
Kutigirira ikizere,gushaka gukundwa cyane . kwitabwaho cyane , kugaragara neza ndetse no gushaka kwemerwa cyane nibyo biranga umuntu ufite iki gikomere cyo gutereranywa.
Igikomere cyo gutereranywa gitandukanye n’igikomere cyo kwangwa , kuko kimwe kiba mumbaraga za  simbishoboye (guteraranywa)ikindi kikaba mumbaraga za simbishaka (kwangwa) . Mubyukuri,iki gikomere ucyandura  igihe wumva watereranywe n’umuntu cyangwa ikindi kintu.urugero :nk’umubyeyi w’umumama ukora cyane ntiyite ku bana bakumva batereranywe cyangwa  papa we akaba ashobora kwita kuri bucura  kurusha abandi.
Igikomere kivuka mu bwana ku myaka 3 kikabyutswa n’umubyeyi umwe mudahuje igitsina, Icyo gihe umwana yumva umubyeyi we badahuje igitsina atamushyigikiye cyangwa atamwitayeho mu buryo bw’urukundo; niba uri umukobwa wagikuye kuri papa wawe niba uri umuhungu wagikuye kuri mama wawe.
Iki gikomere rero iyo umaze kuba mukuru kizajya kibyutswa n’abantu mudahuje igitsina,niba uri umukobwa  kizajya kibyutswa n’igitsina gabo niba uri umuhungu kizajya kibyutswa n’igitsina gore.
Umuntu rero ufite icyo gikomere arangwa no gushaka kwitabwaho cyane,mbese ashaka gukundwa cyane n’abamukikije,kuburyo  ashobora igihe cyose kwigaragaza nk’umuntu urengana cyangwa  akaba yanarwara kugirango mumwiteho kandi ngo aba abikora atanabizi .
Uyu muntu rero yambara umwambaro wo kwita kubandi cyane,iyo muhuye m’urukundo urugero aba ashaka kuba inyenyeri imurika mbese kuba mwiza imbere yawe ashaka kukwereka ko adasanzwe kugirango akundwe ,nicyo gituma iyo muhuye murukundo agukunda cyane agakora ibyo ashoboye byose ,akakwitaho,akaguhamagara,akakwandikira kenshi kugirango agushimishe akamera nk’umuntu uri kukwirukaho,ibyo akabikorera kugirango nawe umukunde cyane umukorere nk’ibyo yagukoreye.
Akenshi rero bagira ibyago byo gukundana n’abantu babeshya  kuko nibo bashobora guhaza ibyifuzo byabo ,kubera gushaka kumva utugambo twiza turyoshye kandi twaburimunsi ,ndetse no gushaka ko babereka urukundo muburyo burenze ,abantu babeshya nibo babishobora cyane kuko bo ntibajya bita ku ijambo bavuze bapfa kwivugira gusa  hanyuma umuntu ufite iki gikomere cyo gutereranywa akabibeshyaho,ninayo mpamvu akenshi umuntu ufite iki gikomere ahora ahemukirwa m’urukundo agahorana agahinda ko kudakundwa neza ,agahorana agahinda ko kutabona inshuti nziza ,ninacyo kibazo nyamukuru azahura nacyo igihe atarakira iki gikomere,ibi kandi bituruka mukuba ibintu bye byose aba yabigize birebire yabikajije yabyitayeho cyane bigatuma ahora yumva yahemukiwe.
Ashobora kugaragara nk’umuntu w’unebwe ariko siko kuri ahubwo kuko aba akeneye ko bamufasha abeshya ko atabishoboye kugirango afashwe ,kandi ahora asaba inama z’abandi  akenshi ntanazubahirize abikora m’uburyo bwo kugirango bamwiteho bamutindeho.Ikindi nuko aba adashaka ko umubona yababaye cyangwa  yarakaye kuko atekereza ko iyo yishimye ari guseka aribwo abantu bamukunda yanga umuntu utuma arakara cyangwa  akababara cyane.
Ubwoba bwe bwambere rero umuntu ufite iki gikomere cyo gutereranywa ,atinya kuba wenyine yatanga nibyo atunze byose ariko ntumusige wenyine,ninayo mpamvu arangwa no guhisha ukuri niyo murugo rwe bitaba bimeze neza araceceka akabihisha.
Ese iki gikomere nagikira gute?
Kugirango uve muri icyi gikomere rero bisaba guhindura imirebere yawe ku bintu byose mbere na mbere nu kubanza ukirebamo ukareba umuntu wawe w’imbere uburyo yikunda kandi ashaka kwigaragaza uko atari hanyuma ugaharanira guca bugufi . Kubijyanye n’urukundo ugomba kugabanya ubushake bwo gukunda utugambo twiza ubushake bwo gushaka gushimisha abandi ,kubakurura,kubereka ko udasanzwe mbese utuntu turyoshye kugirango ukundwe ,kugirango wemerwe,kugirango batakwanga bakaguta.
 Dore ibimenyetso bizakwereka ko wakize icyi gikomere cyo gutereranywa
Ikintu cyambere rero kikwereka ko wakize Iki gikomere ni ubushobozi bwo kubasha kuvuga ‘’OYA’’kubasha guhakana kuko nicyo kintu cyambere kikugora kubera ko wumva ko nuhakana uraba ubabaje ugusabye.Ikindi ni kumva ko urukundo rugomba kubakumpande zombi ntube ari wowe utanga cyane ,ukamenya ko urukundo rwubakira mukubahana,gusangira ,kwitanaho,ntukomeze kubikora wenyine,ukumva ko uzitangira ukwitangira icyo gihe uza ba uri gukira icyo gikomere.Ikindi ugomba kwigirira ikizere ukumva wihagije udakeneye abandi kugirango ubeho.
Mu nshamake rero umuntu ufite igikomere cyo gutereranywa :
1.Arangwa no kugira bwoba bwo kuba wenyine ahora ashaka umwitaho umuba hafi.
2.Arangwa no kugira agahinda kenshi yaba ari murukundo cyangwa atarurimo.
3.Ari wenyine ashobora kumara amasaha menshi ari kurira kandi ibimuriza akenshi niwe uba ubyitera.
4.Ashobora kwiteza ibibazo cyangwa  akarwara kugirango abandi bamwiteho.
5.Ahora yumva ko ahemukirwa kuko ntamahirwe agira m’ubuzima
6.Abana n’abandi bimworoheye akabakunda cyane bajya bababara nawe akababara barira nawe akarira kugirango nawe bazamwishyure
7.Akunda kwigaragaza k’inyenyeri m’urukundo mbese akagaragara nk’umuntu udasanzwe kandi agakunda kuvuga kuri we cyane iyo ari kwivuga neza cyangwa  kumuvuga neza biramushimisha.
8.Ntabwo bimworohera kwifatira umwanzuro wenyine akenshi abanza kubaza abandi akaba yanagaragaza ko atabishoboye agamije gusa ko bamufasha.
9.Iyo agufashije cyangwa aguhaye serivisi aba yizeye ko uzamwishyura.
10.Ahora ahindagurika mukanya ushobora kumubona yishimye cyane mukandi kanya ukamubona yarakaye.
11.Iyo ahuye n’umuntu ufite amahane cyangwa urakaye cyane ashobora kwifata nk’akana gato kubera gutinya kubwirwa nabi.
12.Icyanyuma nuko asaza atinya kuba wenyine kuburyo no mubusaza bwe cyangwa  ubukecuru bwe  aba ari gushakisha uturimo yakora kugirango tumuhuze kumva ariwenyine.