
Mu rukundo,abantu bavutse guhera 21/3 kugeza 19/4(les Beliers) ni inzobere mu gukunda umuntu akimara kubona kandi agahita ashyuha cyane ntakubigenza gake iyo yakunze ahita abyinjiramo arangwa nishyaka ryinshi kandi kubera ko muri kamere yabo bagomba gutsinda azakoresha ingamba zose zishoboka kugirango akwegukane yiyumvemo ko yesheje umuhigo. Agizwe n’ibyifuzo, kuruta ibyiyumvo nuvukuga kuba yakwifuje ntibisaba ngo abe akwiyumvamo.Iyo avuze ko agukunda kandi agushaka biba ari ukuri.
Ku rundi ruhande, abura kwihangana kuburyo iyo umweretse ko agomba gutegereza igihe kirekire abivamo kandi ashobora guhita akunda undi mu’buryo bumworoheye cyane kuko yibagirwa ibyambere muburyo bwihuse
Mu rukundo,umuntu wavutse kuva 21/4 kugeza 20/5( taureau) ni umuntu ugira amakenga, kandi ukeneye cyane ubwuzu kumwereka ko muri kumwe , umwishimiye , kumuhobera ,kumukoraho ibintu nkibyo. Ni umuntu ugira igikundiro kandi ukundana agamije gushaka umuntu bazabana iteka
Muri rusange ni inyangamugayo .iyo yagukunze ntaba ashaka ,kujarajara kandi afuha cyane.Iyo atandukanye nuwo yakundaga biramubabaza cyane bikamukomeretsa umutima kandi bisaba igihe kirekire kugirango ukire.
Iyo yakunze yifuza gushinga umuryango no gusangira ubuzima butuje nuwo yakunze ariko iyo umuhemukiye, ararakara kandi akabikwereka biramugora kongera gukunda bundi bushya
Mu rukundo, umuntu wavutse guhera 21/5 kugeza 20/6(Gemeau) ni umuntu ushimishije woroheje mukuvuga woroshya ibintu ,arakururana ni umuntu ufite ubushobozi bwo gukora utumenyetso dutuma akurura uwo yakunze.Akunda gusembura abandi akabakurura mbese afite rukuruzi muri we kandi akabikora buhoro yiyoroheje .Ariko ntaba ashaka ko mubijyamo cyane ngo mubigire ibintu bikomeye mubigire bikaze akunda ibintu byo hejuru byoroheje.Agira ubwoba bwo kwiyemeza ngo afate umwanzuro wo kubana n’umuntu kuko atinya gutakaza umudendezo we .Mu gifaransa babita Romantique, mubuzima bwe yifuza urukundo nyarukundo nubwo aba abigenda hejuru mubyukuri ibyo atekereza nibyo akora biba bitandukanye ariko uko agenda akura,agenda arushaho kwitekerezaho agafata umwanzuro wo kujya murukundo nyarukundo rwubahisha uwo bakundana akareka kubigenda hejuru.
Mu rukundo,umuntu wavutse guhera 21/6 kugeza 22/7(Cancer) afite ubwuzu n’amarangamutima ni umwe mubantu bagukunda akakwirukaho akagukorera ibyo ashoboye byose kugirango agushimishe ariko akabikora agamije ko nawe ubimwishyura ukabimukorera, agendera kubyifuzo byawe ntashobora guhakana kandi iyo ari murukundo aba agambiriye gushinga urugo. Akenshi aba ashaka umuntu uzamurinda .
Amarangamutima ye ava mukuba yakugiriye ikizere ntashobora kuguca inyuma ariko agafuha bikabije kuko aha agaciro umuryango we kuburyo yanawitangira .Azi kurinda umuryango we kuburyo iyo hari ushatse gusagarira cyangwa kubangamira umwe mubagize umuryango we ahinduka umunyamahame ukaze .
Mu rukundo, umuntu wavutse guhera 23/7 kugeza 22/8(Lion) arangwa n’ishyaka, arabyishimira agira ubuntu kandi afite ibitekerezo byiza aragukurura akwizeza ko byose bizagenda neza. Afite ubunyangamugayo kandi iyo ari murukundo aba atekereza imibereho myiza no gushinga urugo akagira umuryango kuko aba ashaka kubona uwo bazabana.Ni umuntu ufite amaraso ashyushye kandi akunda gutsinda , akunda gukora ibishoboka byose kugirango akwegukane akunda gushaka umukunzi nyawe wo k ‘umutima bahuje muri byose. Bavuga ko Lion ari ikikimenyetso cy’urukundo, ntashobora kubaho adafite umukunda umushimira umwemera kuko iyo atandukanye nuwo bakundanaga atangira kwitakariza ikizere cyuko adashoboye akishidikanyaho.Muri make akeneye gukundwa.
Murukundo,umuntu wavutse guhera 23/8 kugeza 22/9(Vierge)ni umuntu ugira isoni,bitoroshye kumumenya utajya upfa kwizera uwo bakundana uhorana ubwoba bwuko yahemukirwa cyangwa se bwo kwangwa.Ariko hari igihe uwo wagiraga amasoni ahinduka akamera nk’umusazi noneho akaba yakwirekura muri byose ariko burigihe agahorana ubushake bwo kugenzura buri kimwe cyose.Akenshi ahitamo kuba wenyine kuko ashobora kwihaza n’ikimenyetso cy’ingaragu ,ahitamo kutubaka urugo aho guhemukirwa .Iyo ahisemo kubaka urugo nuko aba afite impamvu cyane cyane iyo kumva ashyigikiwe yitaweho ahumurizwa.
Mu rukundo,umuntu wavutse hagati ya 23/9 kugeza 23/10( balance) ni ‘’Romantique’’ , ashaka ubwumvikane namahoro, ni ikikimenyetso cy’umuryango no gushinga urugo , biramugora kubaho wenyine,ahora yiteguye gukora ibishoboka byose ngo urugo rwe rudasenyuka.Ahitamo gushinga urugo kare kugirango atagira irungu ni umuntu ukeneye ko umwitaho cyane umureba ukamuba hafi ukamushyigikira.
Ikintu kibi agira muri we nuko ahora akeneye gushimisha abandi kuburyo we yakiyibagirwa ariko abandi bakishima.Ni umuntu ukunda kwigenga yanga umuntu umugenzura akunda umudendezo atanga amahoro aba ashaka nawe uyamuhe.Ntabwo apfa gufuha ariko iyo yafushye biba kurwego rwo hejuru.
Mu rukundo,umuntu wavutse kuva 24/10 kugeza 22/11 (Scorpion) agira ishyaka, arakurura ariko agafuha .Ubuzima bwe bw’urukundo akenshi buragoye kuko ntabwo bapfa kugaragaza amarangamutima yabo kandi ntashyigikire ibyiyumvo byakazuyazi by’uwo bakundana aba ashaka ngo umwereke ko umukunda ntakujyamo hagati;umukunde cyangwa umwange ibintu ni bibiri kandi aba ashaka umuntu bahuza muri byose kandi we akaguhisha amarangamutima ye.Iyo mukundana aba ashaka kukwiharira wenyine ntakunda ko umutendeka cyangwa umuca inyuma.
Ni umuntu uha agaciro, wubaha imibonanompuzabitsina cyane kuburyo ntabwo yayikora yumva itari bumushimishe . Afite izina ryo kuba umukunzi udasanzwe akoresha imbaraga ze zose mugucunga ibinezeza mugenzi we ,akoresha uko ashoboye ngo akunezeze.Akunda umuryango we akunda abana be yakoresha uko ashoboye akabitangira ariko yanga umuntu umuhemukira kuko iyo umuhemukiye arakwishyura.
