403 Forbidden
June 1, 2023

 

Iyi ninzira irimo imitego myinshi ,irimo ibibazo byinshi kandi ndende ariko kandi uyinyuramo agera kure cyane kandi hejuru cyane,ni inzira yabantu bitwa ‘’les pionniers,les dirigeants,les entrepreneurs.les decideurs,courageuses,les personnes volontaires’’ ni inzira isaba imbaraga nyinshi kuyinyuramo  ariko iganisha ku nsinzi burigihe

Umuntu ufite inzira y’ubuzima ya 1,arangwa no kwiyemeza,yiyemeza ibyo akora atitaye ngo bizamubera  byiza cyangwa  bibi,yemera ko gutsindwa bibaho ariko ntabwo acika intege,akunda akazi cyane arangwa no kubona yishimiye akazi ke ,uyu muntu kandi azi kurema udushya ,akagira umurava,aba bantu bakunda kuvamo nabayobozi beza,ni abantu bigirira ikizere cyane bahora bashaka gutera imbere ikindi nuko baba bigenga kandi bakiyobora,imishinga bakoze bayijyamo wese wese n’imbaraga zabo zose kandi ntibyamubuza gukora imirimo myinshi icyarimwe.

Yanga umuntu umubangamira cyangwa wakwitambika mu iterambere rye no mu mishinga ye,ni umuntu ufite imiterere y’indwanyi  arwanira ishyaka icyo yashatse kandi akunda ibintu byiza bisobanutse .

Uyu muntu mukazi ke agomba gufata inshingano yo kuyobora kuko afite imiterere n’imyitwarire y’abayobozi  kandi ibibazo byose yahura nabyo abibonera igisubizo,ni umuntu uba ufite intego y’ubuzima nicyo ashaka kugeraho mubuzima bwe.Imbaraga zabo zo gutsinda ziva mukuba bafite  ubushobozi bwo kwitekerereza bari bonyine bari mu mutuzo bakamenya icyo bakeneye mubuzima.

Uyu muntu kandi ahora ashaka kuzamuka muntera,mubyo akora, ibintu byose abifata nk’amahirwe atuma azamuka ,kandi ibyo akora agomba kumenya ko abihamanya n’umutima we,gusa icyo agomba kwirinda cyane  nugupfobya abandi ,abereka ko ariwe ushoboye ko bo badashoboye ,agomba  kumenya ko insinzi ye iva muri we n’uburyo yigirira ikizere itava  mukuba abandi batsinzwe

Ikintu cyambere azitondera kizamugora ni kwiyemera, kwishyira hejuru, kwihimbaza no gushaka kwemeza abandi,kubapfobya ,kuvuga nabi ndetse no kugira umujinya cyane harimo no kurakara cyane,kwikunda cyane bikabije,kwihugiraho no guhubuka  kuko niwo mutego azahura nawo mubuzima bikamusaba kuwutsinda akiga guca bugufi no gukunda abandi no kwiyoroshya,akareka ubuzima bwo kwigereranya n’abandi kuko niho hari umutego umubuza kugera ku nsinzi yubuzima bwe.

umunezero wuzuye wuyu muntu uzava mukuba abasha kumenya ibyo ashaka ntibibe byinshi cyane agashaka ibintu  biciriritse by’ukuri bitarimo gukabya kwifuza cyane  ,ntabangamire abandi abashakaho ibirenze,cyangwa  abereka ko arenze cyangwa  ashaka kwigereranya nabo,uyu mutego wo gushaka icyubahiro kirenze ndetse n’ubutunzi bwinshi namara kuwurenga nibwo amahoro asesuye azataha mumutima we,

uwundi mutego agomba kurenga ; nukwitandukanya nuko abantu bamubona,ntahe agaciro cyane uko abandi bamubona nuko bamuvuga ,kuko ni umuntu  ukunda ko bamuvugaho kandi neza,ibi bintu nabirenga akamenya ko uko abandi bamubona  ntacyo bivuze kuri we azaba ari kugana ku nsinzi y’ubuzima imuhesha amahoro muri we, akamenya ko umunzero we udaturuka kubandi ahubwo umuturukaho nicyo gihe azaba atsinze igitego cya mbere

Kuberako aba bantu ari abantu baba bafite imbaraga babagereranya n’inkota ifite imitwe ibiri,mbese wumve intwaro imwe ariko ishobora gusogota  abantu babiri mucyimbo kimwe,niko uyu muntu n’imbaraga ze zimeze,igice kimwe cyuyu muntu kiba kirimo imbaraga nziza zo gushaka gukora cyane kandi neza ngo agere ku nshingano ze ,ariko ikindi gice kirimo imbaraga mbi zo gushaka kwihimbaza kubeshya kwishyira hejuru no kwigaragaza,ninayo mpamvu agomba kwitonda cyane akabyaza umusaruro kino gice yifitemo cyo guharanira gukora no kugera ku nshingano ze,aho kwita kukindi gice kibangamira abandi.

Igihe cyose uyu muntu azumva atakoze ibyo yagombaga gukora byose,imbaraga ze atazibyaje umusaruro ,atakoze kugeza aho yumviye ko imbaraga zishize azajya ahora yumva adatuje,yumva yihemukiye yumva hari ikitagenda neza,gukoresha imbaraga ze cyane nibyo bimuhesha amahoro n’umutuzo.Uyu muntu ashobora kurwara indwara y’umubabaro ukabije n’ agahinda kenshi, kwiyanga ,ndetse harimo no gutekereza nabi,kumva atishimye ,kubura ibitotsi byahato nahato igihe cyose atari kubona akazi yishimiye gatuma akoresha imbaraga ze zose,iki gihe ashobora kumva abandi bamwanga yumva atari kimwe nabo,akagira kwiheba gukomeye,niyo mpamvu akwiye kwita cyane kukazi kurusha ibindi byose.

Muri make rero umuntu ufite inzira yubuzima ya 1;ntajya arekura ahora ashakisha ,kimwe iyo cyanze akora ikindi,cyangwa  akongera akagisubiramo ariko ntacika intege ngo abivemo burundu .Kuba rero ari abantu biyemeza burigihe ,bishobora kuzajya bibagushamo bigatuma batagira abandi bitaho bakaba babangamira abantu kuko bita  kubyabo gusa kandi bakanishyira hejuru ibyo bigatuma bagirana ikibazo n’abandi aha birabasaba kubyitondera cyane.

Niba kandi uri umuyobozi ukabona rwose intego  zawe uri kuzigeraho ,witondere kwishyira hejuru no kwitandukanya n’abandi ahubwo wibuke inzira wanyuzemo kugirango ubigereho bitume uhora uca bugufi bizagufasha gukomeza gutsinda no kujya imbere ukagera kure.

Ikindi nuko uyu muntu aba agomba gukora siporo kugirango imbaraga ze zose zikoreshwe agire kumva aguwe neza muriwe

Munshamake rero niba ufite  inzira y’ubuzima ya 1,kugirango ugere ku nsinzi y’ubuzima bwawe urasabwa ibi bikurikira:

1.Gukunda akazi

2.Kwiyemeza

3.Kwigira ukumva wihagije

4.Agomba kumenya kurema udushya  no kubera abandi urugero rwiza

5.Agomba guhora ashaka gutera imbere muri byose haba mu buzima bwo mukazi ndetse no mu muryango we

6.Kwigirira ikizere no kuva mubwoba

Ariko kandi ntiyibagirwe:

1.Kwiyoroshya

2.Kwicisha bugufi

3.Gukunda abandi no kubaha agaciro

4.Kutita kubyo abandi bakuvugaho cyangwa  ibyo bakubonaho

5.Gukoresha imbaraga zawe zose ntugire ntankeya usigaza kuko iyo zasigaye zigutera uburwayi 6.Ukirinda no kwigereranya  n’abandi

7.Kwirinda amahane ,kuvuga nabi, kurakara vuba nibindi bibangamira abandi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *