403 Forbidden
December 7, 2023

 

Nkuko tubisanga mu gitabo cy’amategeko arindwi agenga umuntu w’umunyamwuka aganisha ku nsinzi y’ubuzima (7 lois spirituelles du success) cya Deepak chopra ,asobanura ko isi igizwe n’imbaraga zo guhanahana ,gusangira cyangwa guhererekana.Akavuga ko gutanga no guhabwa ari ibintu bibiri bitandukanye ariko  ko ushobora guhitamo gutanga ibyo ushaka  kwakira ,ninayo mpamvu iri hame ushobora kuryira iyegeko ryo gutanga no guhabwa.

Iri tegeko ryo gutanga rijyanye no kwemera ubuzima bwo guhanahana cyangwa se bwo guhererekana cyangwa bwo kuzenguruka kubera  ko ubuzima bukoze muburyo bw’uruziga .

Urugero:fata   nk’abantu bahagaze k’uruziga bari gukina umukino wo guhanahana umupira ku buryo buri wese agomba guhereza umwegereye hanyuma wamupira ukazagera  kuwawutangije,noneho wibaze hagize umwe  uhagarika umukino umupira wamugeraho ukawubika ntawuhe mugenzi we, ako kanya ibyishimo mwari mufite mwese birashira  ,mwinjire mukiciro cyo kubwira uwafashe umupira ngo awurekure,ako kanya muhita mubona ko hari ikintu kitari cyiza mwese kibabayeho ,kuri wowe uhagaritse umukino ndetse n’abandi mwakinanaga ,ninayo mpamvu  Deepak shopra agira abantu inama yo kudahagarika ubuzima bwo guhanahana kuko bugira ingarukaruka kuri mwese.

Akomeza avuga ko ntakintu gihagaze aho kiri nakimwe burya n’igiti kiragenda, ikintu cyose gifite ubuzima kiragenda kereka ikidahumeka ,Imana  niko yaremye umuntu ,niko yaremye isi ,kugirango isi ibeho rero  umuntu  abashe kubaho neza nuko  agomba kwemera kugendagenda,kuva aho uri,kubona ibishya,kumva ibishya,guhanahana muri rusange.

Urundi rugero:turebe umuntu we ubwe uko aremye;agizwe n’ingingo zitandukanye,ariko kugirango umuntu abeho neza  nuko ingingo ze zose hatavuyeho narumwe byemera guhanahana ,buri rugingo rukemera gutembereza amaraso murundi rugingo ,kuko iyo hagize urugingo rurwara ntirutume amaraso aruturutsemo akomeza no muzindi ngingo ,zose zirababara,niyo mpamvu urwara urutoki ukababara n’umutwe ukumva ntumeze neza no kurya bikakunanira,ubu buzima rero nibwo Imana yashakaga ko umuntu abamo,nibwo yashakaga ko isi ibamo

Deepa chopra akomeza avuga ko umubano wose ushingiye ku gutanga no kwakira”. Gutanga kubyara kwakira, kandi kwakira kubyara gutanga. Ibizamuka bigomba no kumanuka uko ni ukuri k’ubuzima ; hano atanga urugero rw’ibimera ko bigomba kureka ibibabi byabyo bigahunguka bikagwa mu butaka hanyuma ubutaka bukabona ifumbire kugirango buzongere kumeza ibindi bimera.

Akomeza avuga ngo umuhinzi iyo agiye kubiba ajyana imbuto nziza yindobanure kugirango ayihe ubutaka ,kuko aziko ibyo ahaye ubutaka aribyo ubutaka buzamuhereza nawe.Deepack Chopra akomeza agira abantu inama kumenya gutanga cyane kandi kenshi ngo nkuko umuhinzi iyo ashaka gusarura byinshi abiba mu mirima myinshi kandi akabiba imbuto nziza, ninayo mpamvu badatanga ibyasagutse cyangwa ibyashaje bitagikoresha ahubwo batanga ibyiza bigikenewe kugirango nawe uzakire ibyiza ukeneye.