Mu rukundo, umuntu wavutse kuva 23/11 kugeza 22/12(Sagitaire)ni intangarugero, agira utugambo dukurura kandi uwo yakunze akora uko ashoboye ngo amwegukane .Aba agamije gushaka inshuti nyanshuti bazabana iteka ariko nanone akitwara nk’umuntu ushaka ibintu byo kwinezeza byo guca hejuru byo kwishimisha ntahagarara kukintu kimwe kuko yifitemo abantu babiri umwe arashakisha uwo bazabana undi arashakisha ibimunezeza gusa
Iyo yemeye gushaka aba yemeye kuvanga ubwo buzima bwombi : bwo kubaka urugo ndetse nubwo kwinezeza.Nibyiza rero kubanza kubyumvikanaho mbere yo gushaka kuko yanga umuntu ubangamira umudendezo we.Ni umuntu ukunda abana kandi benshi kubabona barikumwe nibyo byishimo bye.ntabwo apfa gusaza vuba agenda asaza buhoro buhoro ariko uko agenda asaza niko arushaho kugenda atuza,akagenda yishimira gusangira urukundo rutaryarya kandi rwuzuye n’umukunzi we uko iminsi y’urugendo rwabo barikumwe igenda yiyongera.
Mu rukundo,umuntu wavutse kuva 23/12 kugera 19/1(Capricorne) agira isoni kandi aratinya iyo bigeze mukugaragaza amarangamutima ye n’ibyiyumvo bye biramugora .Ni umuntu uhorana impungenge kuburyo yanga umuntu umwumvira ubusa agakina n’amarangamutima ye. Ahitamo kwikomeza ntiyirekure kubera gutinya guhemukirwa ,agasuzugurwa akabura icyubahiro cye.
Murukundo aba yishimye kandi aba yifuza urukundo nyarukundo rwukuri ariko ntabyerekane cyane .Ni umuntu utaryarya iyo yagukunze akoresha uko ashoboye kose akakwegukana. Biragoye ko akwegurira umutima we ariko , igihe uko kigenda gishira akugirira ikizere ahinduka umunyempuhwe akakwizera kandi akagira ubudahemuka bwimbitse.Ni umuntu ukunda umuryango we cyane uko imyaka ihita agenda ahinduka kuko hari igihe kigera akaba umuntu ushyushye cyane kuburyo wagirango ni ikirunga kirutse akagaragaza ibyishimo agashaka gusabana agatangira kwikunda no kwiyumva ko ari uwagaciro.Murimake iyo ari muto akora nk’ibyabantu bakuze ariko uko agenda akura agenda akunda ibyo mubuto.
Mu rukundo,umuntu wavutse kuva 20/1 kugeza 18/2(Verseau) yirinda gushyuha cyane, icyo akunda ni ubucuti bushimishije burinda umudendezo we kuko yanga ikintu cyamufungira kukintu kimwe. Ahitamo umufasha w’umuhanga uzi guhanga udushya ufite ubwenge kandi usobanukiwe.
Kubera ko verseau akunda kubana agasabana na bagenzi be kandi nanone kurundi ruhande agakunda kuba wenyine ,agatekereza akeneye umukunzi uzi ubwenge uzamenya kutagira ishyari igihe azaba ari gusabana kandi ntiyumve ko yatereranywe igihe azaba ashaka kuba wenyine agatekereza .
Azatera imbere aruko uwo bashakanye afite amarangamutima yigenga kandi nawe yifitiye ikizere. Mubisanzwe, azahitamo kumva ataboshywe hamwe nuwo bashakanye kuko amasezerano yishyingiranwa ntayakunda
Mu rukundo,umuntu wavutse kuva 19/2 kugeza 20/3(Poisson) arashimishije cyane kubera ko ashobora no kukwitangira arakunda cyane kandi akabigaragaza.Akunda gutembera kandi akunda ibiganiro
Arakunda cyane agakabya kuburyo ashobora no kuguha n’ibirenze . Kubera iyo mpamvu, akenshi yumva ko ntagaciro afite ko ari hasi yuwo bakundana bigatuma akora uko ashoboye ngo amunezeze kubera ubwoba bwuko yamuhemukira akamwanga agakunda abandi.
Iyo aketse ko urukundo rwe rudafite intego ntatinda kubivamo akabifata nkibisanzwe.Ikintu kimugora bamugiraho inama nu kwiga guteza imbere agaciro utuntu duto duto cyane tworoheje hagati yabashakanye twatundi dutera ibyishimo byoroheje mubakundana.