403 Forbidden
December 8, 2023

 

Umuntu ufite inzira yubuzima ya 2 ahora ashaka amahoro n’umutuzo ariko cyane cyane aba ahangayikishijwe n’imibanire ye n’abandi ,uko akorana nabo neza mu bwumvikane no mu mahoro,ashaka kubanira neza bagenzi be bakabana mumahoro,mukazi ntabwo yaremewe kuyobora kuko burigihe aba yumva inshingano ze yaziha abandi bakazikora kuko yumva babikora neza kumurusha

Abantu bafite inzira y’ubuzima ya 2 babereyeho gufasha abandi kubumva no kwishyira mucyimbo cyabo,ntabwo biborohera kubahiriza inshingano zabo  bonyine ninayo mpamvu bibasaba gusabana no kubana n’abandi cyane ngo bagere ku nshingano zabo

Umuntu ufite iyi nzira y’ubuzima ya 2 m ukazi ni umuntu uba ushaka gukorera  hamwe na bagenzi be ,gushyira hamwe guhuza amaboka agaharanira ko abantu babana neza   mukazi.N i umuntu ufite umutima wo guhosha amakimbirane no gutuma abantu bakorana neza mukazi

Uyu muntu kandi ahorana ikifuzo cyo gusangira ubuzima bwe cyangwa  cyo kubana n’umuntu udasanzwe .Ni umuntu kandi wumva abandi cyane afite umutima wo gutega amatwi abandi,agira impuhwe n’imbabazi,kandi aba ashaka kubonamo umuntu wese ikintu kiza,ni umuntu wakubera inshuti idasanzwe y’ubuzima akaba n’umunyamabanga wawe.

 

 

 

Umuntu ufite inzira y’ ubuzima ya 2,ntabibazo bidasanzwe aba azahura nabyo mubuzima uretse kuba yoroshye muri we akagira amarangamutima yihuta yo hejuru cyane ye akaba yatuma abaho nabi akabona ibibazo aho bitari.uyu muntu kandi ashobora kugira ikibazo cyo guceceka naho bitari ngombwa kuburyo ubushobozi bwo kwisobanura bumugora cyane

Kubera ko atinya ko bamukomeretsa akanatinya guhemukirwa uyu muntu ahora yitaza ahunga amakimbirane n’amahane kugirango atamubabaza,ibi rero mugihe kirekire bishobora kumubyarira kumva atameze neza cyangwa atamerewe neza ataguwe neza muri we bitewe nubushobozi buke bwo kutisobanura ngo agaragaze ibitekerezo bye ,uyu muntu kandi ashobora kwiyibagirwa we ubwe kuburyo ahubwo yitangira abandi

Muri make uyu muntu ntabwo ari indwanyi,ntabwo yishoboreye guhanagana,ibintu by’amahane no guhangana ntabwo ari igikombe cy’icyayi cye cyo gusomaho,iyo ahuye n’icyibazo mu buzima ashaka igisubizo cy’ukuri kibereye sosiyeti arimo kugirango kitabangamira abandi,ni umuntu wirinda kugirango atagira abanzi,ntabwo akorera gushimwa ariko amashimwe aho arihose aramushaka.

Umuriro mwiza aba bantu bakunda gukora ni imirimo ibasaba kumva abandi kubasha kubagirira impuhwe no kubitaho,muri make bashobora gukora nko muri serivise zo z’ubutabazi  ,mubikorwa by’ubuzuzi,mu kwigisha ndetse na diporomasi. Mukazi ntabwo  azakunda akazi gasaba ko asaba ubufasha abandi ahubwo azakunda akazi gatuma afasha abandi,kuko nibwo yumva aguwe neza.

Abandi bakunda kugira impano z’ubuhanzi cyangwa bagakunda indirimbo zibafasha kuruhuka bakumva barishimye baguwe neza muribo,umuziki niwo wambere ubahuza n’Imana  kuko utuma bibagirwa ibibi ntibabigemo cyangwa ngo babigumemo.

Ushobora kandi kumubwira amabanga yawe ntabwoba ufite ko azayavuga,ni inshuti yubuzima yakubera umugore cyangwa umugabo w’ubuzima bwawe bwose kuberako agira urukundo ruri rwiza rworoshye n’imbabazi n’impuhwe bidasanzwe,abandi batariho yumva atabaho,kuba wenyine biramubangamira yumva abeshejweho n’abandi,gusa agira ikibazo cyuko atajya apfa  kujya mu rukundo byoroshye ntajya apfa kwemera kubijamo .

Ni umuntu uhindurana amarangamutima ye  uko yishakiye ,mukanya gato ashobora kuba yishimye mukandi kanya ukamubona aseka anezerewe,guhora ashaka kwita kubandi bishobora gutuma yiyibagirwa ,ikintu cyambere yanga mubuzima nukubaho wenyine kutabona umugabo / umugore bimugiraho ingaruka zikomeye cyane.

Umutego  agomba kurenga ni guceceka naho bitari ngombwa   akiga kuvuga kwivugira kwisobanura,ikindi nuko akwiye kureka gushaka gufasha abandi cyane cyangwa ngo  nawe ahore akeneye gufashwa cyane ,imyumvire yo kumva  atabaho abandi batariho igahinduka  ahubwo akigirira ikizere akumva yihagije

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *