403 Forbidden
December 8, 2023

 

Inzira y’ubuzima cyangwa umubare w’igeno muyindi nyito, ni inzira  uzanyuramo kugeza ugeze ku nsinzi y’ubuzima bwawe, ni inzira uzanyuramo ikakwigisha ibibazo uzahura nabyo mu buzima bwawe,ndetse n’ingorane zose uzagenda unyuramo kurinda ugeze ku nsinzi y’ubuzima,ni inzira iganisha mu buzima burimo ibyishimo n’umunezero mukazi kawe ndetse ukanabaho ubuzima bwishimiwe n’umuremyi wawe.

uyu mubare uboneka ufashe itariki y’amavuko yawe n’ukwezi wavutsemo n’umwaka wavutsemo ukabiteranya, urabiteranya kugeza igihe uboneye umubare urihagati ya 1 kugeza 9,niba uteranyije ukabona imibare ibiri ,iyo mibare urongera uyiteranye kugeza ugeze ku mubare umwe,ariko igihe uteranyije bikagwa kuri11 , 22 cyangwa 33 icyo gihe ntubiteranya,iyi bayita  imibare mikuru ,abantu bafite izi nzira  baba basobanuye ikintu kidasanzwe,gishobora kuba umugisha cyangwa  umuvumo,

Reka dufate urugero nk’umuntu wavutse tariki 29/9/1981,nushaka inzira y’ubuzima ye urafata 29+9+1981=2019,icyo gihe wongere ufate 2019 ubigabanye bigere k’umubare umwe,nukuvuga urafata 2+0+1+9=12,wongere ufate 1+2=3,nukuvugako uyu muntu inzira y’ubuzima ye ni 3

Reka dufate urundi rugero nk’umuntu wavutse tariki  29/9/1989,reka dushake inzira yubuzima ye ,turafata 29+9+1989=2027 twongere ufate 2+0+2+7=11 kuberako tubonye umubare mukuru ntabwo wo tuwuteranya ,uyu muntu afite inzira y’ubuzima ya 11.Muri make dufite inzira z’ubuzima 9 arizo :1,2,3,4,5,6,7,8,9 ukongeraho na 11,22 na 33

uyu mubare Ugufasha kumenya intego y’ubuzima bwawe,harimo ibyo uzaharanira kugirango ubigereho  ibyo uba wifuza cyane muri wowe kurusha ibindi, ariko kandi tutibagiwe ko umuntu yavutse afite ubwisanzure n’ubwigenge  mu mahitamo ye,niyo mpamvu umuntu ashobora kwanga inzira y’ubuzima bwe akayoba,akanyura munzira z’abandi icyo gihe ntibizamubuza kubaho ariko ntabwo azagera aho Imana yashakaga kumugeza igihe yaremwaga,abantu benshi bagira ikibazo cyo kugendera mukigare cy’abandi,bakagendera ku myumvire ya sosiyeti batuyemo,kumabwiriza  y’abandi bantu ashobora kuba yubaha ,ibyo byose bikamubuza kunyura munzira y’ubuzima yaremewe kunyuramo,Imana ntabwo ijya ishyiramo umuntu ikiziriko ngo imuhatire kunyura aho we atahisemo,iyo wahisemo guta inzira yubuzima bwawe Imana igenda ikwereka ibimenyetso bigaragaza ko uriguca aho utagombaga guca,aha niho umuntu  azabaho ubuzima bwe yumva atishimye yumva hari ikibura muri we,yumva abangamiwe n’ubuzima arimo .

Inzira y’ubuzima rero igaragaza imitekerereze y’umuntu,uko  abona ibintu ndetse nuburyo yitwara muri rusange.uyu mubare rero niwo fatizo ry’ubuzima  bwawe mugifaransa bawise’’ pilier de votre vie ‘’kuko ninawo  muri wo harimo umuhamagaro wawe ku isi.uyu mubare w’ubuzima  kandi ugaragaza ibintu ukwiye kwibandaho cyane ku isi kugirango intekerezo zawe zigende zizamuka,urusheho kugenda umenya ibintu bishya utaruzi,kugerango ubyumve neza inzira yubuzima iganisha k’ubuzima bwuzuye neza ,urugero nkumuntu ugira ubwoba , akabaho  yumva atinya abandi,yumva ahangayikishijwe nuko abandi bamubona,yumva mukazi ke atifitiye ikizere,yumva bashobora kuzamwirukana,yumva abandi bamwanga,ndetse akumva ko bashobora no kumugirira nabi agahorana ubwoba muri we ,uyu muntu kumenya inzira yubuzima ye  akayinyuramo  bizamufasha kugera kubuzima burimo umutuzo  abeho ntabwoba agira kuko Imana ikurema ntabwo yifuzaga ko uba umunyabwoba yashakaga ko ubaho utuje ufite ikizere cy’ubuzima  kandi ufite amahoro.

kumenya inzira yubuzima bwawe rero bizagufasha kumenya icyo waremewe gukora ku isi maze ubashe kuba uwo Imana yashakaga ko ubawe ugere ku nsinzi y’ubuzima bwawe

 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *