403 Forbidden
December 8, 2023

Igikomere cy’akarengane gitangira hagati y’imyaka 4 na 6 .Umwana agikura k’umubyeyi we bahuje igitsina ;umukobwa agikura kuri mama we naho umuhungu agikura kuri papa we ,akaba acyandura igihe umwana  yabonye ko umubyeyi we akonje atamuvugisha yishimye  ngo amuganirize  ,amusekere kuburyo umwana yisanzura kumubyeyi we akamubwira byose,iki gihe ibyiyumvo  cyangwa amarangamutima by’umwana byatsikamiwe nuko umubyeyi we adashaka kumuvugisha.

Uyu muntu rero yambara umwambaro wo KWIKOMEZA kuburyo kumvikana nawe biba bigoranye cyane.

Dore imico n’imiterere by’umuntu ufite igikomere cy’akarengane

-Ahora agaragaza ko afite imbaraga afite ubuzima nubwo yaba ananiwe

-Ni umuntu burigihe utekereza neza muburyo bwiza wifitiye ikizere

-Ni umuntu uzi kwigenzura akitindaho kugirango abere mwiza abandi bamwemere nk’umuntu w’indakemwa

-Nigake yemera ko afite ikibazo cyangwa  hari ikintu kimubangamiye

-Iyo ahuye n’ikibazo akubwira ko kidakabije  kandi ko azashobora kukikemurira wenyine

-Ashyira mugaciro kandi akiyemeza gukemura ibibazo bye byose yifashishije intekerezo ze

-Ntabwo ajya ashobora kugaragaza ibyiyumvo bye ibi bigatuma  gushimisha umukunzi we bitamushobokera

-Umubiri we urakomeye kandi nawe ntapfa kwemera ko arwaye

-Ni umuntu ushobora kwirata ko adakenera muganga mbese atajya apfa kwivuza

-Arivuna cyane kuko burigihe aba ashaka gutsina no kugera kucyo ashaka kuburyo ntakimutangira

-Ntashobora gukora ikintu rimwe gusa atabanjije kwisuzuma byibuze inshuro imwe ngo arebe ko yagishobora

-Aba intangondwa cyane kuko ibintu atekereza ko aribyo ntiwabimukuraho

Dore Ibyo muri we aba atekereza ko ari ukuri

-Ngomba gukora neza kandi ngatsinda kugirango nishime numve nyuzwe nuwo ndiwe

-Nkundwa kubera ibyo nakoze ntabwo nkundwa kubera uko ndi

-Mbona bidakwiriye ko abandi bagira byinshi cyangwa bike kuri njye

-Ngomba gutanga ibingana nibyo nahawe kandi nkaba nzi neza  ko bingana ntawe uhenze undi

-Ngomba guhitamo guceceka aho kuvuga ibintu nzicuza nyuma

-Mfite igihe kitampagije kugirango byose mbikore neza nkuko mbishaka

-Kutagira icyo ukora ni ubunebwe

-Ngomba kubanza gutekereza aho kwihutiraho

-Nta muntu nkeneye njyewe ubwanjye nzi kwirwanaho  njyenyine

-Iyo mbyikoreye mbikora neza kurushaho

-Ubumenyi nibwo bugufasha gutsinda mu buzima ntabwo ari ibyiyumvo by’ umuntu

 

Dore ibyuyumvo n’amarangamamutima y’umuntu ufite igikomere cy’akarengane ndetse n’ubwoba agira

-Numva burigihe nsabwa byinshi

-Numva atari byo iyo abantu banegura akazi kanjye cangwa imyitwarire yanjye

-Numva ntameze neza iyo usetse ibyo mvuze cyangwa ibyo nkora

-Igihe cyose hari akarengane ndababara cyane

-Numva nicira urubanza iyo mpagaze byose ntabirangije

-Numva ntameze neza iyo ndikumwe n’abantu bagaragaza amarangamutima yabo

-Mfite ubwoba bwakarengane,mfite ubwoba bwo kwibeshya ,mfite ubwoba bwo kugirirwa ishyari,mfite ubwoba bwuko nshobora kuba mvuga cyane nkarengera

-Mfite ubwoba bwuko abantu bize kundusha bambona ko ndi feke,mfite ubwoba bwuko naba nsaba cyane cyangwa nkagira uwo mbangamira

-Ndahagarika cyangwa se nunganire undi mugihe ibivuzwe numva atari byo kuri njye

-Ngira ingorane mugusaba ubufasha

-Ndigereranya nabo mbona ko bari hejuru yanjye kandi nkore nkushaka kuhagera nanjye

-Ndisobanura cyane iyo nziko ntacyo nakoze cyangwa  se nibagiwe kugikora

-Nshyira mugaciro ingorane zanjye aho kugirango numve  neza uko bimeze

-Mpita nshakisha igisubizo muburyo bufatika ntabanje kubanza kumva ibyiyumvo byanjye

-Nta mupaka ngira ngomba gukora byinshi bishoboka kandi nkabikora neza

-Nkunda kunegura cyane byoroshye cyane cyane abo duhuje igitsina kubaseka no kubavuga nabi biranyorohera

Dore noneho uko witwara utangiye gukira iki igikomere

-Aho kugira umuco wo kutava ku izina uzagira umuco wo kumva abandi no kumva ko atari ngombwa ngo ushimishe abantu bose  kandi ubashake bwo kwigenzura cyane kugirango ngo ukunde ube umuntu ukwiye buzagabanuka ahubwo ukore muburyo mu busanzwe uganire m’uburyo busanzwe kandi ukore m’uburyo busanzwe

-Uzatangira kujya wiha ikiruhuko  ureke gukora cyane nubwo wumva byose utarabirangiza

-Ubushobozi ufite bwo gukora neza buzaba bwinshi  butume ukundwa icyo gihe ubushake bwo gushaka gukora neza cyane kugirango ukundwe buzagabanuka kuko bizajya byikora m’uburyo busanzwe.

-Kujya mubintu cyane  ntuzabireka kuko aringenzi kuri wowe ariko nanone uzibuka ibyo ukora  bituruka kubyo wanyuzemo  uzumva ko gukora neza bikwiye  kandi nyako mu isi dutuyemo utapfa kubibona bidashoboka wemere gukora nk’umuntu.

-Uzatangira noneho wiyemerere kuba sensible kuburyo noneho wakwmera no kurira amarira akagwa uzajya wiyakira uko uri ureke kurenzaho

Icyitonderwa:Intambwe yambere yo gukira iki gikomere rero nukubasha kukimenya kandi ukanakemera ukemera kwakira ibikubaho ukanakira umubabaro bigutera kandi ukabifata nkaho ari isomo ry’ubuzima ugakomeza kubaho

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *