishiriza ahantu hari ibindi biremwa by’Imana  nk’agashyamba keza,iruhande rw’amazi ,nahandi.

Muri make umuntu ufite inzira yubuzima ya 5 yaremewe impinduka,ibishya,guhora ahinduranya imico,ntabwo ashobora kwishimira ibintu bimwe,akunda kubaho yishimye, ntabwo akunda kwisanisha n’abandi cyangwa ibintu bisa nk’ibyabandi  ntabwo yitaye k’ubutunzi cyane  cyangwa kuguma mu bintu bitanze umutekano bihoraho,ahubwo akora icyo ashaka mugihe ashaka hamwe nuwo ashaka muburyo ashaka, ni umuntu wita kubyo ashaka gusa kabone nubwo yahutaza abandi apfa kubona icyo ashaka ntumuhe igitandukanye nicyo yifuza,ibimurwanya byose arabireka .

Niba ufite inzira y’ubuzima ya 5 uzagera ku nsinzi yawe binyuze mugushakisha, mugucukumbura ndetse no mukwiga, ugafata ikiruhuko mbere yo gukora.

Mukazi aba ashaka akazi gatuma yumva ataboshye  kuberako akunda kwimuka ntabwo aribyiza kumuha akazi ko mubiro,akazi keza yakora kajyanye n’umuhamagaro we  ni mu bintu bijyanye n’ubwanditsi ,nk’ubunyamakuru,amakinamico,kwamamaza  n’ibindi bisa gutyo, ntabwo akunda akazi kadahinduka ahora ashaka impinduka,bagira ubushake  bwo kuba yava mukazi ajya mukandi agahindagura imirimo uko yishakiye kandi yishimira akazi gatuma agenda atembera ,ntabwo kwibona mukazi kamwe kadahinuka bishobora kumushimisha nagato,ntabwo bimworohera kuguma ahantu hamwe igihe kirekire kubera ko ahora ashaka guhura n’abantu bashya,ikintu gishya nicyo kimuha ibyishimo,ahora ashaka kumva ataboshye,atazirikiye hamwe aba yumva yabaho nk’umuyaga mukirere,yizera we wenyine n’amahitamo ye ,ntabwo yaremewe kuba umuyobozi kuko ntakunda amategeko n’amabwiriza,iyo abaye umuyobozi ahereza abandi inshingano ze bakaba aribo bazikora kuko ntakunda inshingano ziremereye ahubwo afite ubushobozi bwo gukora imirimo myinshi icyarimwe , icyangombwa kuri we ni ukutifungira kukintu kimwe ahubwo akina amakarita menshi.

Uko umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 5 yitwara m’urukundo

Murukundo ahumeka urukundo, ubuzima, umunezero ( mu gifaransa bamwita un amoureux de l’amour)akunda urukundo rutagatifu rwiza rutarimo uburyarya , ntabwo akunda inkundo zakazuyazi kuko bene izi nkundo zituma abivamo kuberako akunda udushya n’impinduka  niyo mpamvu ahora ashaka inshuti nshya zokuzana udushya,ntabwo bimworohera kubaka urugo rurambye kuko bimusaba ko ashaka umuntu bahuje 100%  bose bashaka kwishimisha kuburyo bose bahora bumva ko urugo rwabo aribwo rugitangira  kandi uwo bashakanye agomba kwitegura kwimuka byahato nahato  bajya gutura ahantu hatandukanye  kuko bimwe byo gutura ahantu ntimwimuke ndetse n’ibyinkundo bisanzwe bituje biri aho bimubera uburozi.

Ni umuntu mwiza ukururana ufite rukuruzi muri we,ntanubwo bimugora kubona inshuti ,akunda guhinduranya abakunzi kugirango igihe cyose ajye abona ibyishimo birihejuru kandi bishya,ashobora kubijyamo vuba kandi akanabivamo vuba . Ni umuntu uzi kuganira utagira imbogamizi mukubona inshuti nshyashya,kugirango muhure mumenyane kuri we biramworohera.

Niba mu izina rye hatarimo inyuguti za N,E,W bizamugora kugendera muri iyi nzira ,azakunda kuguma hamwe yange impinduka abe umuntu ucecetse kandi ahore agendera kubandi ,kugirango agendere muri iyi nzira bizamusaba imbaraga nyinshi.

Inama bamugira ni ukwitonda, kudahubuka ngo ajye mubintu atatekerejeho, byose abyirukemo adafite naho ashingiye ntarufatiro yubatse,biramusaba kwitondera gukinisha abantu kuko ashobora kuzakina n’umuriro ukamutwika .

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *