403 Forbidden
June 1, 2023

Guhorana ubwoba bwo guhemukirwa ,kubeshywa,gutereranywa  nibyo biranga umuntu ufite iki gikomere cyo guhemukirwa.

Igikomere cyo guhemukirwa gitangira hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri ine(2-4)gituruka k’umubyeyi mudahuje igitsina,umukobwa agikura kuri papa we,umuhungu agikura kuri  mama we, icyo gihe umwana aba yiyumvisemo ko yabeshywe , umubyeyi yaramusezeranyije ikintu ntakimuhe agahita atakariza ikizere umubyeyi we cyangwa se akabona ko umubyeyi yamuryarye ntamubere umunyakuri akamubonamo intege nke zo kutabasha gukora neza inshingano ze.

Icyo gikomere gishobora kugenda gikura uko agenda ahura n’abantu bamubeshya cyane bamusezeranya ntibasohoze. Umwambaro  yambara rero wo kumurinda igihe ahuye n’ubyutsa iki gikomere cye cyangwa  mugihe abana nacyo agahora atekereza ko ashobora guhemukirwa ni KUGENZURA ,nukuvugako ahora acunga ,agenzura ikintu cyose haba mu  magambo haba mu bikorwa muri bagenzi be n’ahandi hose utuntu twose atwitaho.Uyu muntu rero agira ubwoba bwo GUTANDUKANA (separation) cyangwa GUTERERANYWA (abandon)

Dore ibiranga imico y’umuntu ufite iki gikomere cyo guhemukirwa

-Umuntu ufite iki gikomere arangwa no kwikomeza, kwihagarara, ni umuntu ugaragara ko akomeye kandi ufite imbaraga udahubuka ufata igihe cye kandi ufite imiterere ya kiyobozi.

-Aba ashaka kuba umuntu  udasanzwe cyane ashaka kugaragara.

-Aba ashaka ko abantu babona ko akomeye, agashaka kuberaka ibintu byose ashoboye kuburyo akora cyane kandi neza kugirango abereke ko yubahiriza inshingano ze.

-Agira ibyifuzo byinshi kubandi ni kuvuga abategerezaho byinshi bigatuma amera nkuri kubategeka.

-Akunda gutegura ibintu byose bityo bikamworohera kubicunga  ntabwo akunda ibintu bitateguwe byose abishyira murigahunda ye.

-Ntabwo akunda umuntu umwicira imipango ye cyangwa gahunda ye.

-Afite ubushobozi bwo kubeshya cyangwa bwo kuryarya  bumufasha kugera kucyo ashaka.

-Ntabwo akunda abantu bagenda gake cyangwa  se bakora ibintu gake aba ashaka ibintu bye byihute.

-Igihe cyose aba yumva afite ukuri kuburyo agerageza kukwemeza ibitekerezo bye ko aribyo by’ukuri

-Atekereza ko ari umuntu w’ingirakamaro cyane kuburyo yumva abandi batatsinda batamufite

-N’inzobere mukuvuga amakosa yundi muntu ayabwira abandi mbese kuvuga nabi umuntu batari kumwe arabishoboye cyane.

-Igihe cyose ahorana impamvu ituma icyaha kitamufata .

  Ibyo yiyumvisha muri we ko ari ukuri:

1.Ngomba kuba umuntu udasanzwe kugirango nkundwe.

2.Ngomba kwigaragaza nk’umuntu ushoboye kandi wubahiriza inshingano zanjye  kugirango banyizere.

3.Ndamutse mbyikoreye byakwihuta kurushaho.

4.Ntabwo ngomba kwizera umuntu tudahuje igitsina ni ukuvuga niba ndi umugabo sinizera abagore niba ndi umugore sinizera abagabo

5.Sinshobora kwibwira uwariwewese.

6.Uko abantu bantekereza ni ingenzi cyane kurinjye .

7.Niba umbeshye inshuro imwe sinshobora kongera kuzakugirira ikizere.

8.Izina ryanjye ry’umuryango ntirinkwiye sindikunda.

Dore ubwoba n’ibyiyumvo umuntu ufite igikomere cyo guhemukirwa ahorana

1.Abantu tudahuje igitsina baransuzugura niba uri umugabo wumva ko abagore bagusuzugura niba uri umugore wumvako abagabo bagusuzugura.

2.Igihe cyose mba mfite byinshi byo gukora bindenze.

3.Igihe cyose ibintu bitari kwihuta numva ndiguta igihe cyanje.

4.Iyo umuntu agerageje kumbeshya ndababara cyane.

5.Numva ndihejuru y’abandi cyane.

6.Ngira ubwoba bwo gutungurwa

7.Ngira ubwoba bwo gutakarizwa ikizere

8.Mfite ubwoba bwo kugaragara ko ntashoboye intege  nke zanjye zikagaragara.

Uko witwara igihe igikomere kibyutse:

-Ngerageza kumvisha abandi uko mbona ibintu

-Sinihanganira ko ibintu bitagenda uko mbishaka

-Ndakanga abantu mbarebesha ikijisho kibi

-Ndabatuka cyangwa mbabwire nabi

-Ndabana gusa n’abantu babakire bifite byinshi bagezeho mu buzima gusa

-Ndarakara cyane ngahindura ijwi nkavuga mu ijwi rinini cyane

– Ndabeshya kugirango nikure mukibazo

-Uwo nahemukiye murusha amahane nkamwereka ko mutegeka cyangwa ko murenzeho

-Nshaka ko ibintu bigenda nkuko mbishaka , muburyo nshaka no kumuvuduko nshaka

-Nkoresha  uko nshoboye kose ikosa nkarishyira kubandi

-Nkoresha uko nshoboye kose ngo njyere kucyo nifuza

Ibimenyetso bizakwereka ko wakize iki gikomere cyo guhemukirwa

Uzareka ubushobozi bwo gushaka gucunga,kugenzura  buri kimwe cyose ,uzareka guhangayikishwa nuko abandi bakubona,uzareka kwigira umuntu ukomeye wicishe bugufi,uzaha agaciro abandi ntabwo uzumva ko igihe cyose ariwowe ufite ukuri,uzareka ubushake bwo gushaka kwemeza abandi kugirango nabo bakwemere.

Intambwe yambere yo gukira iki gikomere rero nukubasha kukimenya kandi ukanakemera ukemera kwakira ibikubaho ukanakira umubabaro bigutera kandi ukabifata nkaho ari isomo ry’ubuzima ugakomeza kubaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *