
Iki gikomere kirangwa no kumva utagifite uburenganzira bwo kubaho nubwo gukundwa,kigira ingaruka kumibanire yawe nabandi ndetse no mubuzima bwurukundo.Kubera kwirinda ko iki gikomere kibyuka umwana kuva akivuka yishyiriraho uburyo bw’ubwirinzi aribwo: guhunga no kuba wenyine akamera nkuwitaje abandi
Umuntu ufite igikomere cyo kwangwa rero aba yaragihawe mu bwana bwe numubyeyi we bahuje igitsina( umuhungu agikura kuri papa we umukobwa akagikura kuri mama we)icyo gihe umwana acyandura igihe yiyumvishije ko yavutse atifuzwa cyangwa batamwemera, urugero:umwana wavutse mama we yarafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro akabusamiraho  uyu mwana shobora kugira iki gikomere ,cyangwa se barashakaga kubyara umuhungu hanyuma hakavuka umukobwa uyu nawe ashobora kugira iki gikomere,igihe kandi umubyeyi ashobora gutuka umwana nkibitutsi bimwereka ko adashoboye ,ko ntacyo amaze,ko ntacyo azimarira ndetse akanamukubita cyane.Uyu mwana kandi ashobora kwandura iki gikomere igihe yabonye ko utamuhaye igihe gihagije cyo kumuba hafi.Ashobora no kugikura muri sosiyeti atuyemo aho yakuriye igihe yiyumvisemo ko ntaburenganzira afite bwo kubaho cyangwa adafite uburenganzira bwo gukundwa agakura yiyumva ko yajugunywe na sosiyeti abamo.Uyu umwana wiyumvisemo icyo gikomere cyo kudakundwa rero yaba yabyiyumvisemo gake cyangwa  kenshi azakura yiyumvamo icyo kintu kugeza igihe azagirira imyitwarire itandukanye niyo yambaga kugira
 Imyitwarire y’ Umuntu ufite igikomere cyo kudakundwa/kwangwa
1.Yambara umwambaro wo guhunga no kwitaza ibintu byose ,ugasanga ntashaka kubyinjiramo neza haba mubuzima bw’urukundo haba no mubibazo runaka byavutse, byose abigenda hejuru muri make abivamo,arabitoroka,ntabijyamo.
2.Ababazwa cyane namabwiriza umubyeyi we bahuje igitsina amuhaye akababara cyane akarakara
3.Yiyumvamo kenshi ko ntacyo aricyo ko ntanagaciro afite
4.Ashakisha uburyo bwinshi bwo guhunga ibimubaho :urugero:gusinzira cyane,gukora siporo cyane,gukunda gusohoka no kwishimisha cyane,kunywa ibiyobyabwenge ndetse ninzoga nyinshi,muri make ashakisha ibintu byatuma adatekereza cyane
- Numuntu uba utitaye cyane kumafaranga cyangwa ibintu bifatika,ashobora kubona amafaranga agasengerera abantu kugeza ashize
- Ni umuntu ukunda kwigunga cyane no kuba wenyine
- Ni umuntu ushobora gushidikanya kuburenganzira bwe bwo kubaho ndetse nubwo gukundwa
8.Ni umuntu ushobora kuba yarakara cyane byihuse cyangwa akishima cyane byihuse
- Ni umuntu akenshi uhorana umuhangayiko yuko atakoze neza ibyo yagombaga gukora
- Yiyumvamo ko aramutse apfuye ntamuntu waba ahombye ,ko ntacyo byaba bitwaye
- Yiyumvamo ko kugirango bamwemere aruko agomba gukora cyane
12.Yiyumvamo ko iyo ari wenyine bimushimisha kurusha iyo ari mubandi
- Akenshi namazina ye ntabwo aba ayakunda
- Yiyumvamo ko ari ingirakamaro cyangwa se ko ari mwiza igihe hari umuntu umushyigikiye akamuvuga neza akanamushyigikira mubyo avuze
- Ikintu nyamukuru kimuranga ni ubwoba.umuntu wagize iki gikomere mubuzima arangwa no kugira ubwoba cyane kuburyo niyo yaba ari mukivunge cyabantu we aba yumva ari wenyine,agira ubwoba bwo kubaho akagira n’ubwoba bwo gupfa, agira ubwoba bwuko ashobora kumera nkumubyeyiwe bahuje igitsina kandi akananga nigitekerezo cyamuzaho cyuko bashobora kuba bameze kimwe
