403 Forbidden
May 30, 2023

 

Dr deepack chopra umwanditsi w’igitabo cyitwa ‘’7 lois spirituelles du success’’yavuzemo ihame rya Karma  ariryo nise ihame ry’ingaruka avuga ko igikorwa cyose kibyara ingaruka kandi ko Usarura ibyo wabibye.

Iyo uhisemo  gukora kugirango uzane ibyishimo n’insinzi kubuzima bw’abandi, imbuto za karma ni ibyishimo no gutsinda, kandi  amagambo n’ibikorwa byacu ari  imbuto tugenda tubiba inyuma yacu .

Akomeza avuga ko  karma igendanye namahitamo y’umuntu mu buzima bwa buri munsi,rimwe na rimwe amahitamo y’umuntu ayahitamo yabitekerejeho, yabyizeho, abizi neza ko aribyo ashaka ariko hari n’andi mahitamo dukora tutabizi tutabitekerejeho.

Deepak chopra rero atwigisha kumenya guhitamo ikintu cyose twagitekerejeho  tubizi neza ko aricyo gikwiriye,ushobora kwibaza uti ese umuntu yahitamo ate ikintu atatekerejo?reka nguhe urugero:hari umuntu uba ukunda kubeshya cyane mubiganiro bye ugasanga higanjemo ibinyoma ,icyo gihe ni amahitamo uba warakoze ariko utabizi wahisemo nabi ariko ntabwo ubizi kandi ikibabaje nuko ayo mahitamo azakugiraho ingaruka mugihe kiri imbere,waba ubeshye bito cyangwa binini uba wishyizeho umuvumo uzagukurikirana kugeza igihe ubimenyeye ukawikuraho.

Deepak chopra akomeza avuga ngo wabyanga wabyemera imibereho yawe yuyu munsi ni ingaruka cyangwa  ni igisubizo cy’amahitamo yawe mugihe cyashize kandi  ikibabaje  abantu benshi baba barabihisemo batabizi ,Bibiliya niyo ibivuga neza ngo bafite amaso ariko ntibareba bakagira amatwi ariko ntibumva .

Akomeza avuga ngo umuntu ashobora kukubabaza akagutuka ukaba nawe wahitamo kumutuka ariko ugomba gutekereza ko ari amahitamo yawe kandi agomba kukugiraho ingaruka niyo mpamvu igihe cyose ukoze amahitamo ugomba no gutekereza ingaruka zayo ,ugomba gutekereza karma  ayo mahitamo azarema mugihe kiri mbere,tuzirikana ko hari karma mbi ariwo muvumo na karma nziza ariwo twita umugisha.kuko birashoboka ko umuntu yagutuka wowe ntumutuke cyangwa se ukamera nkaho utanabonye ko yagututse,ayo ni amahitamo agufasha kurema karma nziza k’ubuzima bwawe bugahabwa umugisha.

Deepak chopra akomeza avuga ko twese  tuzira  ibyo abandi badukorera bibi hanyuma tukagira intekerezo  mbi kubyo badukoreye ngo nyamara tukibagirwa ko n’intekerezo mbi nazo ari amahitamo kandi nayo agomba kubyara umugisha cyangwa umuvumo akaba atugira inama yo kubanza kwibaza ibi bibazo bibiri mbere yo kugira amahita yose dufata:

1.Ni izihe ngaruka ziki gikorwa?

2.Ese izi ngaruka zizantera umunezero?njyewe ubwanjye ndetse na bagenzi banjye?niba igisubizo ari yego ‘’komeza ‘’niba igisubizo ari oya ‘’kireke’’

Dore  uburyo butatu karma ikoramo

1.Uburyo bwambere karma ikoramo ni kukwishyuza kuberako itegeko ryayo rya mbere  rivuga ko ntamwenda upfa utamaze kwishyura

  1. Uburyo bwa kabiri karma ikoramo nuko ushobora guhindura karma mbi waremye k’ubuzima bwawe ,umuvumo washyize k’ubuzima bwawe ukawuhindura ,ukabibyazamo isomo ry’ubuzima,uti gute?ugatangira kujya wibaza uti kuki mpura niki kibazo?kubera iki ibi byambayeho?aha ngaha uba utangiye gusa nuhumutse kuburyo ikosa wakoze ushobora kurikuramo isomo rizagufasha mubuzima bw’imbere.

Urugero: -ushobora kuba uri gukora siporo ugasitara ukavunika,iki gihe wakagombye kwibaza uti niyihe mpamvu ibiteye?ni ubuhe butumwa  Imana ishaka kumpa?urasanga wenda Imana yashakaga kukubwira ngo ubutaha ujye ushyiramo ubwitonzi kandi wite k’umubiri wawe kuko ukomeje gukora siporo mukavuyo  ubuzima bwawe buri mukaga,icyo gihe noneho ubutaha nujya muri siporo uzayikora witonze utekereza ko ufite umubiri ugomba kubungabunga kugirango utangirika kuko  uramutse utabyibajije ugasitara bikarangira nkaho ntacyabaye ubutaha  nusubirayo uzongera usitare,kugeza igihe uzasitara bikomeye urugingo rwawe rukaba rwakwangirika burundu cyangwa ugasitara ukagwa hasi ugakuka amenyo ,urumva ko byatangiye ari amano ariko ubuze amenyo kuko ntiwigeze wita k’ubutumwa Imana yaguhaye bwo kwitonda no gushishoza igihe ukora siporo

-uri umukobwa uri kurambagizwa ariko abasore bose bakurambagije muratandukana kandi bose baza ubona ari beza bakwizeza ko muzubakana urugo,ariko bose ugashiduka bagiye utazi n’ikintu gituma bose bakubeshya;iki gihe urasabwa kubanza kwicara hasi ukibaza impamvu ukunda guhura n’abasore babeshya gusa,hari isomo ry’ubuzima Imana ishaka ko ukuramo ,wenda ufite imyitwarire mibi nawe utiyiziho usabwa kwimenyaho ukayihindura cyangwa usabwa kugira ubushishozi no kwitonda mu guhitamo umuntu mukundana kuko ikibazo ntabwo kiba kiri mubo mwatandukanye ahubwo ni wowe kiba kiriho

3.Ubundi buryo bwa gatatu karma ikoramo ni gusenga ariko ukabikorana umwete ,utekereze uri nko kumesa umwenda uriho ikizinga uko ugenda uwinika mumazi n’isabune niko ugenda ucya uko ugenda uvuguta niko ugenda ucya,na karma rero niko imera ,iyo waremye  amateka mabi k’ubuzima bwawe gusengana umwete nibyo bikuraho iyo karande, uwo mwaku ugenda ugukurikirana ukakuvaho

Nzashyira mubikorwa iri hame ry’ingaruka gute?

1.Kuva uyu munsi nzaba umuhamya wamahitamo yanjye nzajya mpitamo nabanje kubitekereza kandi nagishije inama umutima wanjye

2.Mbere yo guhitamo nzajya mbanza nibaze ibintu bibiri:nizihe ngaruka zamahitamo yanjye?ese izongaruka zizanzanira umunezero?ese izo ngaruka zizawuzanira abandi? Niba ari yego mbikore niba ari oya mbireke

Numara kumenya gukora amahitamo wamaze gutekerezaho  nibwo uzagera mu isi y’umunezero,maze ugere ku nsinzi y’ubuzima bwanjye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *