
3 bisobanuye kuvuka kubaho no gupfa ,3 kandi bisobanuye Imana data Yesu n’umwuka wera(ubutatu butagatifu)muri make ni umubare mutagatifu ,3 kandi bivuze ijambo,igitekerezo n’igikorwa ibyo bintu bitatu murabizi ko aribyo isi yubakiyeho nibyo twese bitugize bikaba urufunguzo rw’ibitubaho byose,3 kandi isobanura ikiremwa muntu,inyamaswa n’ibimera ibyo nibyo bigize isi muri rusange,3 kandi niwo mubare uvamo uruziga wawugereranya nk’umuhuza w’isi n’ijuru.
Abantu rero bafite inzira y’ubuzima ya 3 ntabwo inzira yabo yoroshye,bafite ibintu byinshi byo gukora kugirango bagere ku nsinzi yabo, bakunda kwanga kuyinyuramo kuko iruhije ariko kandi ni abanyamahirwe ahantu hose amahirwe arabashaka,nubwo bagira amahitamo mabi ariko birangira babivuyemo neza.
Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 3 arangwa na kuganira no guhana amakuru ndetse no guhanga udushya, umurimo wambere bakora ni ubuhanzi ubwari bwo bwose .Inzira y’ubuzima ya 3 ni umuntu uziko afite ubumana muriwe, afite isura y’Imana muri we, atekereza muburyo bwiza bwubaka , igihe cyose abazi ko uko byagenda kose ibintu bizagenda neza ,ni umuntu uhora afite inshuti iruhande rwe kandi afite n’ubumenyi bwinshi,bafite impano yo gushyira abantu mumutuzo bakamera neza kandi bazi kumva akababaro kabandi bakishyira mucyimbo cyabo bakababarana nabo,haba mubyiza nabwo bakishimana nabo.
Uyu muntu ntabwo ashyira mugaciro ngo akore ibikorwa bifatika ahubwo yikundira ibintu byoroheje bitamurushya ibyo bakamutera kugira ibibazo byamafaranga n’imibereho,ninayo mpamvu aba bantu batajya bashobora gukora imirimo ibasa inshingano zikomeye, ntabwo bakunda akazi ko mu biro,ahubwo bakunda akazi kabafasha kuzanamo udushya,akazi gahindagurika kadahora mubintu bimwe,niryo hame ryambere ryo kugirango umuntu uri guca muri iyi nzira yishime,urugero akazi bakoramo bakishima cyane ninko kuba abantu bakina byendagusetsa ,inkinamico,guteka,kwigisha abana bato,kubyina ndetse n’umuziki,banga ikintu cyose cyatuma baba bonyine.
Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 3,agira umutima ufasha abandi no kubakira neza no kukubabanira neza nubwo igihe cyose baba bagaragara nk’abantu boroshye kubeshya, mubyukuri usanga abantu bafite inzira yubuzima ya 3 bahinduranya akazi cyane kubera kwanga amakimbirane no gukomeza guhanga udushya,impinduka niyo kitegererezo cy’ubuzima kubantu bafite inzira y’ubuzima ya 3.
Murimake umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 3,arangwa no guhora yimuka agendandagendsa,guhora atekereza ibyiza ,guhora yishimye,arangwa no guhorana inshuti kandi zikize,kubera ko azi kuvuga neza afite ubushobozi bwo gukurura inshuti nziza muburyo bworoshye,ikindi nuko akunda kugaragara neza akunda ko abantu bamutindaho,ariko nanone ashobora kuba inshakura
Ikindi ahorana amatsiko kandi akunda kuganira ibintu birimo ubwenge,akunda kuganira n’abandi,guhanahana mbese ubuzima bwa mpa nguhe ndetse agakunda no kwiga kumenya,ni umuntu uzi gutereta no kugusha neza acyane ariko kandi akunda ubwigenge ntakunda ahantu hamuboha ,afite impano nyinshi muri we nibyo bimufasha kuba yahinduranya imirimo uko yishakiye,ntabwo yavukiye kuba umuyobozi ninayo mpamvu yanga igutugu nigitsure,iyo agiye mukazi aba ashaka ko akora bitandukanye nuko ejo yakoze kuberako ibintu byisubiramo biramubihira cyane,aba yumva yahora azamuka atera imbere ntagume kukintu kimwe.
Umuntu ufite inzira yubuzima ya 3 yavukiye gukunda no gukundwa,ni umuntu uba ushaka gukurura abandi kubiyegereza ariko kandi akamera nk’inkurutsi akabigenda hejuru,kuba m’urukundo ruramba biramugora kubera ko aba ashaka kubijyamo huti huti yihuta bituma adapfa kurema urukundo ruramba,ikindi nuko nyine ubuzima burimo akamenyero kennshi buramugora ninayo mpamvu no m’urukundo aba ashaka udushya burigihe,aba ashaka urukundo rushyushye rurimo udushya twinshi ,iyo urukundo rugabanutse rugatangira gukonja ahita abivamo akifuza kongera kwikundanira n’undi mushya uzamuzanira udushya,ni umuntu ukunda urukundo cyane ariko udatuza ngo arugumemo,ariko kandi ni umuntu ushobora kubaka urukundo rwiza ruryoshye iyo abonye umuntu bateye kimwe bifuza kwishimisha bose bifuza ubuzima bushimishije bose
Iyo mwizina ry’uyu muntu harimo inyajwi C, L, U uyu muntu biba bizamworohera kugenda munzira y’ubuzima bwe ariko iyo bitaromo biba bizamusaba imbaraga nyinshi kuko agira ikibazo cyo kubana n’abandi neza akaba umuntu ucecetse ntasabane nabandi cyane ,ntabashe kurema inshuti nshya ,kandi ntiyigirire ikizere.
Bamugira inama yo kwihangira imirimo akikorera, kandi agomba kurenga imyumvire ya sosiyeti atuyemo idashaka ko aba umuntu uvuga ugaragara mubandi ujya mubuhanzi ,cyangwa mu makinamico kuko niyo nzitizi azahura nayo,bazamubuza kujya mu mumuhamagaro we bashaka ko akora akazi nkak’abandi bose ,urugero kumubuza kujya muri mumashyirahamwe yo kubyina ,gukina ,kuririmba kandi ariho impano ze ziri,agomba kuzirikana ko yaje mu isi kurema udushya ,kwiga udushya,kubaho neza azabigeraho aruko ari mu mumuhamagaro we.
Niba ku itariki yawe yamavuko yawe haromo umubare 12,ugomba gutira amakenga kuko ushobora kujya ugira ikibazo cyo kutarangiza ibyo watangiye ntiwiyumvishe impamvu ibyo utangiye byose bipfa ,bigaragaza kandi ko uzagira ikibazo cyo guhanga udushya ,ukaba usabwa kurenga uyu mutego ukajya mubuhanzi kugira ugere kuri muhamagaro wawe.