16.Mu rukundo numuntu ushobora gukomeretsa uwo bakundana atanabishaka kubera uburyo ateye bwo kudashaka kubijyamo cyane ngo bibe ibintu bikaze,kubera ukuntu atinya kuba yajugunywa aba yumva aramutse abigiyemo cyane ashobora kwanga bikamubyukiriza igikomere
 Uko yitwara rero igihe  icyo gikomere cyibyutse cyangwa igihe hagize umuntu ubyutsa igikomere cye cyo kwanga Â
-Ngomba guhunga  uyu muntu cyangwa iki kintu
-Ngomba gukupa ikintu cyose gituma mpura nabantu cyangwa ngahagarika umubano wanjye nabo
-Ndabakangisha ko ngiye ,ko mbivuyemo
-Ndihugiraho,ndaba njyenyine,ndumva nshaka kuba njyenyine
-Ndigira ko ntacyo ndicyo ko ari ikosa ryanjye ko nubundi ntazwi
-Ndishinja ibyaha ndishyiraho amakosa
-Nditandukanya n’isi yumubiri (gutakaza uburyohe bwo kurya, gukaraba, nibindi)
-Ndagerageza gusesengura byose, ndumirwa cyane
-Ndahungira mu isi idafatika (kunywa cyane inzoga , ibiyobyabwenge, kureba TV, mudasobwa, imikino, nibindi)
– ndatangira gutekereza nkigihe abantu bose bazanyanga uko bizaba bimeze
-Nibagiwe ibyo nashakaga kuvuga byose bibaye mugicuku mumutwe
– Ndagerageza kwerekana akamaro kanjye nkora cyane
Imico y’umuntu urimunzira yogukira igikomere cyo kwangwa
- aho kugirango ukomeze imico yo guhunga uzibonamo ubushobozi bukomeye wifitemo bwo gukemura ibibazo no gukora neza
2.Uzareka gushaka guhunga, uzareka gushidikanya ,uzihereza agaciro,uzareka kwiyumvamo ko ntacyo uricyo, ko uri ubusa
3.Uzagira kwihangana gukomeye muri wowe uzagira ubushobozi bwo gukora byinshi utarinze uhangayika cyane ngo ugire siteresi
4.Ubushobozi bwawe wifitemo bwo kurema udushya ,guhimba no gutekereza udushya bizatera imbere
5.uzajya ukora umurimo rimwe kdi uwukore neza aho guhangayikishwa nawo ukongera ukawusubiramo wibwira ko mbere utawukoze neza
6.Uzumva umeze neza niyo waba wibeshye cyangwa wabikoze nabi cyangwa se wibagiwe uzumva ko ari ibisanzwe ntibizaguhangayitsa Uzashobora kumva umerewe neza
7.Ikirenze byose, uzamenye ko wowe ubwawe  utari ibyo ukora, ahubwo ko wowe uri wowe nyine ,ntuzongera kwisuzugura no kwiyita zero igihe cyose uzaba wakoze ikosa ndetse nigihe umuntu azakunegura cyangwa akakuvuga nabi , akaguseka , akaguca intege ,akagusuzugura uzumva ntacyo bikubwiye uzajya ubyirengagiza,ibyiyumvo byo kwangwa uzabigira igihe gito ubundi birangire wibuke ko ibyo bakuvuzeho bijyanye nibyo wakoze bitajyanye nicyo wowe uricyo ,ikindi kandi igihe uzajya uhura nikibazo ugomba gutangaho ubusobanuro uzumva ko atari ngombwa kwisobanura cyane utanga ibisobanuro byinshi unasubiramo ibyo wavuze ngo kugirango ukunde wemerwe we kwangwa.
Impano yawe karemano yo gushobora guhangana nibintu byose bikuguyeho utabizi muburyo butunguranye kandi bwihutirwa  izatangira gukoreshwa neza ntabwoba uzongera kugira bwo gutungurwa nibibazo uzahinduka umuntu utagira ubwoba kandi udahagarika umutima kuburyo nawe ubwawe uzatangira kujya wishima kubwo intambwe wateye,ntuzongera gutekereza kuntege nke zawe ahubwo uzumva ko ushoboye ,uziko byose wabishobora nigikomeye gikorwa ,kdi uziko waremewe kubaho.
Muri make Intambwe yambere yo gukira icyo gikomere nukukimenya kandi ukakemera ,intambwe yakabiri nuguhagarika guhunga ibintu byose, kumenya kwihangana ukanemera gutinyuka ukigirira ikizere,kdi ukaniyemeza .ikindi kandi nukumenya kwibabarira wowe ubwawe no kubabarira abandi.