
Igikomere cyo gusuzugurwa umwana acyandura hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu(1-3 )akaba ashobora kugikura k’umubyeyi umwe cyangwa bombi igihe umwana yiyumvisemo ko yabujijwe uburenganzira bwo kwishimisha ,umudendezo we waburijweho n’igitsure cy’ababyeyi be k’uburyo yumva afite isoni imbere y’ababyeyi ,ibyo akora akumva biteye isoni .
Uyu mwana rero uko akura yambara umwambaro wo kumva yishimiye mu mibabaro akumva kubaho ababaye ntacyo bimutwaye. Ubwoba bwe bwambere ni UMUDENDEZO atinya kwishira ukizana cyane.
Dore imico y’umuntu ufite igikomere cyo GUSUZUGURWA
-Ni umuntu wifata cyane mukuvuga ntajya apfa kuvuga
-Yize ko atagomba kuvugana nabi abandi bantu cyane cyane abo mumuryango we kabone nubwo byaba aringombwa ko abivuga kandi nibyo avuga ari ukuri
-Ibyifuzo bye abishyira kure akabyamagana kuko aba afite ubwoba bwo kurengera cyangwa bwo gukorwa n’isoni
-Akoresha uko ashoboye kose ntabone umudendezo kuko yumva iyo yagize umudendezo aba yarengereye kandi atemerewe kugira ibyishimo byinshi
-Aba yumva asa nabi yumva afite akajagari umutima we udatekanye yiyumvisha ko nta mutima mwiza agira rimwe narimwe agera kurwego rwo kwihaga nawe ubwe akumva yifitiye isoni
-Afite impano karemano zo gusetsa abandi cyane
-Akora ibishoboka byose ngo agaragare nk’ukwiriye imbere yabo akunda
-Abangamira umudendezo w’abandi abacunga cyane
-Aba azi icyo yifuza ariko ntagikore kuko akenshi abandi baza mbere ye mbese abandi nibo babanza agakurikiraho
-Yiyemerera utuntu duto gusa kuko atajya abona ubushobozi afite bwo gukurura ibintu byiza kandi binini
Dore imitekerereze ye n’ibyo aba yizera muri we
-Kwitekerezaho cyangwa se kwiyitaho n’igikorwa cy’abantu badafite umutima
– Ngomba gukorera ,kuberaho abandi
-Abandi barabikeneye kundusha mubibahe mbere yanjye
-Ntabwo aribyiza kugira ibyishimo cyangwa ibyifuzo byo kwishimisha noneho bikaba bibi kurushaho guhaza ibyo byishimo byawe
-Simfite uburenganzira bwo kwidagadura kwinezeza kwishima ibyo si ibyanjye
-Ibyifuzo byanjye byo gushaka imibonano mpuzabitsina ngomba kubihisha nkabipfukirana
-Ntawe ugomba kumbona mu mutwe ngomba kubikora mubwihisho ntihagire umenya ibyanjye
-Simfite uburenganzira bwo kuvuga ikibi kubandi
Reka turebe noneho ibyuyumvo bye n’ubwoba bwe
-Igihe cyose aba yumva yafashwe ari hagati y’abantu 2 cyangwa ibintu 2
-Igihe cyose aba yumva byamurenze afite ibintu byinshi byo gukora kuburyo ntagihe yifitiye cyo kwitindaho
-Numva ntatekanye iyo abantu turi kumwe bababaye cyangwa bari mubibazo batishimye
-Isura yanjye mbese uko nsa uko ngana numva biteye isoni
-Ndumva nicira urubanza kuko nishimishije
-Mfite ubwoba ko babona ko njya ndenza urugero mubintu byose urugero mukurya mu mibonanompuzabitsina,mukunywa n’ibindi.
-Ntinya kurya uko mbishaka nuko mbyifuza imbere y’abantu
-Mfite ubwoba ko abantu babona mfite isura mbi bakayitekerezaho
-Mfite ubwoba bwo gusuzugurwa n’abandi
-Mfite ubwoba bwuko hari umuntu nakomerekeje
-Mfite ubwoba ko nagaragara nkuwikunda cyane, nkumuntu utagira umutima imbere yabandi
-Mfite ubwoba ko nagaragara nk’umuntu udakwiriye mukazi cyangwa mu muryango wanjye
Dore rero uko nitwara igihe igikomere kibyutse
-Ndigaragaza ko ndi umubyeyi w’abantu bose
-Ndasetsa abantu cyane nivuga ko ndi feke ntacyo maze
-Ngomba kuba maso ngafasha abandi cyane
-Mfata umwanya munini hamwe nabankikije bose njya mubantu cyane
-Ibintu byanjye mbikora gake gake
-Ndakoresha uko nshoboye kose mfate umwanya wose nkora imirimo inshimisha
-Ndiyima ibyiza mbihe abandi
-Nkoza isoni abankunda
-Ndya cyane cyangwa nkarira murwihisho
-Ndakora byose kugirango bene wacu babeho kubera njye
Ibimenyetso bizakubwira ko uri gukira iki gikomere
1.Ikizakubwira ko uri munzira yo gukira kino gikomere rero nuko uzakimenya ukanakemera warangiza ugahagarika kumva ko utaberewe no kwishimisha ukareka gucunga umudendezo w’abandi kandi ukareka kubaho wumva ugomba kubeshaho abandi , nibagusaba ubufasha uzabanza wirebeho mbere yo kubaha uzagira umutima wo gutanga ariko muburyo busanzwe
2.Uzumva ko ufite uburenganzira bwogukunda kandi ntuzongera kugirira isoni isura yawe n’ingano yawe uzishimira uko umeze
3.Uzagira ubushobozi bwo kumenya ibyo ushaka kandi unabyihe bye kugucira urubanza
Ikiruta byose uzajya umenya igihe iki gikomere kibyutse ureke kwambara umwambaro wo kugaragaza ko wishimye mubibazo ahubwo wemere ubabazwe n’ibikubayeho ugire n’ubushobozi bwo kubyakira icyo gihe ibizakubaho uzajya ubifata nk’isomo ry’ubuzima ntuzongera kubifata nk’ikibazo.