Muri bibiliya haranditse ngo kuko utanga niwe uhabwa, ubabarira niwe ubabarirwa.Bibiliya ikomeza ivuga ngo ubiba byinshi azasarura byinshi kandi ufite byinshi azabona byinshi,ibi bikwereka ko ihame ryo gutanga ari mpuzampahanga kandi rireba buriwese

Akomeza avuga ko itegeko ryo gutanga no guhabwa  ritareba gusa ibyo utanze by’ubuntu ahubwo rinareba uburyo wemeye ubuzima buhinduka ,urugero: niba ufite amafaranga kuri bank singombwa ngo uyakureho ugiye kuyafashisha imbabare gusa ahubwo ushobora kuyakuraho ugiye kwihangira imirimo kandi iyo mirimo ishobora guha akazi abantu benshi,cyangwa ikagaburira abantu benshi ,niba ufite amafaranga jya mu isoko uhahe ,jya kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana ,jya gutembera  …murimake emera amafaranga azenguruke.

Ushobora kandi kuba uri kwibaza ko bigoye  cyangwa se ko  nta kintu cyo gutanga ufite,igisubizo ni ‘’oya’’ siko bimeze, uyu mwanditsi avuga ko iri tegeko ryoroshye kurishyira mubikorwa kuko ridasaba gutanga ibyo udafite ahubwo risaba gutanga ibyo ushaka kwakira, uti gute rero?niba ushaka amahoro tanga amahoro, niba ushaka urukundo tanga urukundo, niba ushaka icyubahiro iga kubaha abandi,tangira kwitoza kumenya ibyagushimisha ukeneye mu buzima bwawe maze ubihe abandi maze urebe ko bitazakugarukira.

Sobanukirwa wowe ubwawe ko ibintu bigutangiriraho mbere yuko bikugeraho kandi ko ukuboko gufunze kudashobora kwakira

Ariko kandi ntuzatekereze ko uwo ugiriye neza ariwe uyikwitura kuko ubuzima ni uruziga kandi uruziga rw’abantu  babiri ntirubaho,wowe hereza ukwegereye nawe ahereze umwegereye kugeza igihe nawe uzaherezwa nukwegereye , niba utangiye ibumoso itegure ko uzakirira iburyo.

Uyu mwanditsi akomeza avuga ko uburyo bwiza bwo gushyira mu bikorwa itegeko ryo gutanga ari kumenya neza ko nuhura n’umuntu wese uzamuha ikintu, ushobora kumuha inseko nziza ,ushobora kumusengera ,ushobora kumusabira umugisha,ushobora kumusuhuza neza,kuko impano nziza ziruta izindi zose umuntu akeneye ari impano zibidafatika , bene izi mpano zigira akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu kurusha impano zibifatika.Izi ni impano ushobora gutanga bikoroheye ,uramutse ubigize umuco wawe ni intambwe ikomeye yo kubaho ubuzima buhora bwakira .

Umwanditsi akomeza avuga ko kizira kujya gusura umuntu nta mpano uri bumuhe zimwe muri izo mpano nizazindi utanga bucece utavuze,ukamusabira umugisha ,ukamwifuriza kwishima,ukamusekera,nibindi byinshi ,gusa aha bisaba kubimuha ubizi neza ko uri kubitanga k’umutima wawe,niba umusekeye bikore uhamanya n’umutima wawe ko utanze inseko nziza ,bene ibyo uzabyigishe n’abana bawe nabo bakure bazi ko gutanga ari itegeko ry’ubuzima kandi ko ntawe ubura icyo atanga.

Nzashyira mu bikorwa itegeko ryo gutanga  mfata ibyemezo bikurikira:  

 Aho nzajya hose, uwo ari we wese nzahura nawe, nzamuha ikintu, iyi mpano ishobora :kuba ishimwe, ururabyo cyangwa isengesho, ishobora kuba ikintu kigaragara cyangwa ikintu kitagaraga.-Nzemerera inzira y’uruziga mpanahana  umunezero,amahoro  n’ubutunzi.-Kuva uyu munsi nzakira impano zose nahawe kandi nzajya nshimira uwampaye wese,igihe cyose nzajya mpura n’umuntu nzajya mwifuriza amahoro,urukundo,n’imigisha myinshi.

 

 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *