403 Forbidden
December 8, 2023

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 4,aratuje,ashyira ibintu k’umurongo kandi ariyubaha,yanga  gutungurwa niyo mpamvu igiye cyose arangwa no gupanga ibintu byose kugira hatazagira ikimutungura kikamuhungabanya,akunda ibintu bihoraho bituje bimuha amahoro.

Uyu umuntu  ni uwo kwizerwa , abantu babana nawe bose baba bazi ko ari uwo kwizerwa kuko akoresha uko ushoboye akarinda abo barikumwe, nubwo igihe cyose we aba yumva atabikoze nkuko bikwiriye. Uyu muntu kandi ahora akomeye nk’urutare ntajya acika intege muriwe,ninayo mpamvu bajya bibata ko ari abantu bazi icyo bashaka m’ubuzima.

 Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 4 arangwa n’ibintu 4: akazi,umutekano ,kwihagararaho ntahungabane ndetse no gushaka gutera imbere byaburi munsi.

Munzira yubuzima ya 4 ntakintu kibaho kidafite impamvu ,ntakintu kimubaho ngo kigende gutyo gusa,byose ashyiramo imibare myinshi,gutekereza cyane ndetse no gucukumbura cyane.

Umunezero we wambere uva mukuba yarangije inshingano yatangiye,kugera kucyo yashakaga akabona igisubizo yifuzaga nibyo byishimo bye,ninzira yabantu bakunda akazi,,bakunda ibintu biri kumurongo,kandi bakorera mu mucyo bakunda ibintu  bituje kandi byuzuye.

M’urukundo,Umuntu ufite inzira yubuzima ya 4, ubuzima bw’urukundo abunganyisha n’ubuzima bw’akazi ntabwo ashobora kubona amahoro muriwe ahinduranya umukunzi cyangwa umufasha ,yita k’umukunzi  we cyane akamuhereza  agaciro nk’ako  ahereza akazi ke kuko agakunda cyane,  akunda icyubahiro cy’umuryango  utuje,ukomeye, utajegajega,ubuzima bw’abashakanye kuri we ni ingenzi cyane kuko ni umurinzi wabo babana bose .

Ikibazo cyambere asabwa kurenga akagikemura ni kubasha kugaragaza ibyiyumvo bye akereka uwo babana ko amukunda ,ko amwishimye kuko niyo mbogamizi bahura nayo murugo rwabo , bahitamo gukora kurusha kuvuga, yakwemera akajya kugushakira indabo n’impano nyinshi  aho kukubwira ngo ndagukunda.

Umunezero we wambere uva m’umuryango we, kuba abanye neza ni uwo bashakanye,mu muryango we bimeze neza ndetse harimo umutuzo kuko ngo yishima ari uko ari  m’urugo rwe gusa.

Mukazi,Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 4 ashobora gukora akazi kose neza akaba indashyikirwa igihe cyose akitondeye,ashobora kugira insinzi idasanzwe mukazi  kuko arangwa no kwigirira ikizere ariko kandi we aziko  insinzi cyangwa iterambere biva ku mahirwe bitava mukuba yakoze cyane.

Abantu bafite inzira y’ubuzima ya 4,ntabwo bashobora gukora mu ruganda cyangwa muri sosiyeti  nini cyane ,bishimira gukora ahantu haciriritse aho imbaraga zabo zizagaragara bakanabishimirwa  .Ubushoboz bwo kubasha kumenya ikibanze akaba aricyo ashyira imbere ndetse no gufata inshingano nibyo bifashisha ngo bazamuke, batsinde. Amategeko n’amabwiriza kuri aba babantu arabafasha cyane kuko umuco no gushyira ibintu k’umurongo bagira bibafasha kubahiriza amabwiriza bitabagoye bigatuma baba indashyikirwa mukazi kabo,ariko kandi  bagomba kwitondera gucira  abandi imanza  bavuga nabi abandi  ngo bo ntibabikoze neza.Aba bantu bakwiranye no gukora akazi k’umucungamutungo,ubugenzuzi ndetse n’amategeko .

Inama bamugira,agomba kwemera ko mugenzi we amuyobora buhoro buhoro uko igihe kigenda gihita ,akemera ubuzima bwo kwishimisha ,akemera gutungurwa, akemera ibitateganyijwe ko byabaho,murwego rwo kwirinda ko urugo ruhora mubintu bimwe bishobora kwica imibanire myiza y’abashakanye  bigatuma mugenzi we abirambirwa.

Iyindi nama bamugira niyo kureka kugenzura cyane ,kureka gukomeza ibintu  ahubwo akagirira ikizere mugenzi we,akemera ibitekerezo by’abandi,akemera ko habaho ubundi buryo bwo gutekereza butandukanye nubwe,akemera ubundi buryo bwo kubaho,akemera no gukora bitandukanye,agomba kandi kumenya kugaragaza amarangamutima ye,no kugaragaza ko akunda.

Ubuzima bwe agomba kubworoshya akemera ibintu byoroheje birimo amahoro, umutekano no kugubwa neza bikaba aribyo bimuranga.Agomba kandi  gusenga cyane , akaririmba ,agahanga udushya  kuko n’inzira iyobora abandi ikabahuza n’Imana.

 

 

 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *